Ingabo za SADC zirukanye ibyihebe bya ASWJ mu mashyamba ya Nangade

Ingabo za SADC zihuriye mu gikorwa cya SAMIM cyo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, zatangaje ko zasenye ibirindiro by’ibyihebe byiyise Al Sunnah wa Jama’ah (ASWJ) muri Chitima nyuma yo kwirukanwa n’Ingabo z’u Rwanda muri Mocimbao de Praia.

Itangazo rya SAMIM rivuga ko ingabo za SADC zifatanyije n’ingabo za Mozambique, kuva tariki ya 25 Nzeri 2021, batangiye ibitero byo kurwanya ibyo byihebe byari bifite ibirindiro mu gace ka Chitama mu karere ka Nangade mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni ibirindiro byari biyobowe na Sheikh Dr Njile North watakaje abarwanyi 17 bahiciwe, na ho ku ruhande rwa SAMIM hapfuye umusirikare umwe hakomereka batatu.

Intambara yo kwirukana ibyihebe bya ASWJ mu Ntara ya Cabo Delgado yakomereje ku mugezi wa Messalo aho ibyihebe byari byimukiye, nabwo hagwa umurwanyi umwe naho batatu bafatwa n’ingabo za SAMIM harimo n’umwe wari umwarimu.

Ibikorwa byo kurwanya ibyihebe birajyana no gushaka umuyobozi wabyo, Bonomado Machunde uzwi ku mazina ya Omar utaraboneka, kuva u Rwanda rwakwirukana ibyihebe muri Mocimbao da Praia, bikimukira mu tundi duce bagiye birukanwamo kugera mu birindiro bya Chitima.

Abakurikirana urwo rugamba rwo guhashya ibyihebe bavuga ko rurimo kugera ku musozo nyuma yo kwamburwa mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’icyo gihugu acunzwe n’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’ingabo za Mozambique.

Byinshi mu byihebe byinjiye amashyamba ya Nangade bikomereza mu gihugu cya cya Tanzania, na ho ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bisigaye birimo gusubiza abaturage mu duce bavuyemo no kubarindira umutekano.

U Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique ni bo bafite uduce twinshi twirukanywemo ibyihebe, tukaba uduce twageraga ku nyanja y’u Buhinde aho ibyihebe byari bifite amahirwe yo gukora ubucuruzi bitabangamiwe.

Uduce twose twari ku Nyanja y’Abahinde batwambuwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, uduce nka Afungi, Palma, Tete na Mute, Quelimane, Njama na Mocimbao da Praia twose turi mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka