Mu gihe Akarere ka Musanze kari mu turere umunani twashyizwe muri Guma mu rugo kimwe n’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’ako karere buremeza ko bwishatsemo ibisubizo bushyiraho gahunda bise Ntuburare mpari, aho ifasha abaturage batishoboye mu kubona ibyo kurya, bityo yunganira Leta.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe Ndaberetse Thadée w’imyaka 50 utuye i Kigali, akaba yarafashwe akuye umukozi we mu rugo urwaye Covid-19, amujyanye mu Karere ka Huye aho uwo mukozi avuka.
Muri iki gihe imibare y’abandura Covid-19 yiyongereye cyane, hari ingo usanga ababyeyi bandura icyo cyorezo bakishyira mu kato. Ibi bihungabanya imibereho y’abana babo kuko batongera kwisanzura, ntibabone ibyo bakeneye nk’uko bisanzwe. Abana bagombye kubonerwa uko bitabwaho byihariye kugira ngo uburenganzira bwabo budahungabana.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rirebana n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, rivuga ko gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyirimo, ndetse na Guma mu Karere ahasigaye byongerewe iminsi itanu (5), ni ukuvuga guhera ku itariki 27 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2021.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera Polisi yeretse itangazamakuru uwakoreshaga uruhushya yahawe na Polisi avana abantu mu Mujyi wa Kigali akabajyana mu Karere ka Bugesera.
Abadiyakoni bane bahawe isakaramentu ry’Ubupadiri maze batumwa kujya mu bakirisitu, kumva ububabare bwabo n’agahinda kabo bakabahumuriza ngo batiheba, muri ibi bihe bitoroshye barimo byatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 70 witwa Ngirente Bihizi, bawusanze mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, inyuma ya butike yarariraga.
Komosiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irasaba buri wese n’ubumenyi afite, gukora ibishoboka akarwanya kandi agakumira amacakubiri mu nzira zose agaragaramo, hagamijwe gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 9 bishwe na Covid-19, na ho mu minsi irindwi ishize (7) icyo cyorezo kikaba kimaze guhitana abantu 90. Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abantu 35 binjiye ibitaro, mu gihe mu minsi irindwi ishize abinjiye (…)
Abantu 19 bavuga ko ari abagorozi bafashwe bamaze umwaka n’igice bari mu rwuri rwa Bayingana David bakamubwira ko atari urwe ari uw’Imana, ubwo bafatwaga babwiwe ko bagomba gupimwa Covid-19 barabyanga, ariko nyuma baza kubyemera ariko banga udupfukamunwa.
Abagabo bane bakurikiranywe bakekwaho kwiba moto mu Mujyi wa Kigali bakazitwara kuzibagira (kuzikuramo ibyuma) mu igaraje ryitwa Niyomana Spare parts ryo mu Karere ka Muhanga ari na ho zahindurirwaga ibyuma.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) cyahaye u Rwanda impano y’ubushuti’ igizwe n’ibikoresho byo kwa muganga bifite uburemere bwa toni icyenda, harimo n’inkingo zitavuzwe umubare.
Ayo ni amakuru yatangajwe ku mugaragaro tariki 22 Nyakanga 2021, binyuze mu itangazo ryasohowe na Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abashinzwe iby’ububanyi n’amahanga bwa Israël.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abayobozi b’amasibo n’abaturage muri rusange gutanga amakuru y’ahakorerwa inzoga zitemewe kuko zangiza ubuzima bw’abaturage kandi bigahombya abazikora iyo bafashwe.
Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango rwatangaje ko buri mucuruzi agomba nibura kwishyura amafaranga 2000 yo kongerera ubushobozi abakorerabushake bafasha abantu mu kurwanya Covid-19.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rigira inama ababyeyi gukomeza konsa abana babo no mu gihe baba banduye Covid-19, kuko konsa umwana ngo bimurinda kurwaragurika ndetse bikamurinda mu gihe cyose akiri muto.
Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga.
Aborozi b’inka bagenda bigishwa uburyo bwo guhunika ubwatsi bw’amatungo, bavuga ko babonye kubikora bifitiye akamaro amatungo mu mpeshyi, ariko ko basanze kubigeraho bihenze.
Mu isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda ryabaye mu rukerera rw’uyu munsi, Mugisha Moise uhagarariye u Rwanda ntiyabashije gusoza isiganwa.
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye haracicikana ibaruwa y’Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri, kuko yifuza gushinga urugo.
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu banyerondo bitwaza inshingano bafite bakabahohotera, ku buryo harimo abakubitwa bagakomeretswa, ubuyobozi bukavuga ko ibyo bidakwiye.
Ikipe ya APR FC yagombaga guhagararira u Rwanda muri CECAFA y’amakipe izabera muri Tanzania, yatangaje ko itakitabiriye aya marushanwa
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 953 babasanzemo Covid-19, muri bo 176 bakaba babonetse i Kigali, ahandi habonetse benshi ni i Musanze bangana na 98, i Nyanza habonetse 70. Abakize ni 815, abantu 14 bitabye Imana, naho abarembye ni 71 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yifuje intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bitabiriye imikino Olempike ya 2021 ibera i Tokyo mu Buyapani.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), hasojwe amahugurwa y’abapolisi 30 bahugurwaga ku bijyanye no gucunga umutekano bifashishije za moto zabugenewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi yo kwirinda Covid-19 ntaho yemerera abaranguza z’inzoga (dépôts) gukingura ngo bacuruze, mu gihe ako karere kari muri Guma mu Rugo.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, yafashe uwitwa Muhawenimana Jeannette w’imyaka 25, afatanwa udupfunyika 500 tw’urumogi yaruhishe mu mufuka urimo ibirayi. Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kiremera, Umudugudu wa Bisesero, afatwa yari ategereje imodoka zitwara (…)
Umugore witwa Nyiramvukiyehe Marie Josée, arashakishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo gutorokana amafaranga yabo angana na miliyoni enye n’ibihumbi magana inani (4,800,000Frw), bajyaga batanga mu kibina nk’imigabane, bakaba bari biteguye kugabana.
Freeman Mbowe n’abandi bayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryitwa Chadema, ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021 batawe muri yombi, bakaba bahamagajwe ahitwa i Mwanza.
Abayobozi bo muri Madagascar batangaza ko hari abantu benshi barimo “Abanyamahanga n’Abanya-Madagascar” bafashwe bakekwaho kuba bari bafite umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gacaca, bavuga ko ikibazo cy’abatekamutwe bakomeje kubatwara amafaranga n’amaterefone biyitirira inzego runaka kibahangayikishije.
Mu Kagari ka Tetero Umurenge wa Muhima mu mudugudu wa Tetero hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro yangije ibintu birimo inzi zo guturamo, ibikoresho by’ubudozi bwa made in Rwanda n’idepo y’amakara, byose hamwe bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni zirenga eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Col Ronald Rwivanga, yemereye Kigali Today ko umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zatangiye kurwanya umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu muri Mozambique.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko inyubako za Leta zose zirimo kubarurwa no kwandikwa mu izina rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA), nyuma yaho izidakoreshwa zikazajya zihabwa abavuye hanze batagiraga aho bakorera.
Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), ku nshuro ya kabiri kirateganya gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, kuri iyi nshuro intego ikaba ari ugupima abaturage basaga 100.000, ni igikorwa giteganyijwe ku itariki 23 na 24 Nyakanga 2021.
Indirimbo ‘My Vow’ y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, yahimbiye umugore we, yasohotse benshi bayitegereje bihutira kuyireba, kuko mu gihe cy’amasaha icumi gusa yari imaze kurebwa n’ibihumbi birenze 113.
Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Nyagatare bahinga mu mirenge badatuyemo bavuga ko n’ubwo ibikorwa by’uhinzi byemewe no mu gihe cya Guma mu Rugo, ariko babuze uko bajya gusarura kubera ko amabwiriza ajyanye n’iyo gahunda atemerera ibinyabiziga bakoresha kujya mu muhanda.
Impuzamashyirahamwe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu mupira w’amaguru, yamaze gutangaza amakipe yemeye kwitabira CECAFA izabera i Dar es Salaam muri Tanzania.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bwose bw’igihugu n’uburezi budasigaye ku bana bose, ariko by’umwihariko ku bana b’abakobwa.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko inkingo za Pfizer na AstraZeneca zifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu guhangana na Covid-19 yihinduranya izwi nka Delta.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 1,309 babasanzemo Covid-19, muri bo 189 bakaba babonetse i Kigali, ahandi habonetse benshi ni i Rubavu bangana na 79. Abakize ni 869, abantu 11 bitabye Imana, naho abarembye ni 78 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yashyize ahagaragara ibyavuye mu gikorwa cyo gupima COVID-19 mu buryo bwagutse abatuye mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 17 na 18 Nyakanga 2021.
Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, yasabye kugabanyirizwa ibihano kubera ko ashaje cyangwa akababarirwa nawe akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.
Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rwiyemeje gushyiraho abahwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu rwabashyizeho no mu isoko rya Huye, icyakora hari abavuga ko batari ngombwa, kuko baje basanga hari abandi bashyizweho n’ubuyobozi bw’isoko.
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kurwanya no gufata abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 yafashe litiro 1,350 z’inzoga zitemewe n’ibiro 2 by’urumogi, byose bikaba byafatiwe mu Karere ka Huye, Nyamasheke na Rubavu.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali barasaba ko gahunda yo gutwika imurambo hagashyingurwa ivu yakwihutiswa kuko basanga hari byinshi izabafasha, nko kurengera ubutaka bwashyingurwagaho bugakoreshwa ibindi ndetse n’amafaranga yabigendagaho agafasha umuryango wagize ibyago.
Umwana wavutse mu mwaka wa 2004 (bivuze ko afite imyaka 17) wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, yahamwe n’ibyo byaha tariki 21/07/2021 akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Nemeye Platini n’umugore we Ingabire Olivia bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.