Abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura barashima iterambere bagejejweho

Umushinga wa LAFREC wari ufite inshingano zo gusana icyanya cya Parike ya Gishwati-Mukura, ushojwe nyuma y’imyaka itandatu abaturiye iyo Pariki bahawe ubushobozi butuma batandukana no kuyijyamo bakurikiyemo ubuki, ubwatsi n’amazi.

Batunganyirijwe inzuri bituma aborizi badasubira kuragira muri pariki
Batunganyirijwe inzuri bituma aborizi badasubira kuragira muri pariki

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA, Kabera Juliet, avuga ko umushinga wa LAFREC wafashije abaturiye icyanya cya Gishwati-Mukura kubona inzuri zikoze kurusha uko bajyagamo gushaka ubwatsi, bahawe amazi, bahabwa aho bororera inzuki ndetse n’aho kubucururiza hamwe no gufata neza ubutaka bwabo, hakorwa amaterasi y’indinganire ndetse no gutera amashyamba.

Abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura bemera ko ibikorwa byo gusana icyo icyanya byatumye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byiyongera kuko bakorewe inzuri nziza kandi zifite amazi, ubutaka bwabo burindwaho isuri.

Havugimana utuye mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro avuga ko umushinga LAFREC wabahaye inka, bivuze ko ubutaka bwabo bwagizwe ubuhumekero bwa Pariki.

Ati "Twahisemo kubukoreraho ubworozi kuko kubuhingaho twasanze bigira ingaruka kuri Pariki n’inyamaswa zazaga kutwonera.”

Abaturage bafashijwe kutongera kwinjira muri pariki
Abaturage bafashijwe kutongera kwinjira muri pariki

Ubuyobozi bwa REMA buvuga kandi ko umushinga wa LAFREC usize umurage urambye wo kugarura urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, hamwe no guhindura imiterere ya Gishwati-Mukura yagizwe parike nshya y’igihugu n’icyanya UNESCO ifata nk’urusobe rw’ibinyabuzima biteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda barenga 40.000.

Umushinga umaze imyaka itandatu wita ku bikorwa byo gusana Gishwati wongereye agaciro k’ibiti, ushyiraho ahantu hashya h’ibikorwa remezo, kandi bituma igihugu kirushaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Kuva mu mwaka wa 2015, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri REMA yashyize mu bikorwa umushinga wo gusana no kubungabunga amashyamba (LAFREC) ku nkunga y’ikigo cy’ibidukikije ku isi (GEF) binyuze muri Banki y’isi.

Muri 2017, umushinga waguwe ku nkunga y’ikigega cy’Amajyambere cya Nordic hagamijwe kunoza imikorere no kuramba kw’ibiti bitwikwamo amakara.

Juliet Kabera avuga ko umushinga wa LAFREC warinze abaturage konona amashyamba, agira ati “Umushinga LAFREC wadufashije gusubiranya amashyamba yari yarangirijwe n’abatema ibiti, abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ndetse iyo uyu mushinga utaza ishyamba rya Pariki ya Gishwati-Mukura bari kuba bararimaze baritema, ariko ubu, ryarenze kuba Pariki rinashyirwa mu byanya birinzwe ku Isi na UNESCO”.

Akomeza agira ati "Turashimira abaturage bagize uruhare mu mushinga, abafatanyabikorwa bacu babishyira mu bikorwa ubwitange n’umurimo wabo, ndetse n’abafatanyabikorwa bacu batera inkunga barimo ikigo cy’ibidukikije ku isi, Ikigega cy’iterambere cya Nordic na Banki y’isi ku nkunga yabo, kuko umushinga utafashije gusana icyanya no kugarura urusobe rw’ibinyahuzima gusa, ahubwo wafashije ibihumbi by’abaturage kwiteza imbere".

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, ashima Leta y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu kwita ku bidukikije.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga, twashyigikiye ingufu z’u Rwanda mu gukoresha ubushobozi bw’amashyamba ndetse n’ibinyabuzima byo ku isi, mu rwego rwo kugabanya ubukene, kugira uruhare mu kuzamura ubukungu, no gushimangira serivisi z’ibidukikije mu karere ndetse no ku isi hose.”

Kugarura imiterere ya Gishwati-Mukura yari yarangiritse mbere, byongereye agaciro umusaruro n’ibidukikije.

Uwo mushinga watumye hasanwa Hegitari 603 za zone ya parike ya Gishwati-Mukura, hasanwe Hegitari 32 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Hegitari 283 z’ibiti byatewe imbere muri Pariki, hatewe Hegitari 634 z’ishyamba rusange, Hegitari 446 z’ubutaka zagizwe ubuhumekero bwa Pariki.

Ingo 219 zo mu Karere ka Nyabihu zahawe amazi meza, na ho abantu 3,530 bahawe amazi meza mu bigo bya Leta nk’amashuri n’ ibigo nderabuzima.

Ubuyobozi bwa Banki y'isi bwashimye ibyakozwe
Ubuyobozi bwa Banki y’isi bwashimye ibyakozwe

Mu Karere ka Rutsiro ingo 2,849 zatewe inkunga binyuze mu bikorwa byo kuzamura imibereho hatangwa inka 791, ingurube 104, ihene 720 n’intama 3,011, ingo 30 zo mu Karere ka Ngororero zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, na ho 53% by’abungukiye mu mushinga ni abagore.

Bubatse ubushobozi bw’iteganyagihe hashyirwaho Sitasiyo 22 za ‘hydrometeo’ ndetse hashyirwaho sisitemu 13 zo gukingira inkuba ku bigo bya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka