Umuti wa coronavirus watangiye kugeragerezwa ku bantu

Umuti uvura virusi ya Corona watangiye gukorerwa igerageza ku bantu bagera ku 2,660. Nyuma yo gukora uwo muti, abashakashatsi batandukanye bo muri Amerika n’abo hirya no hino ku Isi bavuze ko nuramuka wemejwe umaze gukorerwa igerageza, Isi izaba ibonye umuti ukomeye, kandi ko binashoboka ko uzahita ugabanya cyane gukwirakwira kw’iyo virusi.

Uwo muti wakozwe mu buryo bwo kuwumira bawunyujije mu kanwa, ukaba warakozwe na Sosiyete ya Pfizer yo muri Amerika isanzwe ikora imiti n’inkingo, ukaba mu buryo bw’igerageza uzahabwa abantu babana n’umuntu wanduye iyo virusi ya Corona, kugira ngo bamenye niba ushobora kubarinda gufatwa n’iyo ndwara no kugaragaza ibimenyetso byayo.

Uhagarariye ubwo bushakashatsi mu bya siyansi muri iyo sosiyete ya Pfizer Dr Mikael Dolsten, yavuze ko uwo muti uzakorerwa igerageza ku bantu 2,660 bafite imyaka guhera kuri 18 bafite ubuzima bwiza, ariko babana mu nzu n’umuntu warwaye iyo ndwara ya Corona.

Dr Dolsten yagize ati “ Natwe nka Pfizer, turakora igerageza ry’uyu muti ku bantu bamaze kwandura Coronavirus n’ubwo baba batagaragaza ibimenyetso byayo”.

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, ndetse n’abahanga mu bya farumasi muri Tanzania, bavuga ko uwo muti uramutse wemejwe yaba ari intangiriro nziza mu rugendo rwo guca burundu iyo ndwara ya Coronavirus.

Umuhanga mu by’imiti akaba n’umwalimu mu bya Farumasi muri Kaminuza ya Muhimbili (Muhas -Tanzania), David Myemba, yavuze ko uwo muti nuboneka uzafasha cyane, kuko ubu Isi yose ihugiye mu gukingira gusa.

Dr Myemba yagize ati “Birashoboka cyane ko uyu muti wazafasha cyane mu kugabanya ikwirakwira ry’iyi ndwara, ikibazo gihari ni uko virusi ya Corona yihinduranya, dutegereze ibisubizo by’ubushakashatsi. Gusa iki ni ikibazo gishya ku ikoranabuhanga dufite muri iki gihe”.

Dr Myemba yakomeje agira ati “Nubwo hari inkingo dufite, ubundi zigamije gukingira iyo ndwara, ariko hari abarwara iyo ndwara na nyuma yo gukingirwa, uwo muti uramutse ubonetse rero, waba ari umusanzu, kuko icyo gihe umuti n’urukingo byakorana tukabona umusaruro mwiza .”

Dr Elisha Osati umuhanga mu ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero muri Tanzania, yagize ati “Bizaterwa n’ibizava mu bushakashatsi. Nibigaragara ko uwo muti ufasha, icyo kizaba ari ikintu cyiza cyane kuko ushobora no gusimbura urukingo.”

Erick Venant, umuyobozi mukuru w’umuryango utari uwa Leta ya Tanzania witwa ‘RBA Initiative’ akaba ari n’umuhanga mu by’imiti, yavuze ko ako ari akazi gakorwa n’abahanga mu bya siyansi ku Isi hose, mu gushakisha umuti wa Covid-19.

Yagize ati “Ubu twamaze kubona inkingo zitandukanye za Covid-19, ariko gutangira kw’igerageza ry’uwo muti (clinical trials), bavuga ko ushobora kuvura Corona nyuma y’uko umuntu ayanduye, ni intambwe mu guhangana na Covid-19”.

“Uyu muti kandi uzafasha mu gukumira iyi ndwara, igerageza ryawo nirigaragaza ko wemewe, izaba ari intambwe ikomeye mu guhangana n’iki cyorezo. Ariko n’ubwo bimeze bityo, ni byiza ko abantu bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 nk’uko zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu gihe ubushakashatsi ku byafasha gutsinda icyo cyorezo bukomeje”.

Ikindi kandi nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, iyo Sosiyete ya ‘Pfizer’ ku bufatanye na ‘BioNTech’ irateganya gutangira gutanga inkingo za Covid-19 ku bana bari hagati y’imyaka itanu na cumi n’umwe (5-11).

Umwe mu bashakashatsi witwa Dr Anthony Fauci, yavuze ko Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (FDA) nicyemeza urwo rukingo rurimo gukorwa na Pfizer / BioNTech, ruzatangira guhabwa abana bari muri icyo kigero mu Kwezi k’Ugushyingo 2021.

Kugeza tariki 1 Ukwakira 2021, abari bamaze kwandura Covid-19 ku Isi ni abantu 234,661,346 mu gihe abamaze guhitanwa na yo bagera kuri 4,799,727, nk’uko tubikesha urubuga www.worldometers.info, rutanga amakuru yerekeye Covid-19, umunsi ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka