Uwitwa Iranzi Aline (ni ryo zina yahisemo kwiyita ariko atari irye ry’ukuri), yari kuba yafatiwe n’ibise mu ishuri arimo gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatatu wisumbuye, iyo umwana we atavukira amezi arindwi, kuko yujuje amezi abiri kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.
Ubwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose barimo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid al Ad’ha, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabifurije umunsi mwiza.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange, mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bakaba ibihumbi 22.
Ibiza bitandukanye by’umwihariko ibiterwa n’imvura biteza ibihombo byinshi hirya no hino mu gihugu. Bitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka, bikica amatungo, bikangiza imyaka mu mirima, bigasenya inzu z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi, inzira z’amashanyarazi, ibyumba (…)
Umwe mu banyeshuri bagaragaje ibibazo by’umwihariko ni umukobwa w’imyaka 20 wakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ari mu bitaro bya Ruhango aho amaze iminsi itatu abyaye, hakaba n’abana batatu barwaye Covid-19, na bo bakoreye ku bigo bashyiriweho kugira ngo bitabweho.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, yafashe Munyandera Jean Bosco w’imyaka 48, umwe mu bari bamaze iminsi bajya mu kirombe cya rwiyemezamirimo bagacukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Imiryango 2,278 igizwe n’abantu 8,064 yabonaga ibyo kurya ari uko ikoze akazi ka buri munsi mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi, yatangiye gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa irimo umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo mu rwego rwo kuyunganira muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Abagize iyo miryango bibukijwe ko urufunguzo (…)
Imiryango 7,190 yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’ingaruka za COVID-19 yatangiye guhabwa ibiribwa byo kuyigoboka. Ni igikorwa cyatangiye gukorerwa mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare hakaba haherewe ku bari barashyizwe ku rutonde.
Mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, basanze amanitse mu giti cya avoka aziritse mu ijosi umwenda asanzwe yambara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku miryango ibihumbi 13 ikennye, kugira ngo ibashe kubaho inubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo.
Abanyeshuri 5203 ni bo bakora ibizamini bisoza icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye muri Huye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Huye, Protogène Muhire.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 913 babasanzemo Covid-19, muri bo 152 bakaba babonetse i Musanze, i Kigali haboneka 140. Abakize ni 1005, abantu 17 bitabye Imana, naho abarembye ni 89 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Kalisa Sam uyu akaba ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare n’umuturage witwa Mutsinzi Steven. Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru ubwo yari mu kazi ko gutara amakuru.
Bamwe mu miryango itishoboye yo mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ibiribwa barimo guhabwa bigiye kubafasha kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko kuba ntabyo bari bafite byatumaga hari uburyo bayatezukaho bagiye gushaka ikibatunga.
Armin Laschet, wahabwaga amahirwe menshi yo kuzasimbura Angela Merkel ku mwanya wa ‘Chancelier’ w’u Budage, ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 yagize imyitwarire yahise yanduza isura ye, ubwo yafatwaga amashusho arimo atera urwenya aseka n’abandi bantu bari bamwegereye, mu gihe Perezida w’u Budage, Frank-Walter (…)
Ubuyobozi bw’uturere tugize Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo bakaba bari muri “Guma mu rugo”, gusa abo baturage bagasaba ko mu gutanga ibiryo ababishinzwe batareba isura cyangwa uko umuntu agaragara kuko ubu birirwa mu ngo bakiyitaho bakagira isuku.
Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko biteguye kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo barusheho gukumira ubwandu bushya akenshi buterwa no kuyarengaho.
Umunsi mukuru w’igitambo (EIDIL AD’HA), uteganyijwe ejo tariki 20 Nyakanga 2021, ukaba ari umunsi w’ikiruhuko nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ariko n’ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda bukaba bwasobanuye uko uwo munsi uzizihizwa uyu mwaka, bitewe n’uko ari mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), iratangaza ko iyo hatangwa ibiryo hadatangwa ibyo buri wese yifuza, ahubwo ikiba kigamijwe ari ukugira ngo umuntu abone ibyo arya kandi bimutungira umubiri.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 ahagana saa saba, Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe umutekano wo mu mazi barohoye abantu 7 bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.
Mu gihe mu Rwanda hose hatanzwe ikiruhuko hizihizwa Umunsi w’igitambo ku Bayisiramu (Eidil-Ad’ha), uwo munsi ukaba wabaye impurirane n’itangira ry’ibizamini ku bana basoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyo kiruhuko kitazasubika ikorwa ry’ibizamini.
Abaturage 31 bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera baraye bafatiwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu bari mu birori byo kwerekana umugeni.
Kazungu Claver wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC, ntakiri umuvugizi wayo.
Muri Kenya ikamyo yari itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka mu muhanda, hagati y’Umujyi wa Kisumu na Busia ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, abantu bagera kuri 13 bakaba bahasize ubuzima.
Rukundo Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Katabagemu, Umurenge wa Katabagemu yiyahuye yitwikishije essence, akaba yari amaze iminsi asezera ku nshuti ze, bikaba byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.
Akenshi dukunze kumva bavuga ngo uwahohotewe ni agane ikigo ‘Isange One Stop Center’ kimufashe, icyo kigo gifasha abahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse no mu kubona ibimenyetso byifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko hakorwa inyandiko ijyanwa mu rukiko.
Leta yatangiye gutanga ibiribwa ku baturage b’amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere umunani turi muri gahunda ya Guma mu Rugo. Mu mujyi wa Kigali, iyi gahunda yatangiriye mu Mirenge 12 ikomereza no mu yindi mirenge.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uwitwa Niyonsaba Marcel w’imyaka 40 na Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 41, bakurikiranyweho kugerageza kugurisha ikibanza kirimo inzu y’umuturage, babikora mu buryo bw’ubwambuzi bushukana bakoresheje inyandiko mpimbano, uwari ugiye kukigura akaba (…)
Banki ya Kigali (BK) yegukanye igihembo nka Banki nziza kurusha izindi mu Rwanda, mu bihembo bitangwa na “Euromoney Awards for Excellence 2021”.
Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) baremeye abarokotse Jenoside 16, harimo umunani bahawe inka, n’abandi umunani batewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, nyuma y’uko ubucuruzi bwabo bwahombye kubera Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 2,773 babasanzemo Covid-19, muri bo 2,225 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 1,855, abantu 11 bitabye Imana, naho abarembye ni 72 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ryaberega i Rubavu, risojwe amakipe yo muri Amerika ari yo yegukanye imidali ya zahabu mu bagabo n’abagore.
Abafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Karere ka Ruhango baravuga ko bemera ko bakoze amakosa yo gusuzugura ubuyobozi kandi Imana ari yo ishyiraho abayobozi.
Ubwato buzwi nk’icyombo bwari bwikoreye amabuye yo kubakisha, bwibiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu buhitana uwari ubutwaye.
Abaturage biyita ‘Abagorozi’ babarirwa muri 38 bafatiwe ku musozi basenga ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umusozi abo Bagorozi basengeragaho, uherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Abantu 10 muri 239 bafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango basanganywe ubwandu bwa Covid-19. Inzego z’ubuzima zikaba zafashe umwanzuro wo gushyira abafashwe bose mu kato k’iminsi itanu kugira ngo hafatwe ibizamini byimbitse ku baba banduriye muri ayo masengesho, cyangwa mu (…)
Umuturage wiyise Rebakure ku rubuga rwa Twitter yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, amumenyesha ko ‘mu nda nta kirimo no kwirinda bigoye’, na we ahita amwoherereza amafaranga ayanyujije kuri Mobile Money.
Aline Mutembayire w’imyaka 41 y’amavuko aherutse gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki ya 12 bigasozwa ku ya 14 Nyakanga 2021, akaba afite abana barimo abiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.
Ni kenshi hirya no hino hagenda humvikana impaka zishingiye ku kuntu Abanyarwandakazi bagaragara mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’imyidagaduro, bamwe bati bambare bikwize, abandi bati bisanishe n’abandi, abandi bati bagomba kujyana n’igihe….Ibi bikunda kugarukwaho ku gikorwa cyabaye, bashima abandi banenga.
Abatuye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali barishimira ko igikorwa cyo gupima Covid-19 cyabegerejwe bityo bikaba bigiye kubafasha kumenya uko bahagaze kugira ngo barusheho kuyirinda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 1,997 babasanzemo Covid-19, muri bo 1,391 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 976, abantu 12 bitabye Imana, naho abarembye ni 76 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Abakora akazi kazwi nk’ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali basanga Guma mu Rugo ari ngombwa kubera ko imibare mishya y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka mu buryo buteye ikibazo, gusa ngo batewe impungenge n’imibereho yabo muri iki gihe.
Bizimana Cassien wayoboye ibitero byagabwe mu karere ka Rusizi yasabye imbabazi ku byaha bitandatu aregwa yifashishije ivangiri ya Luka umutwe 15:11-22 ndetse yizeza ko asubiye mu muryango nyarwanda yakoresha imbaraga mu gushyira Politiki ya Leta ku kigero kirenze icyo yakenerwaho.
Abantu 160 bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo batanga impamvu zo kujya guhaha.