Menya impamvu yatumye amata abura ku isoko

Ubuyobozi bw’uruganda Inyange, rumwe mu zitunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko rutazamuye ibiciro by’amata nk’uko benshi babivuga, cyakora rwemeza ko umusaruro w’amata wagabanutse bitewe n’izuba ryavuye.

Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko, ndetse n’aho abonetse ibiciro byarazamutse; aho amata yaguraga amafaranga y’u Rwanda 500 ubu ageze kuri 700 Frw na 900Frw.

Igabanuka ry’amata ryagaragaye mu Turere dutandukanye cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba ahakunze kuboneka ubworozi bw’inka buteye imbere ndetse hakaba n’izuba ryinshi.

Umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’Inyange, James Biseruka, yavuze ko batahinduye ibiciro kuko bigengwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Aganira na The New Times yagize ati: "Twagumanye igiciro kimwe twajyaga tugurisha amata ku bandi bayagura na bo bakayagurisha."

Biseruka avuga ko ikarito y’amata irimo udushashi icumi igurwa amafaranga y’u Rwanda 4,500 ku ruganda, kandi uranguza agomba kuyigurisha 4,800 Frw ku bacuruzi, mu gihe umuguzi wa nyuma agomba kuyagura 5,000 Frw.

Amakuru y’ubuyobozi bwa Inyange atandukanye n’ibikorwa n’abacuruzi kuko amata yagombye kugura 5,000Frw amwe mu maduka mu mujyi wa Kigali agurishwa ku mafaranga 7,500, abandi ku 9,000.

Biseruka yemera ko amata Inyange itunganya yagabanutseho kimwe cya kabiri bitewe no kugabanuka k’umusaruro w’amata bitewe n’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’izuba.

Akarere ka Nyagatare kamwe mu turere dutanga amata menshi mu gihugu ahasanzwe hakusanywa litiro 100,000 mu bigo by’amakusanyirizo y’amata, ubu yagabanutse kugera hejuru ya 80% kugeza kuri litiro 13,000.

Umuyobozi w’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Cassien Karangwa we yabwiye The New Times ko igihe cy’izuba kirekire cyateje ikibazo cy’ibura ry’amazi n’ubwatsi ku nka bigatuma umukamo w’amata ugabanuka, ndetse n’abacuruzi bamwe na bamwe bagendeye kuri iki kibazo buriza ibiciro.

Karangwa yagize ati: "Tuzongera ingufu mu igenzura" ariko ashimangira ko ibihano bishobora gutangwa kugira ngo hubahirizwe amategeko arengera umuguzi.

Uruganda rw’Inyange rukorera i Masaka mu mujyi wa Kigali ubu rwakira litiro ziri hagati ya 40,000 na 50,000 ugereranyije na litiro 100,000 na 120,000 rwakiraga ku munsi mu gihe cy’imvura.

Amata ya Savannah mu Karere ka Nyagatare, ishami ry’Inyange arimo kubona litiro ziri hagati ya 10,000 na 11,000 ugereranyije na litiro 70,000 kugeza ku 80,000 mu gihe cy’imvura, naho uruganda rwa Mukamira Dairy mu Karere ka Nyabihu rwakira litiro ziri hagati ya 10,000 na 13, 000 mu gihe cy’imvura barakiraga litiro ziri hagati ya 18,000 na litiro 20.000.

Mu Karere ka Nyanza hari uruganda rwakira amata ari hagati ya litiro 5,000 na 6,000 ku munsi ugereranije na litiro 16,000 na 18,000 mu gihe cy’imvura.

Iki kibazo kandi kiboneka no kuri Giheke Dairy mu Karere ka Rusizi irimo gukusanya litiro ziri hagati ya 3,000 na 4,000 mu gihe cy’imvura bakiraga litiro ziri hagati ya 6,000 na 7,000.

Nubwo benshi bari bamenyereye kubona amata y’Inyange bayakuye mu mazu ayacuruza, ubu n’amata atanyuze mu ruganda yarazamutse.

Kamagaju umubyeyi wo mu Karere ka Rubavu avuga ko yarasanzwe ahabwa amata y’ishyunshyu kane mu cyumweru hari igihe icyumweru gishira ntayo abonye.

"Hariho ikibazo tudasobanukiwe kuko batubwira ko amata yabuze, kugera naho icyumweru tutayabonye, yewe n’amata y’inyange ntiwayabona mu maduka."

Kamagaju avuga ko ikibazo cy’amata gihangayikishije ababyeyi bafite abana.

Ati "Biragoye ku mubyeyi ufite abana bakenera amata, ntaho uyakura, uretse ko n’aho uyabonye ahenda. Ubu litiro y’inshyushyu twayiguraga 200Frw, turimo kuyigura 350frw."

Bamwe mu bayobozi b’amakusanyirizo mu Karere ka Rubavu bavuga ko Inyange bayiha amata kandi bishyurwa Amafaranga 200 kuri litiro, cyakora bavuga ko kubera amata yabuze abamamyi b’amata babaye benshi kandi batanga amafaranga menshi.

Bagize bati "Amata tuyohereza ku ruganda, gusa ikibazo ni abamamyi bayajyana kandi bishyura menshi kuko aho ikusanyirizo rihabwa amafaranga 200 kuri litiro, umworozi arahabwa amafaranga 300, urumva umuturage ajyana aho bamuha menshi."

Kalisa Robert umukozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko nubwo batagize ikibazo cy’izuba ryinshi, umukamo w’amata waragabanutse uva kuri litiro 35,000 ku munsi ugera kuri litiro 33,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka