Umuhanzikazi Vanessa Mdee n’umukunzi we Rotimi bibarutse imfura y’umuhungu

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania yabyaye imfura ye y’umuhungu abyaranye n’umukunzi we Rotimi, uyu akaba umuhanzi ndetse n’umukinnyi wa filime. Aba bombi bibarutse umwana wabo nyuma y’uko hari hashize ukwezi batangaje ko bitegura kwibaruka. Aba kandi babyaranye nyuma y’imyaka ibiri bakundana.

Vanessa Mdee w’imyaka 33 ukunzwe muri Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange akaba aririmba mu rurimi rw’igiswahili n’Icyongereza. Ni umwe mu bantu bajya batumirwa mu kuba abakemurampaka mu irushanwa ryo guteza imbere abantu bafite impano mu kuririmba muri Afurika y’Iburasirazuba (East African’Got Talent Judges).

Aba bombi batangiye gukundana nyuma y’aho bahuriye muri “Essence Festival after party”.

Jacyiom yabereye muri New Orleans muri cya Leta zunze ubumwe za America ni nyuma yaho Vanessa yari amaze gutandukana n’umuhanzi Juma Jux mu mwaka wa 2019. Gutangaza ko Vanessa ko atwite byatunguye benshi kuko atigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cyuko yaba atwite ku mbuga nkoranyambaga gusa mu byuweru bibiri bishize yari yakorewe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby Shower.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Thanks for the story IGIRANEZA 😍

KWIZERA MUNEZA Crispin yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Thanks for the story IGIRANEZA 😍

KWIZERA MUNEZA Crispin yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Thanks for the story, Vanessa is my favourite.

uwizera Jeanne Darlene yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Komeza uduhe inkuru nziza nkizi munyamakuru wacu dukunda Joella✊🏾

Alain yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Thank you IGIRANEZA for giving us updates for my fav female crazy Artist! You deserve much respect!! Setuuuuu

Jean Felix Kwizera yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka