Malawi: Uwahoze ari Depite yapfiriye mu Nteko Ishinga Amategeko yirashe

Clement Chiwaya wahoze yungirije ukuriye Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Malawi guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2019 yitabye Imana nyuma y’aho yirashe isasu mu mutwe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitole, ibi bikaba byabereye mu nteko ishinga amategeko mu gihugu cya Malawi.

Clement Chiwaya
Clement Chiwaya

Uyu mugabo akaba yari afite imyaka 50, kuko yavutse mu mwaka wa 1971. Yagiye mu nzu inteko ishinga amategeko ikoreramo kuri uyu wa kane kuganira ku byerekeye imodoka yagendagamo mbere yuko ahagarika kuba umwe mubagize inteko ishinga amategeko muri iki gihugu cya Malawi, yamufashaga mu gutwara kuko uyu mugabo yabanaga n’ubumuga akaba yagenderaga mw’igare(Wheelchair) bitewwe nuko akiri muto yarwaye indwara y’imbasa afite imyaka ibiri gusa bituma agira ubumuga.

Mu nyandiko kandi Chiwaya yasize yanditse mbere yuko yiyahura yavuze ko iyi modoka yakozwe hagendewe ku bumuga yari afite ikaba yaramufashaga haba mu buryo bwo kwicara ndetse no kuyitwara. Yavuze kandi ko yari yarishyuye iyi modoka ariko nyuma bakamwima impapuro zemeza ko imodoka ari iye kandi yarayishyuye.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko Chiwaya yinjiye mu biro by’umwanditsi w’inteko ishinga amategeko (Greffier) mu ndimi z’amahanga kuri uyu wa kane aribwo yafataga imbunda akirasira imbere ye, mu nyandiko ye kandi ngo yakomezaga kuvuga ko yari arambiwe guhora asaba ibintu nyamara byakagombye kuba ari ibye kandi ko yiyahuye bitewe nuko yari afite ubwoba bwo kuba yagira abandi ababaza.

Igipolisi cyo muri iki gihugu cyatangiye iperereza kugira ngo kimenye ukuntu uyu mugabo Chiwaya yabashije kwijira mu nteko ishinga amategeko , kuko mu busanzwe haba harinzwe cyane kuburyo nta muntu upfa kwinjiramo noneho akaba yanakwinjiramo afite intwaro ntibibonwe mbere y’uko yinjiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

This world has no balance kweli.

Jean Felix Kwizera yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Thanks for the story JOSETTE 💯

Kwizera Muneza Crispin yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

RIP clement

Mukantwari yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka