Ibihugu 14 gusa bya Afurika ni byo bimaze gukingira 10% by’abaturage Covid 19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ibihugu 14 birimo n’u Rwanda byonyine muri 54 bya Afurika, ari byo byageze ku ntego y’ isi yo gukingiza abaturage barenga 10% mu kurwanya Covid 19 mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

Ibyo ahanini biterwa n’uko gahunda yo gusaranganya inkingo ku isi mu bihugu bikennye izwi nka Covax, itashoboye kubona dose zihagije ngo zigere hose uko bikwiye.

OMS ivuga ko Seychelles, Maurice na Maroc bageze ku kigero kinini cyo gukingira, kuko bageze hejuru ya 40%.

Ibyo ngo babifashijwemo na gahunda zabo zikomeye zo gukingira, ingano y’igihugu ndetse n’abaturage bacyo.

Ibindi bihugu byabashije kugera ku ntego y’isi yo gukingira icyorezo cya Covid 19 uko bikwiye ni Tunizia, Eswatini, Cape verde, Botswana, Comoros, Zimbabwe, Guinee equatorial, Afurika y’Epfo, Mauritania, Lesotho n’u Rwanda.

Igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko Abanyafurika 4% ari bo bakingiwe byuzuye ugereranije na 60% mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU).

Covax yari yarateguye kugeza muri Afrika dose zigera kuri miliyoni 300, ariko yashoboye kugura dose miliyoni 5 zonyine nyuma yuko ibihugu bikize biguze byinshi bigashyira mu bubiko bwabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka