Umusaruro wa Soya ugera mu nganda ziwutunganya uracyari mucye – MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko umusaruro wa soya ukiri muke mu nganda zikeneye kuwutunganya, mu gihe ibikomoka kuri Soya na byo bikenewe cyane mu Gihugu.

Minisitiri Muheshimana na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, batera Soya
Minisitiri Muheshimana na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, batera Soya

Ni muri urwo rwego MINAGRI itangaza ko hari ingamba zo kongera umusaruro wa soya aho yatangiye gushishikariza abahinzi guhuza ubutaka bunini kugira ngo bongere umusaruro w’icyo gihingwa, gikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa n’abakuru n’abato ndetse n’amatungo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko uruganda rwa Shisha kibondo rukora ibyo kurya by’abana, n’izindi nganda zitunganya soya zidahazwa n’iboneka mu Rwanda, ari yo mpamvu abahinzi bakwiye kwitabira kuyihinga, MINAGRI na yo igashaka imburo ishobora gutanga umusaruro uhagije.

Mu nganda zikenera umusaruro wa soya kandi ngo harimo n’izishobora gukenera Toni ibihumbi 15 ku mwaka, ariko ikaba ikiri nkeya, mu gihe igiciro cyayo cyo kitajya kimanuka kuko nibura gishobora kugera ku mafaranga 800frw ku kilo kimwe.

Agira ati “Kugeza ubu ntiturabona ikibazo cy’isoko rya soya ku bazihinga, turifuza ko umusaruro wakwiyongera kugira ngo ziriya nganda ziwukeneye zibone uko zikora, n’abahinzi babone amafaranga biteze imbere”.

Mu Murenge wa Kibangu batangiye guhinga Soya ku buryo bwa kijyambere
Mu Murenge wa Kibangu batangiye guhinga Soya ku buryo bwa kijyambere

Mu rwego rwo kongera umusaruro wa soya, ku wa 29 Nzeri 2021 mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu ahahujwe ubutaka kuri Ha 70, hatangirijwe Igihembwe cy’ihinga 2022 A ku rwego rw’Igihugu, ahagiye guhingwa soya ku buso bwatunganyijweho amaterasi y’indinganire.

Abaturage bo mu Murenge wa Kibangu bavuga ko ari ubwa mbere bagiye guhinga Soya ku buso buhujwe, kuko ubundi bayihingaga mu kajagari kandi bagakoresha imbuto zisanzwe ari na yo mpamvu umusaruro wabaga mukeya.

Umwe muri bo agira ati “Wasangaga tuvanga soya, amateke n’ibigoli, ibihingwa bikagenda bicuranwa, ariko ubu batwigishije guhinga kijyambere ku buryo ifumbire twakoresheje nta gushidikanya ko tuzabona umusaruro uhagije kandi batubwiye ko tuzabona isoko”.

Soya yahinzwe ku buso bwatunganyijweho amaterasi
Soya yahinzwe ku buso bwatunganyijweho amaterasi

Muri uwo murenge wa Kigangu bafite umuhigo wo guhinga kuri Ha 70 muri iki gihembwe cy’ihinga n’ikizagikurikira, aho nibura bateganya kweza toni n’igice kuri buri Ha, bikaba biteganyijwe ko hagiye gushakwa n’indi mbuto irumbuka cyane ya Rwasoy20, ishobora kuzatanga toni eshatu kuri ha yitaweho neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka