Lt Col Innocent Munyengango yashyizwe ku ipeti rya Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeli 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasoje itorero ry’abarinzi by’ibyambu 402 ndetse bahita batangira akazi, abasaba gukumira abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko binjiza ibiyobyabwenge ndetse na magendu.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TIR), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, wagaragaje ruswa yatanzwe mu masoko ya Leta, isaga miliyari 14.2 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12.
Umuhanzi Theogene bakunze kwita Theo Bosebabireba, arasaba imbabazi abo bakobwa yateye inda n’imiryango yabo, abakunzi be n’Imana ku byaha byo gutera inda no gusinda byamuvuzweho mu myaka itatu ishize.
U Rwanda rwakiriye inkingo 200.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’Ingabo za Hellenic binyuze mu bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari banyoye gakeya cyane, bagasabwa kudasomaho (…)
Abatuye mu Midugudu ya Ryarumenangiga, Kigina, Umunazi n’Ubuseruka mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, barinubira kuba hari umushoramari mu by’ubworozi uboneshereza, ku buryo nta cyo kurya bafite mu mirima.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ivuga ko izasaba indishyi nyuma y’uko abantu bayo 12 bapfuye, ndetse abandi bagera ku 4.400 bakarwara bitewe n’ibisigazwa n’imyanda y’ahatunganyirizwa amabuye y’agaciro muri Angola.
Ku ya 3 Nzeli 2021, umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ibikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa, ahanini babyariye iwabo ndetse n’abagore, bose hamwe bagera ku 14,455, abagenerwabikorwa bakemeza ko batakigira isoni zo kugura agakingirizo kuko bamenye akamaro kako nyuma yo guhugurwa n’uwo (…)
Uruganda Rutsiro Honey Ltd ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwamuritse ubuki bw’umwimerere rukora, ndetse runatangaza ko rugiye gushyira ku isoko divayi z’amoko ane (4) bitarenze uyu mwaka, rugashishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira ibyo rukora kuko byujuje ubuziranenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 490, bakaba babonetse mu bipimo 12,737. Abantu 7 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,112. Abitabye Imana ni abagore 2 n’umugabo 5. Abahawe doze ya mbere (…)
Umudugudu wa Kagera, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, wahinduriwe izina witwa ‘No way’ (Nta nzira) kubera kutarangwamo icyaha, maze umuyobozi wawo ahabwa inka y’ishimwe.
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), uzasubiza za miliyoni z’inkingo zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakorewe muri Afurika yepfo ariko zikaba zari zaroherejwe i Burayi, maze zikoreshwe ku mugabane wa Afurika.
Akarere ka Burera ku bufatanye na LODA, kashyikirije urubyiruko 190 ruturuka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ibikoresho binyuranye by’ubudozi, gusudira, ububaji n’ibindi.
Ikigega cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga(USAID) cyahaye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti(RMS), inkunga y’amadolari miliyoni 75(ahwanye n’amanyarwanda miliyari 75).
Aborozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa mu kubona amazi mu nzuri kuko kenshi igihe cy’impeshyi amatungo yabo abura amazi yo kunywa, kubera ko valley dams zabafashaga zasibamye.
Abaturutse mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, byo mu Rwanda, bifite aho bihuriye n’imicungire y’ibiza; bamaze iminsi, bigishwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishya, rizwi nka “Artificial Intelligence”, rifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago n’ingaruka ziterwa n’ibiza.
Umuhanzi Kagambage Alexandre wavukiye mu yahoze ari Komine Runda, ubu akaba ari mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi z’ubukwe, aho yakunze no guhanga zimwe mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe, cyane cyane iz’abo mu muryango we.
Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Twitter yagaragaje ibihembo bizahabwa umukobwa uzagira amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss East Africa muri uyu mwaka wa 2021.
Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, afatanyije n’Ikigo ’Africa Improved Food’, boroje ingurube abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo kuzirikana umuhate bakorana akazi kabo, igikorwa cyabaye ku ya 2 Nzeri 2021.
Tuyishime Joshua wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang aho ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda mu njyana ya Hip Hop.
Abaturage bo mu mirenge ya Rongi na Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari igihe bahuraga n’ibibazo birimo n’ihohoterwa ntibagane inzego z’Ubugenzacyaha ngo batange ibirego, kubera ko ibiro byazo biri kure.
Ubukwe bwa Miss Rwanda 2009 Bahati Grace na Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wamamaye akina mu ikipe ya Rayon Sports, bwatangiye gushyuha, dore ko bwanahagurukije Miss Meghan na Miss Iradukunda Elsa.
Abakorera umurimo w’ubumotari mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye kimwe n’abahanyuza ibindi binyabiziga, bifuza ko ikiraro kiri ku mugezi wa Mwogo hagati y’Akagari ka Kamwambi n’aka Gatwaro cyasanwa kuko ngo kibatoborera amapine.
Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 basezeye Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga warangije ishingano ze zijyanye no kuba yari ashinzwe abakozi bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, doze ku bihumbi 108.000.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 485, bakaba babonetse mu bipimo 11,604. Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,105. Abitabye Imana ni abagore 2 n’umugabo 6. Abahawe doze ya mbere (…)
Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze yakorwa, akazatorwamo abayobozi bagera ku bihumbi 10 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.
Uganda yasezerewe na Cap-Vert, uyu ukaba ari umukino Perezida Kagame yakurikiranye. Ni umukino wasozaga indi yose ya ¼, umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagore babiri harimo ukorera ubucuruzi muri Kigali, bakaba bakurikiranyweho gucuruza amavuta ya mukorogo.
Mu Karere ka Kirehe bagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga rya telefone igendanwa mu kubitsa, kwaka inguzanyo no kugabana imisanzu, hagamijwe gukemura amakimbirane n’uburiganya bwagaragaraga muri amwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022, ivuga ko uzatangira ku ya 11 Ukwakira 2021.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 31/8/2021 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukekwaho kwica umucuruzi wo muri butike amuhoye amafaranga magana abiri y’u Rwanda yagombaga kumugarurira.
Abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare, n’abandi batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga, bandika bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Jay Polly rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Infungwa n’abagororwa, akaba yafashwe n’uburwayi afungiye muri (…)
Gahunda yo gutera inka intanga mu Karere ka Gicumbi, ni kimwe mu bikomeje kongera amatungo atanga umukamo ushimishije, aho ku munsi litiro z’amata zikamwa zigeze ku 101,700 mu gihe mu myaka ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2017, ku munsi hakamwaga litiro ibihumbi 56.
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha Lamine Moro wakiniraga Young Africans.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, arizeza abaturage bo mu Karere ka Musanze, ko bagiye kurushaho gukaza ingamba zo gukumira no guhana abantu bonesha imyaka yabo.
Banki ya Kigali(BK Plc) yagiranye amasezerano y’indi myaka itatu na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, muri gahunda isanzweho (yitwa Chevening) yo gufasha Abanyarwanda kwiga muri icyo gihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, nibwo hasakaye inkuru y’akababaro ko umuraperi Joshua Tuyishime uzwi nka Jay Polly yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.
Tofu ni iki? Tofu cyangwa se inyama za soya (Bamwe bita fromage de soja) ni ikiribwa gifite inkomoko mu Bushinwa, kiboneka mu bikatsi bya soya nyuma yo gukamurwamo amata.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yatangaje ko ubusabe bwa FERWAFA bwo kuba bakwemererwa abafana ku mukino wa Kenya
Mu ijoro ryo ku itariki 31 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwa umuhanda Huye-Kibeho. Bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko virusi ya corona yihinduranyije yiswe ‘Mu’ yagaragaye bwa mbere muri Colombia muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, ngo yaba idakangwa n’inkingo.
Abarimu 30 baturutse mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) mu turere twose tw’Igihugu, basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga mpuzamahanga rya mudasobwa, baravuga ko bagiye gukora impinduka zigaragara mu guhugura abandi kugira ngo ikoranabuhanga mu mashuri rirusheho gutanga umusaruro.
Ikigo cy’ishoramari (BK Group) gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje ko cyungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 22 na miliyoni 800 mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2021.
Imirenge 10 yo mu turere twa Huye, Kayonza, Ruhango na Gatsibo yari ikiri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera kugaragaramo abandura benshi COVID-19 yakuwemo.
Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.