Musanze: Abahinga mu Kibaya cya Mugogo bababajwe n’igihombo batewe n’ibirayi byarumbye

Abahinze ibirayi mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, barataka igihombo gikomoka ku musaruro wabyo warumbye mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2021C, bagasaba inzego zirimo n’izishinzwe ubuhinzi ko zarushaho kubakurikiranira hafi, mu bujyanama, buzabarinda kongera kugwa mu bihombo.

Ibirayi bari bahinze byararumbye bibateza igihombo
Ibirayi bari bahinze byararumbye bibateza igihombo

Icyo kibaya kiri ku buso bwa Ha 79, mu gihembwe cy’ihinga gishize cyari cyahujweho ubutaka ku gihingwa cy’ibirayi.

Kigali Today iherutse gusanga abahinzi basarura ibirayi, bigaragara ko ari bito kandi bicye cyane ugereranyije n’ubutaka babihinzeho, barimo babisarura bayitangarije ko kurumba kwabyo byatumye bisanga mu gihombo.

Umwe mu bahinzi umunyamakuru yasanze akura ibirayi bimaze amezi ane mu murima we, yavuze ko bababajwe n’icyo gihombo ku buryo bari mu marira.

yagize ati: “Ibi birayi usanze nimo gukura, byari bimaze amezi ane mu murima. Nari barateye imbuto yitwa Ndamira, ba Agronome baduhaye batubwira ko yera mu gihe cy’amezi abiri gusa. Ubwo icyo gihe bari batubwiye cyageraga, byabaye ngombwa ko tubirekera mu mirima, kuko bitari byeze ahubwo aribwo bisa n’ibiri guhinguka mu butaka. None dore aho tugarukiye kubikura, n’ubundi dusanze ari uturayi duto tw’intica ntikize. Muri macye benshi mu bahinze muri iki kibaya, turi kurira ayo kwarika”.

Yari yiteze gusarura nibura toni imwe y’ibirayi binini, byiyongeraho nibura imifuka itatu y’ibiro 100 by’ibirayi bito nk’uko byari bisanzwe bimugendekera mbere. None ababazwa n’uko, nta n’umufuka n’umwe w’ibiro 100 yasaruye.

Yagize ati “Ibirayi byararumbye, kandi kugeza ubu ntituzi niba ari imbuto mbi ubutaka cyangwa ikirere byananiwe kubyihanganira. Ntako tutagize dukoresha amafumbire no gutera imiti, ariko byaranze biba iby’ubusa. Turimo gusarurira mu dutebo aho gusarurira mu bigega nk’uko twari tubyiteze”.

Bababajwe n'igihombo bagize kubera kurumbya mu gihe bari bijejwe kweza neza
Bababajwe n’igihombo bagize kubera kurumbya mu gihe bari bijejwe kweza neza

Yongeraho ati “Twahinze twizeye kuzahakura umusaruro ufatika tukabona icyo turya n’ibyo dusagurira amasoko tugakuramo amafaranga twishyura za mituweri n’andi twikenuza, none dore icyizere kiraje amasinde, dutashye amaramasa”.

Aba bahinzi bavuga ko umusaruro ubanziriza uw’iki gihembwe cy’ihinga giheruka, wo ngo wari wabahiriye, ariko kuri iyi nshuro ntibazi neza intandaro yo kuba batarejeje uko bari babyiteze.

Izamuhaye Jean Claude, Umukozi w’Ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) ishami rishinzwe ibihingwa, avuga ko iki kibazo bakimara kukimenya, bihutiye gusuzuma icyabiteye.

Yagize ati “Twasanze ikibazo cyaratewe n’ibyonnyi by’udusazi dutwara amavirusi mu bihingwa, noneho bikaba byarahuriranye n’izuba ryavuye ari ryinshi, duteza indwara zibasiye icyo gihingwa, by’umwihariko mu gice batateyemo umuti uhagije, ni byo byabateje igihombo”.

Yibutsa abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi babegereye gukorana bya hafi, bitabira gutera ibihingwa imiti ku gihe, ari na ko bahanahana amakuru hakiri kare y’icyo bagomba gukora, kugira ngo bibarinde guhura n’ikibazo cyo kurumbya imyaka.

Ikibaya cya Mugogo kiri ku buso bwa Ha 79
Ikibaya cya Mugogo kiri ku buso bwa Ha 79

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, asaba abahinzi kwitabira gahunda yo guhinduranya ibihingwa mu murima, mu rwego rwo gukumira indwara za hato na hato ziteza ibyago byo kurumbya imyaka.

Yabijeje ko Akarere kazababa hafi, ikibazo cy’imbuto bari barateye bayigurijwe, bakazayishyura buhoro buhoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka