Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko kuba harashyizweho amabwiriza abuza abantu kujya guhahira cyangwa gucururiza mu masoko, mu gihe bari kumwe n’abana, ari zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ibyago byo kuba abo bana bakwandura (…)
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kiratangaza ko umuntu waba yarahawe urukingo rwa Covid-19 rwa AstraZeneca ku nshuro ya mbere, bitari ngombwa ko ategereza urwo rukingo na none, ahubwo ku nshuro ya kabiri ashobora guhabwa Pfizer, kandi agakomeza kumererwa neza kuko byizweho.
Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) w’imyaka 33 ukora akazi ko koza imodoka mu Gakiriro ka Gisozi ahitwa ku Mukindo House, akurikiranyweho kwica umugore we witwa Mbanzumutima Nadia (Delphine wari mu kigero cy’imyaka 18), amunigishije ishuka n’umukandara.
Tariki 8 Kanama 2021, ’Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’, Ikigo gishamikiye ku Kigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB) cyatashye ikibuga cya Golf gifite agaciro kabarirwa muri za Miliyari z’Amafaranga y’ u Rwanda, cyari kimaze amezi atari makeya cyubakwa.
Chai-chai cyangwa mucyayicyayi, ni icyatsi gihumura cyane ndetse abakunda impumuro yacyo bakunze kugiteka mu cyayi nk’ikirungo , ariko impumuro ya Mucyayicyayi ijya kumera nk’ iy’ indimu ngo yirukana imibu mu nzu.
Mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rutsiro, habereye impanuka y’ubwato ihitana abagore babiri, abandi bantu 11 bararokoka.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), bashakishije abantu batatu bacyekagwaho gukwirakwiza urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi 3,076 bakaba bari barimo kurukwirakwiza mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu n’uwa Rugerero.
James Aziz ufite ikigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda hamwe n’uwo bashakanye, Milcah Grace Aziz ndetse n’abana babo babiri, bavuga ko kugira akazi muri iki gihe ari ubuntu bw’Imana bukwiye gusangirwa n’abandi batagafite.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 9 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 890. Abitabye Imana ni abagore 5 n’abagabo 4. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abinjiye bashya mu bitaro ari 10 mu gihe ababisohotse na bo ari 10, (…)
Bamwe mu baturage mu bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hari abanywa inzoga z’inkorano ngo bagamije kwivura cyangwa kwirinda Covid-19 kuko harimo tangawizi, ubuyobozi bukaba bubaburira ahubwo ko zishobora kubateza ibindi bibazo.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira iya 8 Kanama 2021, Inkuba yakubise umugore n’umugabo barapfa, iyo mpanukaikaba yarabereye mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi.
Kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu Rwanda, akaba yaherekejwe na Perezida Kagame ku kibuga cy’indge mpuzamahanga cya Kigali.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko ku bufatanye n’iza Mozambique ndetse na Polisi y’u Rwanda, zamaje kwigarurira umujyi wa Mocimboa da Praia wari ibirindiro bikuru ku barwanyi bari barigaruriye Amajyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.
Izina Bukinanyana mu Karere ka Musanze ryamaze kujya mu mitwe ya bose ko ari agace kubatsemo irimbi, dore ko n’iyo usanze abantu mu makimbirane mu magambo baba bavuga hari ubwo bagira bati “Komeza unyiyenzeho barakujyana Bukinanyana”, abenshi bakumva ko ayo makimbirane ashobora gutera urupfu, mu gihe hambere habarizwaga inka (…)
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Eddy Ndayambaje, avuga ko kubura imiti ya Malariya mu bajyanama b’ubuzima, kuyisangira no gusaza kw’inzitiramibu ari bimwe mu byatumye indwara ya Malariya yiyongera.
Nyuma y’uko abaturage bo mu duce tw’impinga z’imisozi y’imirenge ya Coko na Ruli mu Karere ka Gakenke, bagiye bagorwa no kubona amazi meza, aho bakora ibilometero byinshi bajya kuvoma amazi mu bishanga, kuri ubu bashonje bahishiwe, aho umushinga wo kubagezaho amazi meza ugeze kuri 52%, bidatinze icyo kibazo kikazaba amateka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 07 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 7 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 881. Abitabye Imana ni abagore 4 n’abagabo 3. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abinjiye bashya mu bitari ari 18 mu gihe ababisohotse (…)
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, avuga ko abona imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itazatinda gusubira.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho StarTimes yongere shene 12 kuri Nova Bouquet z’Igifaransa n’iz’Icyongereza ku zo yari isanzwe yerekana.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, baturanye inzoga mu rwego rwo kwizihiza Umuganura mu Rwanda n’umunsi wo Gufatana mu nda mu Burundi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.Gasana, avuga ko kuba hari abantu bamaze umwaka urenga basengera mu rwuri rw’umuturage ubuyobozi butabizi, bigaragaza uburangare no kutita ku bishobora kuba ikibazo gikomeye.
Ku itariki 4 na 5 Kanama 2021, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abandi bapolisi bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, bafashe abantu bakwirakwizaga urumogi mu baturage, muri ibyo bikorwa hafashwe udupfunyika 1,225 tw’urumogi n’ibiro 60 byarwo.
Tangawizi ni igihingwa gifite ibyiza bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.selinawamucii.com, kandi ngo no kuyihinga ntibigoye ku buryo umuntu yabyikorera iwe mu rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuturage uguze cyangwa ugurishije ikibanza muri site zigenewe guturaho, azajya yishyura ibihumbi 250Frw kubera ibikorwa remezo birimo kuhashyirwa.
Mu mwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Reserve force, yatangije umushinga wo gutunganya ikibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ubu abagituriye bakaba bishimira ko bongeye kugihinga bakeza.
Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi yose muri rusange, ruri muri gahunda yo gukingira abantu benshi Covid-19 nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ni byiza ko abantu basobanukirwa n’impinduka ziba ku mubiri wabo n’uburyo babyitwaramo.
Hashize imyaka ibarirwa muri za 40 umuhanzi Niyigaba Vincent, aririmbye igitekerezo cy’umukobwa wahengereye umuhungu adahari maze yinjira mu nzu ye ashaka ko amurongora uko byamera kose, ibyo umuntu yakwita kwihambira ku muhungu, mu ndirimbo ‘Yanze gutaha mbigire nte’.
Abanyamakuru n’abakorera ibigo by’itangazamakuru bitandukanye barishimira ko batekerejweho mu ba mbere bagomba gukingirwa Covid-19, gusa ngo biyemeje kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda kuko gukingirwa bidakura kwandura icyo cyorezo.
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo, yashyikirije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi hanwe n’inka y’Umunyarwanda yari yatwawe n’Abarundi, imaze kwambuka umupaka.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye. Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwasanze gusana imihanda hifashishijwe igitaka gitsindagiye mu mifuka bihendutse kandi biramba, ubwo buryo bukaba bugiye kujya bwifashishwa, iyo tekinoloji ikaba yaraturutse mu gihugu cy’u Buyapani.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 14 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 874. Abitabye Imana ni abagore 6 n’abagabo 8. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 25 mu gihe ababyinjiyemo (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ba ofisiye bato 39 muri Polisi y’u Rwanda barimo kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bakoreye urugendo shuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no ku Gicumbi cy’Intwari z’igihugu mu (…)
Akumuntu Denise washakanye n’umugande yavuye mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we witabye Imana, afatirwa mu nzira atarambuka umupaka ndetse ahita anafungirwa.
Umukuru w’igihugu cya Santrafurika Faustin-Archange Touadéra, yasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), atambagizwa ibikorwa remezo binyuranye byubatswe muri uwo mudugudu, birimo urugo mbonezamikurire rw’abana bato, ishuri, ikigo nderabuzima n’ibindi.
Itsinda ry’impuguke mu kuvura indwara z’imbere mu gatuza (cyane cyane ibihaha) riturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, riramara iminsi itatu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ritoza abakozi babyo kuvura ibihaha batagombye kubaga agatuza k’umurwayi kose nk’uko byakorwaga mbere.
Nyuma y’igihe yari amaze ayobora Njyanama y’Umujyi wa Kigali by’agateganyo, Dr. Kayihura Muganga Didas amaze gutorerwa bidasubirwaho umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Ibyo bije bikurikira ugushyira hamwe kw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu bikorwa byo gusenya no gukuraho ibirindiro by’inyeshyamba ziyitirira idini ya Isilamu, zikagaba ibitero ku basivili bakahatakariza ubuzima.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’itsinda rimuherekeje bakomeje uruzinduko rw’iminsi ine bagirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 bakaba bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ugiye gutanga inkingo zigera kuri miliyoni 400 mu bihugu by’ibinyamuryango, intego ikaba ari ugutanga nibura inkingo zigera kuri miliyoni 50 mbere y’impera z’ukwezi k’Ukuboza 2021.
Ikipe ya APR FC yagize icyo ivuga ku makuru amaze iminsi avugwa ko umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu baheruka kwirukana yatinze guhabwa urupapuro rumurekura. Tariki 04 Kanama 2021 ni bwo ikipe ya APR FC yirukanye burundu Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wari usanzwe ayikinira mu kibuga hagati mu gihe cy’imyaka ibiri, aho (…)
Bamwe mu bahoze ari abakozi b’Intara ya Butare bavuga ko bifuza guhabwa amafaranga y’ibirarane by’imishahara bemerewe kuzishyurwa bagisezererwa ku kazi mu mpera z’umwaka wa 2004, kuko igihe kibaye kirekire.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iratangaza ko mu cyumweru kimwe cyo kuva ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga kugeza ku wa Kane tariki 5 Kanama 2021, abantu 12 baguye mu mpanuka zo mu muhanda.
Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (Rwanda Culture Heritage Autority, RCHA) iratangaza ko harimo kwigwa uko umuganura wahuzwa n’imihigo ya buri mwaka, kugira ngo urusheho kwaguka no guhuza Abanyarwanda.