Ababyeyi b’imiryango 10 y’abarokotse Jenoside bahuguwe ku kwihangira imirimo

Abarokotse Jenoside bahagarariye imiryango icumi babumbiwemo mu Mirenge ya Tumba, Mukura, Maraba na Ruhashya mu Karere ka Huye, bahuguwe ku kwihangira imirimo, kandi bavuga ko ibyo bize bizabafasha guhindura ubuzima.

Abahagarariye imiryango 10 y'abarokotse Jenoside mu mahugurwa ku kwihangira imirimo
Abahagarariye imiryango 10 y’abarokotse Jenoside mu mahugurwa ku kwihangira imirimo

Claudine Nibarere ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku kigo nderabuzima cya Rango, akaba umwe mu babakurikirana, avuga ko abarokotse Jenoside bo muri iriya mirenge bari bafite ikibazo cy’ihungabana ryatumaga ntacyo bageraho, maze babumbirwa mu miryango 10, ku buryo buri muryango uba ufite umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore.

Umushinga Aheza Project wiyemeje gufasha ba babyeyi mu buryo bw’isanamitima no mu buryo bwo kwiteza imbere, mu gihe cy’imyaka ibiri, hanyuma ibyo bize na bo bakazabigeza ku bana babo.

Nibarere ati “Abenshi bari bafite indwara y’agahinda gakabije n’iy’ihungabana. Twabasobanuriye iby’indwara zo mu mutwe harimo igicuri no gukoresha ibiyobyabwenge, dufata n’igihe cyo kugenda tubavura, ariko twongeraho no kubafasha kwiteza mbere, kuko twabonaga ibi byombi byabafasha kugira aho bagera.”

François Xavier Nsengiyumva uhagarariye BDF i Huye, ari na we wabahuguye, avuga ko amasomo babahaye ari ayo kubereka uko umuntu ashaka igitekerezo cy’umushinga.

Ati “Aya mahugurwa yari ayo kugira ngo bakanguke, bamenye amahirwe ashobora kubyara inyungu ari aho batuye cyangwa bashobora kuba banyura, babyaza umusaruro akavamo inyungu.”

Janvier Niyonkuru ukiri ingaragu, akaba na Papa w’umuryango Imenagitero wibumbiyemo urubyiruko, ari mu bahuguwe. Avuga ko kubumbirwa mu miryango byabafashije kuva mu bwigunge, batangira kwiyumvamo ko bafite ubuzima na bo, none guhugurwa ku kwihangira imirimo byatumye biyumvamo ko na bo bakora umushinga, ukabyara inyungu.

Ati “Twabashije kwiga uko twakora imishinga, dusobanukirwa neza uko umushinga wacu twawukura ku rwego rumwe tukawugeza ku rundi, ukavamo umushinga ubyara inyungu.”

Bavuga ko basanze imishinga yabo itarateraga imbere kuko hari ubumenyi batari bafite ubu noneho bakaba babuhawe
Bavuga ko basanze imishinga yabo itarateraga imbere kuko hari ubumenyi batari bafite ubu noneho bakaba babuhawe

Marie Josée Uwizeyimana, mama w’Umuryango Duhozanye mu Murenge wa Tumba, yari asanzwe acuruza imyaka, ariko ngo yaje kubona ko impamvu atari yarigeze atera imbere ari uko yasesaguraga.

Agira ati “Nasanze impamvu ntateraga imbere ari uko nacuruzaga mu kavuyo, nkarya inyungu nkakora no ku gishoro. Ubu ngiye guhindura imikorere, kandi ndatekereza ko ngiye gutera imbere birenze uko nari meze.”

Aya mahugurwa ku kwihangira imirimo bayakoze guhera ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Nzeri.

Biteganyijwe ko nibamara guhugura n’abo bahagarariye (abana) bazakora imishinga izaterwa inkunga haherewe ku mafaranga bagiye bizigamira mu matsinda barimo, ndetse n’ayo bazongererwa na Aheza Project ku bufatanye na Imbuto Foundation.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka