Virusi itera SIDA ntabwo ikirimo kugaragara ku bafashe imiti neza - RBC

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko abantu bafashe neza imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, barimo kujya kwisuzumisha iyo virusi ntigaragare ko bayifite, ndetse bakaba batakirimo gukwirakwiza ubwandu bushya.

RBC na RRP+ batangije ubukangurambaga bwiswe U=U bwo gusaba abafite agakoko gatera SIDA kunywa neza imiti bahabwa
RBC na RRP+ batangije ubukangurambaga bwiswe U=U bwo gusaba abafite agakoko gatera SIDA kunywa neza imiti bahabwa

Umuyobozi muri RBC ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Hepatite, Dr Janvier Serumondo, avuga ko ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku rwego mpuzamahanga.

Dr Serumondo yagize ati "Iyo ufata imiti neza kwa muganga barapima virusi ntibazibone, icyo gihe ubasha kuba utakwanduza abandi, ni cyo bivuze. Ariko ntibivuga ko wakize, bisaba gukomeza iyo gahunda kuko uba ugifite virusi nke cyane zitagaragazwa n’ibipimo".

Avuga ko gufata imiti neza bivuze kudasimbuka umunsi n’umwe, ndetse no kubahiriza isaha umuntu asanzwe ayifatiraho.

Kugeza ubu imiti igabanya ubukana bwa SIDA iracyari ibinini, n’ubwo ngo hazagera igihe umuntu akajya yitera urushinge inshuro nk’ebyiri mu mwaka.

Dr Serumondo avuga ko iki gisubizo gishobora kuzaza mu myaka iri imbere ariko atamenya neza.

RBC hamwe n’Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+), batangije ubukangurambaga bwiswe "Uwagabanyije Virusi=Utanduza Virusi (U=U)", bugamije kubwira abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kubikora neza kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi, ndetse banakumire akato bahabwaga.

Abafite virusi ya SIDA bafata imiti neza ubu ntabwo ibagaragaraho, ndetse nta n'ubwo bashobora kwanduza abandi
Abafite virusi ya SIDA bafata imiti neza ubu ntabwo ibagaragaraho, ndetse nta n’ubwo bashobora kwanduza abandi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara, avuga ko mu banyamuryango barenga ibihumbi 140 bari hirya no hino mu gihugu, 91% bageze ku rwego rwo kutagaragaza virusi itera SIDA ndetse no kutanduza abandi, kubera gufata neza imiti bahabwa.

Ati "Amahirwe yo kubaho ku bafite virusi itera SIDA yariyongereye, ushobora kubaho ubuzima bwose Imana yakugeneye, ubu wapfa wisaziye nk’undi wese udafite virusi itera SIDA".

Avuga ko gahunda yo gufata imiti neza imaze kugabanya kwiheba n’akato, ndetse ko umugabo n’umugore ubu babana bakarambana umwe afite virusi undi ntayo afite, kandi bakabyara umwana udafite virusi.

Umugabo w’imyaka 64 witwa Kamanzi Simon, avuga ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2001(ubu hashize imyaka 20), ariko agakeka ko yayanduye mu mwaka wa 1995.

Kamanzi w’umufundi, ahora atwara igare buri munsi kuva i Nyagasambu aza i Kigali mu kazi akongera agasubirayo, nta kibazo na kimwe afite kuva yatangira kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Kamanzi ati "Hari igihe abantu bageze ubwo bavuga ngo ’uriya musaza arabeshya, twari tuzi ko agomba gupfa none igihe cyo gupfa cyararangiye’, igare ndaritwara kandi mfite imbaraga, nzahitanwa n’ikindi kitari SIDA, ibanga nta rindi, ni ugufata imiti neza".

Kamanzi ni umwe mu bakorerabushake (abajyanama b’urungano) barenga 5,000 bari hirya no hino mu gihugu biyemeje kwegera abandi bafite virusi itera SIDA, kugira ngo babarinde kwiheba, babafashe gufatira imiti ku gihe, kurwanya akato no gukangurira abantu kujya kwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Ikigo RBC kivuga ko u Rwanda hari aho rumaze kugera ku ntego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), ziteganya ko mu mwaka wa 2030 abenegihugu bangana byibura na 90% bazaba bipimisha SIDA bakamenya uko bahagaze.

Izo ntego kandi zigakomeza zivuga ko mu bisanze baranduye virusi itera SIDA, byibura 90% bagomba kubona imiti, ndetse ko mu bari ku miti byibuze 90% bagomba kuba batagaragaza virusi.

Abakangurira abandi gufatira imiti ku gihe bahawe ibihembo n'ibikoresho bibafasha
Abakangurira abandi gufatira imiti ku gihe bahawe ibihembo n’ibikoresho bibafasha

Dr Serumondo avuga ko kugeza ubu abipimisha bakamenya uko bahagaze bageze kuri 86%, abanduye bafata imiti bakaba ari 97% ndetse abatakigaragaza virusi kubera gufata imiti neza ubu ngo bangana na 90%.

Nyuma y’umwaka wa 2030 ubwo UNAIDS izaba irimo gutanga indi ntego y’imyaka 15 yo kugira byibura 95% bipimisha, 95% bahabwa imiti na 95% batagaragaza virusi, u Rwanda rwo ngo ruzaba rwarayigezeho kera.

Ubukangurambaga bwa U=U n’ubwo buzamara amezi atatu bukorwa ku buryo bw’umwihariko na RRP+ ku bigo nderabuzima, RBC iteganya ko ari gahunda izakomeza igihe cyose SIDA ikivugwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka