Uwari umugore wa R. Kelly yavuze agahinda yamuteye bakibana

Tariki 27 Nzeri 2021, nibwo umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, wamamaye muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, mu rukiko rwo muri New York, igihano yakatiwe kikazamenyekana muri Gicurasi 2022.

R. Kelly na Andrea Kelly
R. Kelly na Andrea Kelly

Nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha, umugore we Andrea Kelly, uzwi nka ‘ Drea’ yagize ibyo avuga mu kiganiro n’ikinyamakuru ‘Good Morning Britain’, avuga ko afite amarangamutima avangavanze.

Yagize ati “Nicaye mu mwanya ugoye cyane, kuko njyewe bitandukanye n’izindi nzirakarengane ‘victims’. Nabyaranye na we abana batatu. Nasezeranye na we. Ubu nambaye ingofero ebyiri zitandukanye, imwe yo kuba ndi umwe mu bahohotewe kandi nkaba ngomba no gukora ubuvugizi n’indi yo kuba ndi umubyeyi nkaba naranahoze ndi umugore we”.

Ati “Umutima wanjye uri kumwe n’abahuye n’ihohotera rye, ndetse bakanishakamo imbaraga zo kuza kuvuga uko byabagendekeye, ariko kandi umutima wanjye ushenguwe no kuba ndi umubyeyi, kuko ubu uwo ni wo murage abana banjye bagiye kuzahangana na wo, abana babo, n’abana b’abana babo”.

Yungamo ati “Uko byagenda kose ntiwahunga amaraso akurimo. Nashobora kwitandukanya na byo nkabihunga, ariko amaraso ye aratembera mu mitsi y’abana banjye, ari muri ‘DNA’ yabo, ntaho bayacikira n’ubwo bakabyifuje. Rero birangoye cyane kwicara muri uwo mwanya”.

Nk’uko byatangajwe na ‘Page six’, Drea yabanye na R.Kelly nk’umugabo n’umugore mu myaka 13 kuko bashakanye mu 1996, batandukana byemewe n’amategeko mu 2009.

Uwo mubyeyi yirinze gutangaza icyo abana be bavuze ku mwanzuro w’urubanza rwa se, ariko yagize ibyo asobanura.

Yagize ati “Nshyigikiye abana banjye muri byose, bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashaka byose”.

Mu gihe cyashize, Drea yavuze ku ihohoterwa yakorerwaga akibana na R.Kelly. Mu Kiganiro n’ikinyamakuru ‘The View’ mu 2018, yavuze uko R.Kelly yigeze kumunigisha ukuboko kwe mu ijosi, bikamubuza guhumeka.

Yagize ati “Naravuze nti Robert, ugiye kunyica. Simbasha guhumeka. Icyo natekereje, naravuze nti Mana yanjye, ngiye gupfira inyuma y’iyi ‘Hummer”.

Drea yibuka ko yagiye ahura n’ihohoterwa rya R.Kelly kenshi, ariko yagerageza kuvuga ibye ku mugaragaro, abantu bakamwe bakabyita ko ari uburyo bwo gushaka amafaranga.

Drea ati “Abantu baravuze bati abizanye hanze kuko ashaka amafaranga, abonye amafaranga ntiyavuga. Nta mafaranga abaho ku isi yahabwa umugore uwo ari we wese, kugira ngo yemere gukomeza guhohoterwa”.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga, umwe muri bo yanditse agira ati “Ubu ndibaza niba Andrea Kelly azagumana iryo zina rya Kelly?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka