Bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko zimwe mu mbogamizi zituma batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 harimo no kuba rimwe na rimwe bagira intege nke zo gusubiza inyuma abakiriya mu gihe babaye benshi, bityo bigatuma akenshi bisanga baguye mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga n’uboneka, abaturage batazongera kuwuhendwaho kubera ubufatanye bw’inzego bugamije ko umuturage ahabwa igiciro cyagenwe na Leta, aho kuba icyishyirirwaho n’abamamyi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Nyuma yuko Akarere ka Musanze kagaragaye mu turere twibasiwe na Covid-19, ndetse kakaba gakomeje gukurikira umujyi wa Kigali mu kugira abarwayi benshi bandura buri munsi, Kigali Today yegereye bamwe mu barwariye mu ngo mu rwego rwo kumenya uko bamerewe.
Urubanza rw’uwahoze ari umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma y’uko we n’umwunganira babwiye urukiko ko bagitegereje inyandiko ya muganga yemeza cyangwa ihakana niba adafite uburwayi bwo mu mutwe.
Abantu bataramenyekana bagabye igitero cyahitanye Jovenel Moïse, wari Perezida y’Igihugu cya Haïti bamusanze iwe mu rugo, bikaba byabaye mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.
Ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2019-2020, buvuga ko abagore bangana na 51% batifuza kongera kubyara ndetse bakaba barimo abifungishije burundu, 34% bagenda biha igihe, 10% ntibifuza kubyara mu gihe cya vuba, 3% ni ingumba, 2% bakaba ari bo batarafata umwanzuro.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere, buvuga ko Uwikorera uzongera kugaragaraho kudashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coovid-19, azajya aba ahagaritswe aho kuzatuma hafungirwa benshi.
Icyo cyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kije nyuma y’uko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba Covid-19 bagera ku 11. 000 bugaragaza ko umuti wa ‘tocilizumab’, ugabanya impfu ku barwayi ba Covid-19 bari mu bitaro. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kwimurira abacuruzi b’imboga mu gice cyo hasi kigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura imbogamizi abo bacuruzi bagaragazaga, zirimo kuba aho bashyizwe mu igorofa rya kane y’iryo soko hashyuha cyane.
Mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) tariki ya 06 Nyakanga 2021 hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi 30 baturutse mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) ndetse n’abo mu ishami rishinzwe imyitwarire (…)
Mu buzima hari igihe umuntu yiyemeza ibintu ndetse akanabishyira ku mugaragaro, ariko burya ngo bucya bucyana ayandi. Mu 1986, ikipe y’umupira w’amaguru ya Argentine yakinnye umukino wa gishuti n’iy’u Bufaransa, wari ugamije kwamagana ibiyobyabwenge na ruswa.
Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene no kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rutazabura amata rwakira ahubwo igihari ari ubukangurambaga mu borozi bwo korora inka zitanga umukamo utubutse.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko gahunda yo gukurikiranira mu rugo abarwaye COVID-19 byatanze umusaruro, aho ndetse byagaragaye ko abarwayi 1077 bo mu Karere ka Musanze bakurikiranirwaga mu rugo tariki 06 Nyakanga batanga icyizere cyo gukira.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 883 babasanzemo Covid-19, muri bo 257 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 554, abantu 12 bitabye Imana, naho abarembye ni 57 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari barindwi mu Karere ka Rubavu banditse basezera ku mirimo yabo. Amabaruwa y’abo banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na ko kemeza ko kayakiriye.
Mu gihe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusomana wizihizwa buri tariki 06 Nyakanga 2021, hari abantu bagaragaje ko uwo munsi utizihijwe uko bikwiye, aho ngo batinye icyorezo cya COVID-19.
Hashize iminsi humvikana amakuru ko abo bahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32, bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatirwa mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama bushimira Nsabimana Epimaque kuba urugero rwiza rw’ubutwari mu gihe intambara y’Abacengezi yari imeze nabi mu Murenge wa Kanama mu 1998.
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi avuze akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge amaze kurekurwa
Larry Rudolph yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 25 ya serivisi nziza kandi z’ubudahemuka yahaye umuhanzi Britney Spears nka ‘manager’, cyangwa se ushinzwe gucunga ibijyanye n’ubuhanzi by’uwo muririmbyi.
Mu impera z’icyumweru gishize ni bwo mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, uruhande rw’inyeshyamba rwerekanye ingabo nyishi za Leta bafatiye ku rugamba, ngo gahunda ikurikira ikaba ari ugufata Umurwa mukuru Addis Abeba.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baravuga ko bishimira ko itariki ya 04 Nyakanga ikomeje kubabera amateka kandi meza kuko hari byinshi igenda ihindura mu buzima bwabo yaba mu gihe Jenoside yahagarikagwa cyangwa nyuma yayo.
Abaturage bo mudugudu wa Bisambu mu Murenge wa Ruhango baravuga ko barangwaga n’ingeso mbi zirimo n’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ubu bamaze guhinduka bumvira gahunda za Leta bagatangira kwiteza imbere, ari yo mpamvu batacyitwa abana b’inkware.
Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, yashyikirijwe inzu zubatswe ku bufatanye n’abaturage n’umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere.
Abitwaje intwaro bashimuse abantu umunani ku bitaro batwara n’umwana w’umwaka umwe, nyina w’uwo mwana akaba ari umuforomokazi ukora kuri ibyo bitaro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Hakuzimana Valens, n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bakubita umumotari wari utwaye imizigo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yanenze imyambarire inyuranye n’aho yambariwe, akavuga ko biba byiza iyo imyambarire ijyanye n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo.
Kapiteni w’ikipe ya Patriots Mugabe Aristide yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Basketball, nyuma y’imyaka itatu yari ishize hibazwa impamvu adahamagarwa
Nyuma y’uko abahinzi bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe batahwemye kugaragaza icyifuzo cyo kugezwaho ishwagara ihagije itanahenze kugira ngo babashe kweza, bagiye kujya bayihabwa kuri nkunganire.
Abagize Umuryango witwa ‘Nyabihu Survivors Family’, bemeza ko kubwira abakiri bato amateka mabi yaranze u Rwanda, bituma barushaho kuyasobanukirwa, bikabatera imbaraga zo gukunda igihugu no kukirinda abafite umugambi wo kucyoreka.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike baraye bahagurutse mu Rwanda aho berekeje mu mujyi wa Hachimantai bazakoreramo undi mwiherero w’iminsi 12.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko umuntu wese agira uwo yubaha mu buzima bwe, na we ngo akaba yubaha Munyanshoza Dieudonné, uzwi cyane nka Mibirizi, kuko ngo Munyanshoza yagize uruhare rukomeye mu kuba Bamporiki ageze aho ari ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, aratangaza ko ikibazo cy’abagaragaye mu mashusho bakorera umuntu urugomo kiri gukurikiranwa. Ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuntu bivugwa ko ari umumotari, bamukubita, bikagera n’ubwo bagerageza kumunigisha umugozi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 811 babasanzemo Covid-19, muri bo 338 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 231, abantu 9 bitabye Imana, naho abarembye ni 62 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amafoto y’ingabo zarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu. Icyo benshi bahuriyeho ni uko bari bakiri bato ku buryo bamwe bazwi ubu bigaragara ko bahindutse cyane. Kuba bari bato nyamara ntibyababujije gukora akazi gakomeye ko kubohora Igihugu, abagituye bakaba babashimira kuba (…)
Ku mugoroba wo ku itariki ya 04 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe abasore n’inkumi 19 bari bateguye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo. Babiteguye barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.
Muganga wiswe uw’Urupfu n’umubyeyi washoye abana be muri Jenoside, ni bamwe mu bakoraga akazi ko kuvura biyambuye ubunyamwuga bakoze Jenoside mu bitaro bakica abarwayi n’abakozi bagenzi babo.
Mu gihe mu Rwanda harimo kwizihizwa ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali baravuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho, bakarikesha kuba uwo mujyi umaze kuba mugari ugereranyije n’uko wanganaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukecuru utishoboye witwa Ancilla Mukarugambwa, yashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni eshanu y’u Rwanda.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, insengero zo mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi i Huye zabaye zifunzwe, kikaba ari icyemezo kizamara ibyumweru bibiri.
Nk’uko bimeze hirya no hino mu gihugu, no mu Ntara y’Amajyaruguru haragaragara ibikorwa byakozwe na Leta ku bufatanye n’abaturage muri 2020/2021, mu rwego rwo kwibohora ubukene, bazamura iterambere ry’imibereho yabo.
Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.