’Ikinyabupfura’ cya Motari ntikivugwaho rumwe

Mu mijyi y’u Rwanda, cyane cyane i Kigali, izina Motari rimenyerewe nk’intumwa inyaruka nk’aho mvugiye aha, igasohoza ubutumwa, cyangwa ikageza umugenzi wihuta aho azindukiye.

Motari bamutega byoroshye kandi byihuse kuko agera no mu duhanda n’utuyira, aho imodoka zidashobora kujya, nuko agatwara abantu n’ibintu, ndetse rimwe na rimwe bakamuhereza imizigo bati “tugereze ibunaka.”

Icyizere aba bamotari bagirirwa ngo rimwe na rimwe kiraza amasinde, kuko hari abavuga ko bamaze kwibwa n’abamotari babahaye ibintu ngo babibajyanire bikarangira batabigejeje aho batumwe.

Ibyo guhemuka kw’abamotari ntibigarukira gusa mu kwiba ibyo batumwe kujyana ahantu babwiwe kubigeza, ahubwo ngo hari n’igihe biba telefone z’abagenzi igihe babagejeje aho bari bagiye, mu gihe barimo kubishyura bakayishikuza umugenzi bagatera umugeri moto, bakaburirwa irengero.

Bamwe mu bakunda gutega moto, bavuga ko ari kenshi ibibazo nk’ibyo bikunze kubaho nubwo bidakorwa n’abamotari bose.

Umwe mubabikorewe, avuga ko yateze moto agiye kwa muganga kureba umurwayi birangira umumotari amwibye ibyo yari agemuye.

Yagize ati “Ngeze ku marembo kuko nari mfite igikapu kirimo amasahane, teremusi na telefone, nkibimuha ngo mfasha mbanze mveho, ibyo yamfashije byose yahise akata agendana nabyo gutyo, turanayihamagara telefone yanga kuyifata.”

Mugenzi we ati “Bibaho cyane kuba umumotari ushobora kumuha ikintu nta kikugerezeyo, kuko urabimuha, ukamuha nimero zawe utamuzi, ukagira ngo ibintu yabikugerejeyo wagerayo ukabibura. Ni benshi cyane bimaze kutubaho.”

Ibi kandi binashimangirwa n’abakora umwuga wo gutwara moto, bemeza ko hari abafite imyitwarire idahwitse, ariko ngo hari n’igihe abatega moto babigiramo uruhare.

Hari umumotari wagize ati “Barimo kutwicira akazi, bakatwicira izina n’umwuga, bige kuba inyangamugayo. Abagenzi bakwiye kujya bitonda bakabanza bakareba pulake n’ijire kuko iba ifite umwirondoro wawe.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu ntangiriro z’uku kwezi (Ukuboza), ruheruka gusubiza telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo mu mezi atandatu ashize, zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

RIB ivuga zagiye zibirwa ahantu hatandukanye, harimo gare zitegerwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ahibiwe izigera ku 127, izibwe mu buryo bwo gushikuza ba nyirazo zigera kuri 80, izibwe mu buryo bwo gushukana ni 63, izibwe ahantu hateraniye abantu benshi 59 ndetse n’izibiwe mu ngo zigera kuri 56.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko muri zo harimo n’izibwe n’abamotari.

Ati “Kwa kundi umuntu ava kuri moto ageze aho yari agiye, mu gihe atangiye kwishyura, motari agahita ayimushikuza akirukanka. Mbere yo kurira kuri moto banza ufotore wohereze, nawe amenye ko wayifashe. Ikindi nujya kwishyura gerageza umwitaze, uve kuri moto utere nk’intambwe uhagarare hariya, umubaze uti ndakwishyura angahe ku kanyenyeri kahe?”

Arongera ati “Naho akubwira buhoro, uko akubwira buhoro nawe ukamwegera akujijisha, uko umwegera agahita ayifata yirukanka. Tugire amakenga, kugira amakenga ntibivuga guceka, ariko niyo waceka ukamureba ko ashobora kuba umwe muri ba bandi, nta kosa.”

Icyaha cyo kwiba giteganywa n’ingingo ya 166 y’Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu kuva kuri miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka