Bigirimana Fulgence agarutse mu muziki nyuma y’imyaka isaga 10 awuhagaritse

Umuhanzi Bigirimana Fulgence uzwi ku ndirimbo zifite amagambo y’urukundo, uwo bakunze gutazira ‘Nyirimitoma’, avuga ko indirimbo ze zose zifite amateka ajyanye n’ubuzima yabayemo, ubu akaba agarutse mu muziki nyuma y’imyaka isaga 10 awuhagaritse.

Bizimana Fulgence bakunze kwita Nyirimitoma
Bizimana Fulgence bakunze kwita Nyirimitoma

Ni umuhanzi watangiye kwiyumvamo inganzo y’amagambo y’urukundo akiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho ngo yatanze umusanzu muri twa dupapuro tw’urukundo abana bajyaga bandikirana.

Ati “Nkiri umwana naritondaga, niberagaho nk’umuntu w’umurokore, ariko kuva kera niga cyane cyane mu yisumbuye, niga mu wa mbere n’abana bo mu mwaka wa gatandatu bazaga banshakisha ngo mbabwire utugambo bandikira abakunzi babo”.

Indirimbo ya mbere yasohoye ni ‘Ntirugurwa’ mu mwaka wa 2007, aho ngo muri icyo gihe yari atangiye umuziki ataryohewe, ngo ni nyuma y’uko iyo ndirimbo yamutwaye amafaranga yose yari yarakoreye bimuvunnye.

Ati “Indirimbo Ntirugurwa nasohoye mu mwaka wa 2007 yarampenze, ibaze audio yantwaye amafaranga ibihumbi 150 muri 2007! Ni amafaranga nari narakoreye amvunnye ubwo nabaga i Kigali mu Gatsata ndi umucuruzi”.

Avuga ko ubuzima bwe abukesha umucuruzi Sina Gerald uzwi ku izina Nyirangarama, wanamufashije kwinjira mu buhanzi, dore ko ngo aho avuka mu Karere ka Gakenke ari mu ntambwe nke kugera kuri Nyirangarama.

Ngo yize amashuri yisumbuye ataha kwa Sina Gérard anamufasha muri byose rimwe aza kumuhuza na Mavenge Sudi wari ugezweho icyo gihe, ndetse akomeza kumwigana mu buryo acuranga Gitari aranayimenya, ibyo byose akabikorera mu cyumba cye araramo.

Ngo yaje gutungurana ubwo hari habaye igitaramo kuri Nyirangarama hatumiwe abahanzi banyuranye, azamuka kuri Podium atunguranye araririmba anacuranga, abantu batangarira uburyo aririmba neza.

Uwo mugabo uvuga ko yamaze imyaka myinshi akorera Sina Gérard, ngo byaje kuba ngombwa ko ajya gukorera i Kigali ariko ngo Sina akomeza kumubera nk’umubyeyi, aho mu mwaka wa 2007 akimara gusohora indirimbo Ntirugurwa itarigeze imenyekana cyane, ngo yahize asohora indi yitwa ‘Unsange’ yakoreye muri Production ya Jacques.

Avuga ko ari indirimbo yakunzwe cyane iramuzamura aramenyekana, atangira kuryoherwa n’ubuhanzi, ari nabwo yahise akurikizaho indi yitwa ‘Nyamusaninyange’.

Yahishe Nyirabuja ko yamuririmbye mu ndirimbo Unsange

Unsange na Nyamusaninyange, ni indirimbo avuga ko ari iz’amateka, aho igitekerezo cyo kuzihimba ngo cyagiye gituruka ku bantu yabanye na bo.

Yavuze ko Unsange yayihimbye biturutse ku mubano mwiza yabonanaga Sebuja na Nyirabuja (Sina Gerald n’umugore we), aho ngo mu rugo yabonaga ari intangarugero mu mibanire myiza kandi bagafata neza n’abakozi babo ndetse n’abantu bose batitaye ku bukene bwa bamwe.

Mu nyikirizo y’indirimbo Unsange, harumvikanamo izina Uwicyeza, aho aririmba ati “Nsanga unyegere umare ibicuro ngwino Uwicyeza nkesha ikizima, uwo umutima wanjye wakumburaga nkamutegereza ariko simubone”.

Uwicyeza mu buzima busanzwe, ni izina ry’uwahoze ari Nyirabuja, umugore wa Sina Gérard, avuga ko guhimba iyo ndirimbo yifashishije iryo zina, byaturutse ku bunyangamugayo no kwita ku bantu bose yabonanaga uwo mubyeyi.

Ati “Igitekerezo cyo kuririmba nifashishije iryo zina Uwicyeza, nabonaga ukuntu databuja na mabuja bakundanye n’uburyo batwitaho nkatwe abakozi babo, badufata neza, noneho mu buhanzi bwanjye ntekereza ku magambo y’urukundo ndashyira mu ndirimbo, Nsanga izina Uwicyeza ni ryiza nti ahubwo reka ndirimbe ndikoresheje. Ntabwo abantu bigeze bamenya ko nakoresheje izina rya mabuja, byari bishingiye ku rukundo n’imyitwarire yabo kuko nabonaga bakundanye cyane, na Mabuja ndakeka ko atigeze amenya ko namuririmbye mu ndirimbo”.

Arongera ati “Ni indirimbo y’urukundo, bampaye igitekerezo, njye ndirimba nishyize mu mwanya wa Sina uri kuririmbira umugore we”.

Yavuze ko mu mwaka wa 2009-2010 asohora indirimbo Nyamusaninyange, ngo yaririmbaga umugore we, mu rwego rwo kumushimisha n’ubwo nyuma bitagenze neza bagatandukana amutanye uruhinja bari bamaze kubyarana.

Avuga uburyo yatandukanye n’umugore we ati “Indirimbo Unsange, yatumye mba umusitari kandi burya iyo umuntu ari kubaka izina ahura n’ibigusha byinshi, muri 2008 ni bwo naje guhura n’umukobwa, burya abahanzi tujya twibeshya ukagira ngo umukobwa yagukunze, ariko si byo baba bafite ibindi bakurikiye. Byarangiye tubanye dukora ubukwe, ariko nta mwaka twamaranye twahise tujya mu miguruko turatandukana ansigira umwana w’umukobwa twari tumaze kubyarana”.

Avuga ko guhimba indirimbo Nyamusaninyange, kwari ugushaka guha care umugore we, dore ko amagambo hafi ya yose yakoresheje muri iyo ndirimbo ngo akubiyemo imitoma yateraga umugore we.

Ati “Muri 2009-2010, ni bwo naririmbye umugore wanjye, ariko nirinze gukoresha izina rye nkoresha Nyamusaninyange, burya ni we nateraga imitoma nti: Uw’amaso adahaga kureba, Nyamusaninyange ngwino unyigarurire, wowe nyurwa no kukubona unyura imbere, twicaye mu rwacu mu gicumbi cy’urukundo”.

Arongera ati “Burya iyo abantu bari kumwe bakundana, kugira ngo umwe arekure undi biragorana, kubera ko namukundaga, namuririmbye nk’umuntu uri ku mutaka uri kumutera imitoma, na biriya naririmbye mvuga nti Ngusohokane twicare ku ibuye rya Bagenge, nguhanagure igisomyo n’ibiki… Byose buriya igipangu kiri imbere y’ibuye rya Bagenge ni cyo njye n’umugore twari dutuyemo”.

Nyuma y’uko atandukanye n’umugore amusigira uruhinja, ubuzima byabaye bubi ahagarika umuziki

Fulgence ngo ubuzima ntibwigeze bumugendekera neza, ubwo umugore yari amusiganye umwana w’uruhinja, ngo yarakennye atangirira ku busa, umuziki arawuhagarika ashaka uburyo yakwita ku mwana we w’umukobwa ubu wujuje imyaka 13.

Ati “Ubuzima bwabaye bubi nsubira kuri zero, ibaze kuba waratunze za miliyoni kugeza ubwo usigara nta n’ijana ufite ku mufuka, burya iyo umuntu yasenye byose biragenda, ni bwo naretse umuziki ntangira gukora uturaka tunyuranye nabona udufaranga tukamera nk’utuguye mu muriro, abakunzi b’umuziki wanjye barambura. Urumva iyo wabaye umusitari ugakena ugira ipfunwe ryo kugaragara, nari ngeze aho kwihisha”.

Uwo muhanzi, avuga ko agarukanye imbaraga mu muziki aho ngo aje gukosora ibidakorwa neza mu muziki nyarwanda.

Ati “Njye nzanye cya Kinyarwanda cyanjye, ndashaka gukosora umuziki uriho n’uburyo uririmbwa ngarura Ikinyarwanda cyacu cyateshejwe agaciro, hari indirimbo udashobora kumvana n’umwana wawe muri salo kubera ibishegu, erega ushobora kuririmba n’ibyo bishegu ariko ugashyiramo ubwenge. Ngiye kujya nsohora indirimbo ku buryo abantu bazajya bishimira kuzumvana n’abana babo”.

Nyuma y’uko aherutse gusohora indirimbo ‛Ruraryoha’ yakoreye na video, aho agaragaza ibibera mu cyaro, ngo yayihimbye mu rwego rwo kwibutsa abanyamujyi icyaro bahozemo, ngo yiteguye gusohora iyitwa “Ni wowe”, na yo yitezweho ko izashimisha Abanyarwanda.

Arasaba Abanyarwanda kongera kumushyigikira, aho abizeza ko atazigera abatenguha, abasaba kumwereka urukundo akiriho birinda kuzamwereka urukundo atakiriho.

Ati “Nzongera gukurwa mu muziki n’ifirimbi ya nyuma ya misiyo y’Imana iba yaradushyize hano ku isi, ziriya ndirimbo zose mwakunze naziririmbye nkiri umwana, ubu ho ndi mukuru mbazaniye indirimbi zibafasha kuruhuka, zitandukanye n’iza kera, ubu maze gukorera Audio indirimbo 20, ngiye kujya nzisohora ari uko zifite video”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka