Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho asura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, akaza no kugirana ibiganiro by’imbonankubone na Perezida Tshisekedi, hamwe no gushyira umukono ku (…)
Perezida Iván Duque wa Colombia yari muri Kajugujugu yerekeza ahitwa Cúcuta mu Ntara ya ‘Norte de Santander’, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse na Guverineri w’Intara, indege barimo iraraswa.
Imibiri 1093 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Karere ka Muhanga yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.
Umuyobozi wa Police wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Callixte Kalisa, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare (JADF) gushakira imirimo urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Abita ku bibazo by’abafite ubumuga bavuga ko abafite icyo kibazo bagana Isange One Stop Center mu Karere ka Gisagara ari bakeya cyane, ugereranyije n’ihohoterwa rikunze kubakorerwa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 HABIMANA Sosthène, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero mu ikipe y’igihugu barimo Mitsindo Yves wakiniye u Bubligi bw’abakiri bato.
Ubuyobozi bw’umuryango wa World Vision ukorera mu Rwanda butangaza ko bumaze kwegereza amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 875 babasanzemo Covid-19, muri bo 343 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 112, abantu babiri bitabye Imana, naho abarembye ni 26 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwakiriye ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe bikozwe n’abatekamutwe.
Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu 16, wemeje iyoherezwa ry’ingabo zawo kujya gutanga umusanzu muri Mozambique mu kurwanya iterabwoba n’imvururu ziterwa n’ababarizwa muri iyo mitwe y’iterabwoba mu gace ka Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga udasanzwe, Stergomena Tax.
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyabisindu mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa inkuru y’abaturage bakoreye urugomo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, bakamumenaho indobo y’urwagwa.
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-2) basoje ubutumwa bari bamazemo igihe muri icyo gihugu. Abo bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nyuma yo gusoza inshingano z’akazi bari barahawe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Sugira Léonce ukekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Abanyeshuri 32 basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru (Senior Command and Staff Course) agenewe ba Ofisiye, bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, basabwa gukumira ibyaha ndengamipaka byugarije Afurika.
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 19, igikombe yegukanye idatsinzwe mu mikino 13 yakinnye.
Meya wa Miami-Dade muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ahabereye iyo mpanuka, Daniella Levine Cava, yavuze ko abantu 102 mu bari batuye muri uwo muturirwa bashoboye kuboneka aho baherereye, kandi ko aho bari bafite umutekano, ariko yongeraho ko hari abandi bantu bagera kuri 99 bataramenya amakuru yabo, ubu ngo bakaba (…)
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Tshisekedi yakoreye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, ari kumwe na Perezida Kagame basuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito mu mujyi wa Gisenyi.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera baratangaza ko bagiye kurushaho kongera umusaruro, babone uko bihaza mu biribwa banasagurire amasoko, bitewe n’ubwoko bushya bw’imbuto y’Ibishyimbo, bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku wa kane tariki 24 Kamena 2021.
Mu mikino ibanza iy’umunsi wa nyuma ku makipe arwanira kutamanuka, Mukura na Gasogi zabonye amanota atatu, Gorilla na Sunrise zijya mu makipe ashobora kuvamo imwe imanuka
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Goma na Gisenyi.
Hirya no hino mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n’ubuyobozi ku rwego rw’akarere na IBUKA, bari mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe aho itagomba kuba, kugira ngo izashyingurwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku ya 1 (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi i Rubavu ku mupaka wa La Corniche.
Indwara ya depression yugarije abatuye isi, ndetse ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko abantu basaga miliyoni 350, ni ukuvuga hafi 5% by’abatuye isi bagezweho na yo.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ikeneye miliyoni 5.5 z’Amadolari ya America yo gukura Gaz mu kigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.
Kadaffi Muhamed umwe mu baturage bahawe inzu n’Akarere ka Rubavu, avuga ko yakijijwe ikimwaro cyo kurarana n’umugore n’abana bakuru mu cyumba kubera kutagira inzu yujuje ibyangombwa.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 24 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 883 babasanzemo Covid-19, muri bo 234 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 131, abantu batanu bitabye Imana, naho abarembye ni 18 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ufite uruhinja rw’amezi abiri arishimira ko yagiye gutombora inka muri gahunda ya Girinka agatombora iyaraye ibyaye.
Umupadiri yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’u Bugiriki, Athènes, nyuma yo kumena aside ku Basenyeri barindwi bo mw’idini ry’aba Orthodox, nk’uko byatangajwe na Polisi y’icyo gihugu.
Indege ya kajugujugu yari itwaye abasirikare bo muri Kenya yakoze impanuka kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, abasirikare 10 bahasiga ubuzima, abandi 17 barakomereka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin avuga ko Radio y’umudugudu yakemuye ibibazo byo gusiragiza abaturage bashaka serivisi, no mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byambukiranya umupaka.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Aakarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio hagati mu kwezi kwa Kamena 2021, yasobanuye ibyerekeranye n’uko Abajyanama bagize Komite Nyobozi y’Akarere (Abayobozi b’Akarere) bakurwaho icyizere. Yavuze ko bigirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi (…)
Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku masaha y’umugoroba, ubwo umunyamakuru witwa Kabinda Kalimina yarimo asoma ingingo z’ingenzi z’amakuru kuri Televiziyo yo muri Zambia yitwa ‘KBN TV News’ (Kenmark Broadcasting Network), nyuma avuga ibyo atari ategerejweho, kuba yabivugira kuri Televiziyo imbonankubone.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, baratangaza ko nta na rimwe bazigera bihanganira umuntu wese upfobya amateka y’Abanyarwanda, yitwaje icyo ari cyo, mu kwirinda ko u Rwanda rwakongera gusubira mu mateka mabi, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na yo mpamvu babamagana.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, bufatanyije n’inzego z’umutekano bwatagije ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda CoVID-19.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda akomeje gushaka umuti w’ikibazo cya Covid-19 gikomeje gufata intera mu Rwanda, aho atanga icyizere cy’uko uyu mwaka wa 2021 urangira u Rwanda rubonye inkingo zisaga miliyoni eshatu ndetse zimwe zikaba zaramaze kwishyurwa.
Mu gihe inkuru muri iyi minsi zacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, zivuga ko mu bakingiwe harimo n’abari kwicwa na COVID-19, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatanze ibisobanuro byimbitse kuri icyo kibazo, bwemeza ko hari batatu mu bakingiwe bapfuye, ariko ko bishwe n’izindi ndwara bari (…)
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aratangaza ko mu gihe kidatinze ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kizagabanuka, ku buryo bworohereza buri wese, ibyitezweho no kongera umubare w’abipimisha icyo cyorezo bagamije kumenya uko bahagaze.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iragana ku musozo, aho izi mpera z’icyumweru zishira hamenyekanye ikipe yegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’ikipe imanukana na AS Muhanga
Mu mirimo inyuranye urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje gukora rutagamije ibihembo muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo no guteza imbere igihugu n’abagituye, batangiye baremera abatishoboye amatungo magufi banabubakira, none bageze ku rwego rwo korozanya inka.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena 2021 abantu benshi bava mu Mujyi wa Kigali bakiriwe kandi hashyizweho uburyo bwo kubakurikirana kugira ngo uwaba atahanye ubwandu bwa COVID-19 atanduza abo asanze.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda yaburanishwa mu muhezo. Idamange yarabyanze avuga ko iki cyemezo kitaba cyubahirije uburenganzira bwe nk’umuburanyi mu rubanza.
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yatangaje andi mabwiriza ajyanye n’imikino mu Rwanda, yibanda kuri gahunda ya guma mu karere iheruka gushyirwaho n’inama y’abaminisitiri
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 964 babasanzemo Covid-19, muri bo 326 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 22, abantu batanu bitabye Imana, naho abarembye ni 12 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu Karere ka Ruhango bagabiye uwari umusirikare mu ngabo za (RPA) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasohoye urutonde rwa Hoteli 13 na Resitora 40 zo muri Kigali zashyiriweho amabwiriza yihariye ajyanye no kwakira abantu muri iki gihe cyo guhangana n’ikwirakwira rya COVID19. Amwe muri ayo mabwiriza avuga ko izo Hoteli na Resitora zizajya zakira abazigana ari uko babanje kwerekana ko (…)
Inyeshyamba 134 zimaze kwishyira mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu yashyizwe mu bihe bidasanzwe (état de siège) mu rwego rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihora iteza intambara zitarangira muri icyo gice cy’Iburasirazuba bwa bw’icyo gihugu.
Igihugu cya Madagascar muri iyi minsi cyibasiwe n’amapfa atarigeze abaho mu myaka 40. Ayo mapfa yateje inzara idasanzwe kugeza ubwo hari abaturage barya ibyondo nk’uko raporo z’imiryango itandukanye zibigaragaza.
Mohamed Ould Abdel Aziz wahoze ari Perezida wa Mauritania, bitegetswe n’umucamanza kubera icyaha akurikiranyweho kijyanye na ruswa, yafunzwe nyuma y’uko yanze kujya yitaba kuri Polisi y’icyo gihugu, mu gihe yari afungishijwe ijisho ari iwe mu rugo.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, yafashe abantu bane bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza urumogi mu baturage, ni urumogi rungana n’ibiro 20, bakaba bafashwe bagiye kurucuruza mu Murenge wa Kabarondo.