Guinea: Col Mamady Doumbouya ararahirira kuba Perezida w’agateganyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ararahirira kuba perezida w’agateganyo w’icyo gihugu.
Ibirori biteganyijwe kubera ku biro by’umukuru w’igihugu kandi biraza kwitabirwa n’abatumiwe gusa.

Col Mamady Doumbouya
Col Mamady Doumbouya

Col Doumbouya yayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Biteganijwe ko azashyiraho Guverinoma mu byumweru biri imbere.

Doumbouya ufite imyaka 41, ni we muyobozi w’Ingabo ubaye Umukuru w’igihugu wa kabiri muto muri Afurika, uwa mbere akaba ari Col Assimi Goïta wa Mali, ufite imyaka 38 wakuyeho Perezida Ibrahim Keïta.

Igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko Col Doumbouya nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Guinea, bwari buyobowe na Alpha Condé, yavuze ko abasirikare be bafashe ubutegetsi kubera ko bashakaga gukuraho ruswa ikabije, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka