Kubera iki ibihugu byasinye amasezerano yo guca itabi ariko rikaba rigicuruzwa?

Abahanga mu buvuzi bavuga ko umuntu unywa itabi aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zitandura, by’umwihariko iy’umutima n’izijyanye n’ubuhumekero.

Ibihugu birenga 185 ku isi byasinye amasezerano agamije gukumira no kurwanya itabi hagamijwe kurinda abaturage babyo ingaruka zaryo.

Umuyobozi w’Umuryango w’abarwayi b’umutima, Prof Joseph Mucumbitsi, avuga ko muri ibyo bihugu byose byasinye ayo masezerano, nta na kimwe kirabasha kuribuza ku isoko ryacyo ku mpamvu zitazwi zishobora kuba zijyanye n’ubushobozi bukomeye bw’abafite inganda zirikora.

Ati “Abakora itabi na bo ni umuryango ukomeye cyane kandi ufite amaboko ku buryo nta gihugu ndumva na kimwe cyavanyeho itabi 100% ngo kibuze abarikora cyangwa ngo kibuze ko ricuruzwa. Abakora itabi bakorera amafaranga menshi kandi bavuga ko bafite uburenganzira bwo gucuruza.”

Akomeza agira ati “N’abarinywa bavuga ko bafite uburenganzira bwo kurinywa ku giti cyabo, icyo ushobora kubabuza nka Leta ni na cyo dufatanya nk’abakorerabushake ni ukugerageza gusobanurira abantu ububi bwaryo. Leta na yo igashyiraho ingamba zituma abarinywa bagabanuka, kutaryamamaza, kuricuruza cyane ku bana batarageza imyaka ikwiye no kubabuza kurinywera aho ubonye kuko icyo gihe uba ubangamiye uburenganzira bw’abandi bantu.”

Prof. Mucumbitsi avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu birwanya itabi ku kigero cyiza kuko abantu batakirinywera aho babonye hose, nko mu modoka n’ahandi hahurira abantu benshi kuko bibujijwe.

Ikindi ni uko ngo ubu bari mu biganiro na Leta ku itegeko ryemera ko habaho inguni abantu banyweramo itabi muri hoteri na resitora.

Avuga ko by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ho kurandura itabi burundu mu mujyi, aho uteganya ko izo nguni zinywererwamo itabi zakurwaho.

Agira ati “Kugeza ubu ntibiri mu itegeko ariko ibyo ni ibintu bizahinduka birimo binahinduka, Umujyi wa Kigali cyane cyane wiyemeje kuzaba umujyi utarangwamo itabi na gato, natwe nk’abakorerabushake turabafasha kugira ngo Kigali ntizongere kurangwamo imyotsi”.

Prof. Mucumbitsi Joseph avuga ko n’ubwo nta Leta irabasha kurica burundu ariko hari uburyo abantu bakora abarinywa bakagabanuka, kugabanya abaryamamaza mu bana bato kuko hari abarinywa bari mu kigero cy’imyaka 13 na 15, kuko abarikora mu isi ari bo baryamamazaho.

Itabi rifite uruhare runini mu gutera zimwe mu ndwara zitandura, cyane iy’umutima.

Mu kwirinda indwara zitandura abantu bakangurirwa kureka itabi, inzoga nyinshi, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye cyane cyane imboga n’imbuto ariko na none hakirindwa inyama zitukura.

Prof Joseph Mucumbitsi
Prof Joseph Mucumbitsi

Ku mwaka indwara y’umutima ihitana abantu miliyoni 18.6 bangana na 32% by’impfu zose, 80% by’abapfa bakaba ari abatuye mu bihugu bikennye harimo n’u Rwanda.

Uburyo indwara y’umutima ari mbi kandi yica abantu benshi, ni uko ngo umuntu umwe kuri batanu ku bari munsi y’imyaka 70 ashobora kwicwa n’indwara y’umutima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka