Leta yasobanuye ko abanyeshuri bari ku mashuri bazafashwa kugera mu miryango yabo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko n’ubwo amashuri agiye gufungwa, Leta itibagiwe abanyeshuri bari ku ishuri.
Abakurikirana iby’imyigishirize mu bigo bya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare, buvuga ko amasezerano y’imikoranire ya Kiliziya na Leta yari akwiye kuvugururwa, kuko aheruka yo mu 1987 atakijyanye n’igihe.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rikubiyemo amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19, riravuga ko amashuri yose, harimo na za kaminuza afunzwe mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, rwafashe abajura babiri n’ibyitso byabo, rugaruza ama Euro 324,650£ amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000frw, yose hamwe angana na Miliyoni magana arindwi na mirongo irindwi n’imwe n’ibihumbi magana arindwi (…)
U Rwanda rwatoye itegeko rishya rigenga ibijyanye n’ubuhinzi bw’urumogi rugenewe koherezwa mu mahanga, rugakoreshwa mu gukora imiti gusa.
Umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Damini Ebunoluwa, uzwi nka Burna Boy yongeye kwegukana kimwe mu bihembo bikomeye bitangirwa muri Amerika bizwi nka BET Awards ahigika abahanzi bakomeye nka Wizkid, Aya Nakamura (France), Diamond Platnumz (Tanzania), Emicida (Brazil).
Mu gihe mu masoko n’amasantere y’ubucuruzi yo mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Urugaga rw’Abikorera (PSF) bo muri iyo Ntara, ruratangaza ko ari ikibazo gihangayikishije, ari na yo mampvu rwatangije ubukangurambaga, buzagirwamo uruhare n’abitwa Imboni za PSF (…)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko rigiye gusubukura imirimo yo kubaka Hotel ya Ferwafa bitarenze icyumweru kimwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Mutesi Jackline, avuga ko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bashake igisubizo cy’inzoka z’inziramire kugira ngo habungabungwe umutekano w’abaturage.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi IDP Model Village), uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wubatsemo inzu 144 zikubiye mu ma boroke atandatu (6), ukaba ugiye gutuzwamo imiryango 144, yari ituye mu buryo butaberanye n’ako gace k’ubukerarugendo, aba mbere bakaba bashyikirijwe inzu zabo.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 757 babasanzemo Covid-19, muri bo 280 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 182, abantu barindwi bitabye Imana, naho abarembye ni 35 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto. Ku wa 7 Kamena 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, busabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza uwo musore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto .
Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Matt Hancock, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, nyuma y’uko ikinyamakuru cy’aho mu Bwongereza gisohoreye amafoto amugaragaza arimo asoma umujyanama we mu kazi. Kuba Hancock yari arimo guca inyuma uwo bashakanye ngo si ryo pfundo ry’ikibazo, ahubwo ngo (…)
Mu mikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona ku makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Sunrise yisanze mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC.
Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko amatariki igikombe cya CECAFA cyagombaga gutangiriraho muri Ethiopia yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri.
Mu kazi umukoresha n’umukozi akenshi bahuzwa n’akazi umukozi akeneyeho umukoresha, igihembo cy’akazi ari cyo umushahara, umukoresha na we akeneyeho umukozi kumukorera akazi neza kugira ngo abashe gutera imbere. Hari igihe ariko bitewe n’ibibazo bivuka mu kazi impande zombi zitabasha gukomeza kumvikana bitewe n’amakosa (…)
Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Umunyarwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (…)
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe ikoranabuhanga, Bella Rwigamba, avuga ko iyo Minisiteri itabuza amashuri gukorana na kompanyi zikora ‘applications na softwares’ z’ikoranabuhanga.
Padiri Amerika Victor umaze iminsi arimo kwandika ibitabo bifasha abashakanye kugarura umubano mwiza no kurushaho kubaka urwo bashinze rugakomera, akanagira inama abifuza gushinga umuryango, asanga kubaho udashatse utari uwihaye Imana ari ubugwari.
Ubuyobozi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bukomeje ubukangurambaga mu rugamba rwo gukangurira abatuye iyo ntara kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho imibare y’abayandura muri iyo ntara igenda azamuka umunsi ku wundi.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga yatangaje bimwe mu bishobora gutuma ikipe ya APR FC yongera gusubira kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga.
Ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa mu nsengero, ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, yasanze abakirisitu basengera muri Centrale ya Muko bayarenzeho, bituma abagera kuri batandatu harimo n’Umupadiri wari uyoboye igitambo cya misa, (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’ubwa Ibuka buvuga ko Nyamagabe (hahoze ari mu Bufundu na Bunyambiriri) ari igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko n’amateka abigaragaza.
Ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, mu rugo rw’uwitwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Polisi yahafatiye abantu 6 bari mu bikorwa binyuranyijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko bafashwe bari muri Sauna iba mu rugo rw’uwo muturage kandi bitemewe, hakaba hari n’abandi 13 bari (…)
Mu rwego rwo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, by’umwihariko abo mu mukino wa Volleyball, ikipe ya Gisagara VC na Rwanda Revenue ni zo zegukanye ibikombe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, mu Rwanda abantu icyenda (9) bishwe na Covid-19. Abayanduye ni 741 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 36,627. Abakize icyo cyorezo ni 113 bituma abamaze gukira bose hamwe baba 27,090. Abakirwaye ni 9,117 na ho abarembye ni 26 (…)
Abafana b’ikipe ya APR FC mu Karere ka Musanze, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi bunamira abazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso, banafata ingamba zo guhangana n’uwo ari we wese ushaka kuyipfobya.
Ku Mugoroba wo ku ya 26 Kamena 2021, Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rwo mu bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yakozwe (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu asoza uyu mwaka w’ingengo y’imari, indwara ya Malariya yongeye kuzamuka mu mirenge itanu.
Umuherwe wakoze iryo koranabuhanga rya antivirusi ya MacAfee yamamaye cyane mu myaka ishize, yaguye muri gereza yo muri Espagne ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bikavugwa yaba yariyahuye.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko bageragaza gukora ibikorwa bibateza imbere mu makoperative ariko bakabangamirwa no kwamamaza cyangwa gucuruza ibyo bakora kuko ababagana batazi amarenga.
Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, irizeza abaturage ko igishushanyo mbonera gishya yemeje ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, kizaca akajagari mu miturire.
Abaturage b’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana bavuga ko umuyobozi ari umuntu ugomba kubahwa atagomba kurengerwa ngo asuzugurwe, ari yo mpamvu basabira ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi bakamumenaho inzoga.
Umukandida Nizeyimana Olivier usanzwe ari Perezida wa Mukur VS, niwe utorewe kuyobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ine, aho yiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi
Nibaza niba umugabo atasaba umugore ko bakora imibonano mpuzabitsina, atabanje kwitesha agaciro! Kuko usanga ari icyita rusange ku bagabo benshi b’abahehesi, akabwira wa mugore ati “ibyo kunyubaha ubishyire ku ruhande ubu ndi mugenzi wawe”.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’undi umwe ufite ubwandu bwa Covid-19 wari muri resitora ifatanye n’iyo Sauna.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, mu Rwanda abantu barindwi (7) bishwe na Covid-19. Abayanduye ni 868 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 35,886 mu gihe nta muntu wakize kuri uwo munsi. Abakirwaye ni 8,498 na ho abarembye ni 28 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ni umunsi wari waranzwe no kumeneka kw’amaraso ku basirikare bari mu bice bibiri bitandukanye by’igihugu cya Mali, kuko habaye ibitero by’ubwiyahuzi bibiri ku masaha atandukanye, hapfa abasirikare batandatu ba Mali na ho 15 bari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri icyo gihugu barakomereka.
Abaturage begerejwe amavuriro (Post de Santé) y’ibanze afite serivisi z’inyongera, barishimira ko yakemuye ibibazo by’abafite uburwayi bw’amenyo n’amaso, kuko ubu yatangiye kubavura.
Umuhanzi Sekamana Kevin uzwi kw’izina rya Ish Kevin na bagenzi be bari mu Maboko ya RIB kuva ku itariki ya 25 Kamena 2021, bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ku mpande za Goma na Gisenyi.
Kuri uyu wa 26 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yakiriwe na mugenzi we Perezida Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro ndetse banasura n’ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuye ahangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Nyiragongo no mu mujyi wa Goma yakirwa n’abaturage bari bamutegeye ku muhanda bamwereka ko bamwishimiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bugaragaza ko gahunda y’agaseke k’amahoro mu mashuri katumye abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakurana umuco wo gukundana, kubahana, gufashanya no gushyira imbere Ubunyarwanda.