Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Abakandida mu matora barasabwa kwiyereka abaturage, na nyuma abatowe bakabageraho

Yanditswe na Simon Kamuzinzi 2-10-2021 - 12:13'  |   Ibitekerezo ( )

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu gihe cy’amatora hari ubwo berekwa ifoto y’uri mu batorwa bakamutora batamuzi, ariko bakifuza ko uwatowe yajya agaruka akabasura, akabakemurira ibibazo, aho kongera kumubona manda irangiye ashaka amajwi na none.

Ibi babitangaje mu gihe hategurwa amatora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze n’Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, muri uku Kwezi k’Ukwakira n’ugutaha k’Ugushyingo 2021.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ingengabihe y’ayo matora kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, ivuga ko ikomeje gutegura ibikorwa by’amatora no kubishakira ingengo y’imari ndetse ikaba imaze gutegura no kumenyekanisha amabwiriza agenga ayo matora.

Umubyeyi w’imyaka 65 utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko abayobozi azi ari Umukuru w’Umudugudu atuyemo hamwe n’Umukuru w’Igihugu, abandi akavuga ko atabazi.

Yagize ati “Abo bayobozi, ntawe nzi, nzatora Emmanuel w’Umugududu na Kagame, Umukuru w’Igihugu”.

Uwitwa Kayitesi avuga ko kuba hari benshi batabasha kumenya abayobozi b’uturere n’abahagarariye ibyiciro by’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga, ngo biterwa no guhora mu biro ntibafate igihe cyo gusura abaturage muri karitiye.

Kayitesi agira ati “Iyo tugiye gutora batwereka ifoto tugatora ariko nyuma yaho ntawe ugaruka ati ‘mwarantoye none nanjye ngiye kubageza kuri iki. Duheruka dutora gusa, dutora isura baba batweretse, manda irinda irangira tutarabona umuyobozi uza kudusura”.

Kayitesi avuga ko muri karitiye haba ibibazo byinshi abaturage bashobora gutura umuyobozi batoye akabikemura mu gihe yaba afashe byibura umunsi umwe mu cyumweru wo kubasura.

Avuga ko mu byo bashobora gutura ubuyobozi harimo amakimbirane hamwe n’ibibazo bijyanye n’ibura ry’ibikorwaremezo, rimwe na rimwe ngo usanga abaturage bakwikorera ibyo bikorwa by’iterambere ariko hakabura umuyobozi wo kubahuza.

Uwitwa Kamana na we avuga ko kubona inyandiko za Leta n’ibyangombwa mu nzego z’ibanze birushya benshi, akavuga ko abayobozi batorwa bagombye kugira uruhare mu gukemura ikibazo cyo gusiragira ku kagari, ku murenge no ku karere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abumva bafitiye urukundo igihugu gutanga kandidatire, ariko bakaba bagomba kuzaba biteguye guhora hafi y’abaturage.

Kuri micro ya Radio Rwanda ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Ibibazo by’Abaturage bigomba gukemuka, hanyuma ariko tugasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba mu baturage kugira ngo babumve kandi abaturage babibonemo”.

Kuri gahunda ya NEC bigaragara ko amatora y’abayobozi b’imidugudu azaba ku itariki 23 z’uku kwezi k’Ukwakira, abayobozi b’uturere bakazatorwa tariki 19 Ugushyingo 2021, na ho abayobora Inama z’Igihugu ku rwego rw’Igihugu bakazatorwa ku itariki 23 Ugushyingo 2021.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.