Masudi Juma yavuze ku banya-Maroc, Manace Mutatu ndetse n’ikibazo cy’umunyezamu
Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0, umutoza Masudi Juma yatangaje ko ikipe ikomeza kugerageza abandi bakinnyi ishobora gusinyisha abandi bagasezererwa
Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wayo wa gatatu wa gicuti, umukino yatsinzwemo na Gorilla Fc igitego1-0, cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro, umukinnyi wari winjiye mu kibuga asimbuye.


Muri uyu mukino, abakinnyi babiri bakomoka muri Maroc iyi kipe yatijwe na RAJA Cassablanca, bakinaga umukino wabo wa mbere muri iyi kipe nyuma yo kugera mu Rwanda. Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati ni we wari wabanjemo, gusa yakinnye iminota mike aza kuvunika arasimbuzwa.



Rharb Youssef ukina nka rutahizamu cyangwa akaba yanakina asatira nka rutahizamu ariko unyura ku mpande, yakinnyi iminota 45 y’igice cya kabiri ndetse aza no gushimwa n’abakurikiye uyu mukino.

Umutoza Masudi Juma nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru yavuze uko yabonye aba bakinnyi, aho avuga ko yizeye ko hari icyo bazafasha Rayon Sports nibamara kumenyerana na bagenzi babo.
Yagize ati “Umupira si film abantu bose barakureba, niba abantu bose mwarebye ko bazi gukina na Masudi yabibonye, icya mbere azi gufata umupira agatanga passe, nta mwarabu utazi gukina ngira ngo babuze uko binjira mu mukino, naho umupira mu maguru barawufite kandi ngira ngo bazadufasha”




Kuri Manace Mutatu uteri guhabwa iminota ihagije yo gukina, ndetse n’umukino w’ejo akaba yarasimbuye nyuma y’iminota mike akongera agasimburwa, Masudi yavuze ko bitagakwiye guteza ikibazo kuko muri uriya mukino yashakaga kugerageza abakinnyi bose ngo bakine.

Masudi Juma kandi yavuze ko bakiri gutekereza ku munyezamu umwe, n’ubwo bafite abanyezamu batatu barimo Bashunga Abouba, Hakizimana Adolphe ndetse na Hategekimana Bonheur, hari amakuru avugwa ko iyi kipe iri kuganira na Kwizera Olivier ngo abe yagaruka mu ikipe.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MURAKOZE NDIUMUFANAWARAYON SPORT TWISHIMIYE ABOBAKINNYA BOMURIMAROKE BAZADUTSINDIRE IBITEGO BYISHI.