Ibisazi by’imbwa bikurikirwa n’urupfu mu minsi itarenze itandatu (ubushakashatsi)

Ibisazi by’imbwa ni indwara ikomeye iterwa na virusi yibasira ubwonko bw’umuntu cyangwa izindi nyamaswa zigira amaraso ashyushye.

Indwara y’ibisazi by’imbwa yandura ite?

Kwandura biba iyo inyamaswa ishishimuye cyangwa ikaruma indi nyamaswa cyangwa umuntu.

Urukonda rw’ inyamaswa yanduye narwo rushobora kwanduza indwara y’ ibisazi by’ imbwa igihe urwo rukonda ruhuye n’ igice cy’ umubiri w’ umuntu cyangwa w’inyamaswa gifite igisebe.

Virusi y’ibisazi by’imbwa igenda igana mu bwonko inyuze mu myakura ishamikiyeho, kuyandura bikagaragzwa n’igipimo cyo kwa muganga igihe ibimenyetso byatangiye kugaragara gusa.

Abantu benshi barwara ibisazi by’ imbwa akenshi ni ababa barumwe nazo. Mu bihugu bibonekamo imbwa zirwaye ibisazi, izirenga 99 ku ijana akenshi ziba zariwe n’ izindi mbwa.

Ese ibimenyetso byayo ni ibihe?

Ibimenyetso by’ibanze bishobora kuba umuriro, gutitira no kokerwa ahantu harumwe.

Ibyo bimenyetso bikurikirwa n’ikindi kimenyetso kimwe cyangwa byinshi muri ibi: guhubuka mu bikorwa, kutagira rutangira mu myitwarire, gutinya amazi, kudashobora kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri, kuvangirwa no guta umutwe.

Nyuma y’uko ibyo bimenyenyetso bigaragaye, ibisazi by’imbwa akenshi birangizwa n’urupfu.

Ese ibimenyetso bigaragara mu gihe kingana gite?

Igihe cyo kwandura iyo ndwara n’icyo kugaragaza ibimenyetso ubusanzwe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ariko gishobora guhinduka, bikagaragara mu gihe kiri munsi y’icyumweru kugeza ku mwaka urenga.

Igihe gihindagurika bitewe n’uburebure bw’intera virusi igomba kugenda kugira ngo igere mu mitsi yo mu bwonko rwagati.

Porogaramu zishinzwe kugenzura no gukingira inyamaswa zagabanije umubare w’imbwa zishobora gufatwa n’ ibisazi mu turere tumwe na tumwe tw’ isi.

Ni gute ibisazi by’imbwa byirindwa?

Gukingira abantu mbere y’ uko bandura nibyo bikwiriye, cyane ku bantu bugarijwe n’iyo ndwara kurusha abandi.

Ku bantu bigeze kurwara ibisazi by’ imbwa, urukingo rwayo n’umuti wabyo nibyo bifite akamaro mu kwirinda.

Naho ubutabazi bw’ibanze bukorerwa umaze kurumwa n’imbwa cyane cyane idakingiye, ni ukogesha isabune n’ amazi meza aharumwe cyangwa ahanoshwe n’inzara z’imbwa hatarashira iminota 15.

Ushobora no gukoresha umuti wica udukoko nabyo bituma indwara y’ibisazi by’ imbwa idakwira mu maraso ngo igere no mu bwonko, ariko ntibubuza umuntu kwihutira kugera kwa muganga.

Wikipedia.org dukesha iyi nkuru ivuga ko buri mwaka, ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bari hagati ya 26,000 na 59,000, muri bo abarenga 95% bakaba babarizwa muri Afurika na Aziya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nonese imbwayose idakingiye
Iba ifite ibisazi?niyo yaba isanzwe inama n’abantu?

Eboy yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Konumva indwara yibyobisazi irikuyindi ntera twayirinda gute?

Niyonkuru jambatisita yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka