Abaturage bahinga icyayi mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baravuga ko basabwe kwishyura imisoro y’ubutaka bwa Leta buhinzeho icyayi mu bishanga, bakifuza ko iyo misoro yakurwaho kuko igihe icyo ari cyo cyose Leta yashakaubwo butaka bayibusubiza.
Hari abaturage bavuga ko bazajya baraza ibishingwe mu nzu bararamo mu rwego rwo kubicungira umutekano nyuma yo kumva ko bazajya bishyurwa, bitandukanye n’uko bo bari basanzwe bishyura ababijyana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Berlin mu Budage aho yitabiriye inama ya G20 Compact with Africa igamije guteza imbere ishoramari ry’abikorera muri Afurika.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kiratangaza ko abaturage bafite amafoto asa nabi mu ndangamuntu zabo cyangwa amafoto yabo akaba yarahindutse ugereranyije n’igihe bifotoreje n’impinduka zabaye mbese batayishimiye, bashobora kugana ibiro by’umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge basaba guhinduza ayo mafoto.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 570 bakaba babonetse mu bipimo 13,261.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 yafatiye mu Mujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bamwe muri abo bashoferi bemereye itangazamakuru ko bari basomye ku bisindisha ariko bagahakana ko batari basinze. Igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi cyabereye mu Karere ka (…)
Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wiga kuri GS Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, yafatanywe umuhoro n’icyuma yashakaga kwinjirana ku ishuri ngo abitere abo bagiranye amakimbirane.
Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Angola rwongera amahirwe yo kubona itike ya ¼ bwa mbere mu mikino ya AfroBasket
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi impuguke akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.
Imidugudu 33 mu kKarere ka Nyagatare yesheje umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100%, yahawe ibyemezo by’ishimwe.
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, aragaya abayobozi bitwara nk’abapagani cyangwa abacanshuro mu mirimo bashinzwe bahemberwa, ariko badakemurira igihe ibibazo by’abaturage.
Abo mu muryango wa Ambasaderi Joseph Habineza (Joe) batangaje ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021. Ibi babitangarije mu muhango wo kwibuka nyakwigendera wateguwe n’Abanyarwanda baba muri Kenya.
Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na mugenzi we wo mu Gihugu cya Tanzania, General Venance Mabeyo n’itsinda rimuherekeje, basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village ya Kinigi), abo bashyitsi bishimira ibikorwaremezo basanze muri uwo mudugudu (…)
Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) bwatangaje ko bwamaze kwegukana imigabane ingana na 62,06% ikigo cy’ishoramari cya Atlas Mara Ltd cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR).
Manishimwe Obed, umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugali, afunzwe akekwaho kwaka abaturage ruswa no kugurisha ubutaka bwa Leta.
Umugezi wa Sebeya umaze imyaka wangiriza abawuturiye kubera isuri n’amazi menshi amanuka mu misozi ya Gishwati, abawuturiye bavuga ko ugenda ugabanya ubukana kubera ibikorwa birimo gukorerwa mu nkengero zawo.
Muhizi Alphonse utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara avuga ko aterwa agahinda no kuba amaze imyaka irenga 30 atazi aho se akomoka. Muhizi Alphonse yavutse tariki 25 Nyakanga 1988, avukira mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, avuka kuri Rutaganzwa Ildephonse na Mukamuhizi Laurence akaba avukana (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, aratangaza ko gufata abaturage bacukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira atariwo muti urambye wo kurwanya ubucukuzi butemewe.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sumwiza Sylvain w’imyaka 75 n’umufasha we Ntabahweje Agnes w’imyaka 66 n’abana babo 2 inzu yabubakiye nk’umuryango utishoboye. Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 504 bakaba babonetse mu bipimo 12,845. Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1048. Abitabye Imana ni abagore 3 n’abagabo 7.
Kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena hakomeje imikino y’umunsi wa kabiri ya AfroBasket 2021, aho itatu ari yo yabaye muri ine yari iteganyijwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu aba bashyitsi barimo (…)
Guhurwa mu gihe utwite cyangwa gutwarira ikintu runaka biba hafi ku bagore bose batwite. Bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi ari byo bita gutwarira, hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n’abatwarira kurya ibitaka cyangwa umukungugu.
Hari abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ikibazo kikigaragara cy’abajura bitwikira ijoro bakiba amatungo, ari imwe mu mpamvu ituma hari abatinya kuyaraza mu biraro, bagahitamo kurarana na yo mu nzu, kuko ngo ari ho baba bizeye umutekano wayo.
Mu gihe cy’iminsi itatu Akarere ka Musanze kihaye cyo gukingira abaturage Covid-19 hakoreshejwe inkingo 22,002 gaherutse kwakira, muri gahunda yo guha abaturage izo nkingo yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Kanama 2021, abaturage bitabiriye ari benshi kuko bazi akamaro kabyo, bishimisha abashinzwe inzego z’ubuvuzi.
Ni bwo bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu habayeho amapfa adasanzwe mu myaka 40 ishize, kubera ko hashize imyaka ine nta mvura babona, abantu bakaba batunzwe no kurya ibyondo n’udukoko turimo ibihore.
Bamwe mu bakunda indirimbo za Orchestre Impala, bakunze kujya impaka ku ndirimbo yitwa Muntegetse iki, aho abenshi bakomeje kuvuga ko iyo ndirimbo yaririmbiwe umugore wa Semu Jean Berchmas umwe mu bahanzi umunani bari bagize iyo Orchestre, bikaba atari byo kuko we yaritabye Imana akiri ingaragu.
Nyuma y’uko ikibumbano cy’inka y’Inyambo cyari cyubatswe ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza uturutse i Huye cyagawe kudasa n’inka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagikuyeho.
Umwiyahuzi yarasiwe imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Dar es Salaam muri Tanzania, ubwo yageragezaga kwinjira akoresheje imbunda.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie abaye uwa mbere mu mateka y’umuziki nyarwanda wumvikanye asinya amasezerano ya Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda. Ni amasezerano yo kwamamariza sosiyete yitwa Food Bundles Ltd ikora ibijyanye no kugura ndetse no kugurisha ku ikoranabuhanga ibikomoka ku buhinzi.
Umuryango wa Steve Nkusi, Umunyarwanda w’imyaka 24, utuye muri Canada, wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse akaba yakundaga ibijyanye na ’business’, uri mu kababaro ko kumuburira irengero nyuma y’uko hashize iminsi ine bivugwa ko yagiye ku Kiyaga cya Ontario koga, nyuma ntagaruke.
Abaturage bishyuraga ngo babatwarire imyanda, bagiye kujya bishyurwa kugira ngo bayitange kuko ari imari ishyushye.
Umukino wo mu itsinda D wagombaga guhuza ikipe ya Cameroun ndetse na Sudani y’Amajyepfo guhera i Saa Cyenda z’amanywa, wamaze gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO.
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Nshimiyimana Imran wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports, yamaze gutandukana nayo aho yerekeje mu ikipe ya Musanze Fc
Nyuma y’igerageza ry’ubuhinzi bw’inkeri ryari rimaze amezi atandatu rikorerwa mu turere dutandukanye tw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hamwe n’Umushinga uterwa inkunga n’Abaholandi ‘HortInvest’, bemeje ko icyo gihingwa kigiye gutezwa imbere kuko ari imari ishyushye.
Umumararungu Sandra wari umwe mu bakobwa b’ikimero kandi b’abahanga, yitabye Imana tariki ya 24 Kanama 2021 aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara yari amaranye igihe kirekire.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) kiratangaza ko abana 3096 bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu miryango guhera ku itariki 20 Gicurasi 2020 kugera muri Gicurasi 2021.
Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 umusore ushinjwa gutera urugo rw’abandi mu ijoro akajya gusambanya umwana w’umukobwa wo muri urwo rugo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 mu Rwanda abantu 11 bitabye Imana bazize Covid-19, abanduye bashya ni 608 babonetse mu bipimo 10,634. Abitabye Imana ni abagore 6 n’umugabo 5. Abinjiye ibitaro bashya kuri iyo tariki ni 8, abaserewe ni 15, na ho abarembye bakaba 42. (…)
Umukirigita-nanga akaba n’umuririmbyi, nyakwigendera Sebatunzi Joseph, ni umwe mu bahanzi ndangamuco ba mbere mu Rwanda barusigiye ibihangano bikunzwe na benshi, by’umwihariko abakunda indirimbo zicurangishije inanga.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze ibikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge, ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Huye mu mirenge ya Tumba na Ngoma, hakaba hafatiwe abacuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye, basuye Polisi y’u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, (…)
Tariki 24 Nzeri 2021, ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi, Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) kizakora igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse.
Mu mikino y’umunsi wa mbere wa AfroBasket 2021, u Rwanda rutsinze Republika iharanira Demokarasi ya Congo amanota82 kuri 68 , mu mukino Perezida Kagame yitabiriye
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko ikoreshwa nabi ry’inzitiramibu ndetse no kudohoka ku ngamba zo kwirinda Malariya, byatumye yongera kuzamuka.
Umuhanzi akaba n’umunyabugeni, Pascal Bushayija wamamaye mu ndirimbo yitwa Elina ndetse akaba ikirangirire mu gushushanya, agiye gusohora indirimbo yitwa “Kera nkiri umwana”.