Umubare w’abana bavuka kuri buri mubyeyi w’u Rwanda ukomeje kugabanuka

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NIRS) kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025.

Uyu mubare wageze ku bana 3.7 kuri buri mugore uri mu gihe cyo kubyara, uvuye kuri 4.1, wariho mu 2020, aho igabanuka rikomeye ryagaragaye cyane mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Ibi ngo byatewe n’uko bamwe mu babyeyi bahisemo kurekera aho kubyara ku bushake. Mu bushakashatsi, 47% by’abakoreweho ubu bushakashatsi bagaragaje ko barekeye aho kubyara ku bushake, abandi 13% bagaragaza ko babyara mu gihe runaka naho abagera kuri 2% bakaba batabyara kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima.

Ni ubushakashatsi bunerekana ko umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga wazamutse ukagera kuri 98%, mu gihe uw’abana bapfa batarengeje imyaka itanu wagabanutse ukagera kuri 36 ku bana 1000 bavuka.

Mu mwaka wa 2000 abana batarengeje imyaka itanu bapfaga bari 196 mu bana 1000, iryo gabanuka rikaba ryaratewe n’uko muri iyo myaka ishize igihugu cyafashe ingamba zitandukanye ziganjemo kubungabunga ubuzima bw’abana n’ababyeyi.

Serivisi zo kwita ku babyeyi zakomeje kwiyongera mu myaka ishize, aho ubufasha bahabwa mu gihe cyo kubyara bwageze kuri 78%, buvuye kuri 47% bwariho mu 2020.

Iyi mibare igaragaza ko igipimo cy’abana bonka gusa biyongereye mu myaka itanu ishize, bagera kuri 82%, bavuye kuri 81% bariho mu 2020.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kigaragara kandi bagomba guhangana nacyo.

Ati “Iyi mibare iratwereka ibintu byabaye mu myaka itanu ishize, ibyakozwe mu myaka mike ishize, bizatangira kutugaragariza umwaka utaha no mu gihe gikurikiraho. Ni no kugira ngo twumve ko imibare iba yagaragajwe harimo amategeko yavuguruwe, kwegereza serivisi zifasha, ndetse no gukomeza kwigisha mu miryango yacu, mu mashuri, kugira ngo abana be kuva mu mashuri, cyangwa be kugira ibibazo kuko bagize ikibazo cyo gutwita bakiri bato.”

Arongera ati “Ndetse Bizana ikibazo cya kabiri cy’abo bana babakomokaho, umwana ubyaye akiri muto akenshi imibare iratwereka ko abana bavuka batagejeje igihe na ba nyina bakagira ibibazo babyara, kuko ni abana baba bakiri bato baba basa nkaho bagiye kubyara imburagihe, bikabagiraho ingaruka kwa muganga, turabibona kenshi.”

Ibijyanye n’imibare y’igwingira Minisitiri w’ubuzima avuga ko bishamikiye ku nda ziterwa abangavu.

Ati “Dufite abana benshi bagwingira, akenshi baba baturuka ku kuba barabyawe n’abatarashobora gushaka.H ari abangavu babyara bakiri bato, n’ikibazo cya mbere, icya kabiri, abana babavukaho ni abana babavukaho cya gihe cyo kubyara no kuvuka, ndetse n’uburyo bazakura. Ni ibyo bitatu tubona tugomba gushyiramo imbaraga, bimaze igihe, ariko tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi kuko imibare yabitugaragarije.”

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, avuga ko Loni izakomeza gushyigikira u Rwanda mu ntego zarwo zo kugeza abaturage ku buzima bwiza.
Yagize ati “Iyo ufite abaturage bafite ubuzima, uba ufite abakozi beza, ibyo bakora biriyongera kandi bigira agaciro gakomeye ku bukungu. Loni n’abafatanyabikorwa bacu tuzakomeza gushyigikira imbaraga za Leta mu kugera ku buzima bwiza ku baturage bose.”

Impuguke mu buvuzi, zivuga ko imbaraga n’ishoramari u Rwanda rwashize mu buvuzi ari byo bituma igipimo cy’imibereho n’ubuzima gikomeza kuzamuka, nubwo hari ahakigaragara ibibazo, birimo kuba Umunyarwanda atarashobora kugera neza ku buvuzi bwiza mu buryo bumworoheye.

Ubushakashatsi nk’ubu bwakozwe bwa mbere mu Rwanda mu 1992, ibyavuye mur bw’uyu mwaka bukozwe ku nshuro ya karindwi, nibyo bigiye kujya bikurikizwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka