Amateka ya Ragera Jean de Dieu waririmbye Eugenia muri Nyampinga
Ragera Jean de Dieu ni umwe mu baririmbyi ba Orchestre Nyampinga yamamaye cyane mu Rwanda ahagana mu myaka ya 1980 kugeza mu 1990, by’umwihariko ahahoze ari muri perefegitura ya Butare (Huye) aho yaboneye izuba.

Ababanye na Ragera bavuga ko yari umugabo utuje kandi uvuga make, ijwi rye muri Orchestre Nyampinga ryumvikana cyane mu ndirimbo nka Eugenia, Suzuki, Ndababaye, Gira Imbabazi (Mama) n’izindi.
Mudatsikira Eustache uhagarariye umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Huye yabyirukanye na Ragera Jean de Dieu akaba yari n’inshuti ye ikomeye kuva mu bwana.

Mudatsikira avuga ko Ragera yari umugabo utuje, uvuga make w’umusirimu kandi wambaraga akaberwa ibyo akabikundirwa cyane.
Usibye kuririmba muri Nyampinga, Ragera yanavuzaga ikondera bita umurangi mu itorero ry’Urukerereza nk’uko byemezwa na Mudatsikira.
Mudatsikira yatubereye umutumirwa mu kiganiro Nyiringanzo, atubwira Ragera kugeza no ku nkomoko y’izina rye.
Kurikira ikiganiro hano:
Ohereza igitekerezo
|
Urakoze Bisangwa, na Mudatsikira kuri aya mateka ya Ragera Jean de Dieu. Reka ngire aho mwunganira : Ragera nibyo yacurangaga guitare solo mu ndirimbo zo kuri album ya mbere. Iyi igaragaraho Umutoni, Ndababaye, Suzuki, isubireho, uri imanzi...Hanyuma album ya 2 iriho za Eujeniya, Ramba Afrika, Dawe wa twese, Wintatira, Ngwino unsange, ingendo y’abeza, Bonne année...muri zose uwacuranze guitare solo ni Aaron Niyitunga, synthétiseur yari Mathias, batterie yari Kipeti.
Ndabashimira ukuntu mutugezaho amateka y’abahanzi twakunze, abenshi twumvaga amajwi anyura umutima ariko tutazi ubuzima bwabo nk’abantu. Nanjye Nyampinga iri mu bihe byiza byayo nari umwana ariko nakundaga indirimbo zabo cyane. Bariya bahungu bari abahanga pe, kandi bazanye style yabo yihariye ivanga ubuvanganzo bwa gakondo n’umuziki wa kizungu (bacurangaga reggae ariko ndumva bari bafite influence nini ya disco). Nashakaga kubaza marcellin, Bisangwa, Mudatsikira cyangwa uwundi waba ubifiteho amakuru kumbwira indirimbo Mihigo François Chouchou yacuranzemo solo; kuko ziriya Marcellin avuga ko ari Aaron wazicuranze, nibyo umurya numva ari uwa Aaron, ariko ndumva icyo gihe yari muri Melodica Band...Nibabishobora banambwire izo Jean Paul Samputu yaririmbye.