Ibimenyetso byereka umukobwa ko umuhungu amukunda (Igice cya 2)

1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye

Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye iyo atasinze, no mu cyongereza baravuga ngo “A drunk’s person’s words are a sober person’s thoughts”.

Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma umuntu abasha kugaragaza amarangamutima ye ashize amanga (isoni).

Inzobere mu kumenya ko abantu babiri baberanye (matchmakers), zemeza ko niba umuhungu aguhamagaye cyangwa akakwandikira ubutumwa bugufi yasinze, uzamenye ko akwiyumvamo, ariko na none ugomba kwitondera babandi bahamagara mu gicuku bavuga amagambo aterekeranye.

2. Umusore ugukunda iyo uri hafi ye ahindura imyitwarire

Ubusanzwe abasore bafite uburyo bitwara butandukanye n’ubw’abakobwa igihe bahuye n’ikibazo rukana, ariko nubona afite ukuntu yahinduye imyitwarire mu buryo budasanzwe, nko kuvuga menshi cyangwa kuvuga make igihe uri hafi ye, birashoboka ko yagukunze ariko akaba atazi uburyo yabyerekana. Ku bakobwa ho usanga babuze ibyicaro cyangwa baturatuye nk’uko bamwe babivuga.

3. Kwambara neza ngo akugaragarire neza
Ibi birumvikana cyane. Nta mukobwa wifuza gusohokana n’umuhungu ugaragara nk’ingegera. Nubona rero umusore yahinduye imyambarire agashyiramo udukabyo igihe azi neza ko muza kubonana, ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko uwo muntu akwemera.

4. Agusaba ko yakugurira utuntu dutandukanye

Umuhungu nagusaba ko mujyana akakugurira amafunguro ku mugoroba (dinner), cyangwa se akagusaba ko yagufasha mu kibazo runaka gisaba amafaranga, uzamenye ko yifuza kugufata neza no kukunezeza kuko agukunda.

5. Inshuti zanyu zibaha rugari (Kubaha amahoro ngo mwiganirire)

Nujya gusura umuhungu ugasanga ari kumwe n’inshuti ze ukabona zirahagurutse ziragiye, uzamenye ko uri umuntu we bikomeye, kuko icyo gihe uhita umenya ko yabakubwiye kandi ko akeneye kubona umwanya wa mwembi gusa.

6. Iyo hagize ugusagarira arakurengera

Kimwe n’abagore, abagabo na bo bazi kurwana ku byabo iyo hagize ushaka kubangamira uwo bakunda. Urugero, iyo umusore azanye amahane muri mu kabari cyagwa agatangira kukubuza amahoro ukabona umuhungu aje kumugukiza, ekenshi ibi bikorwa n’umuhungu ugufitiye urukundo. Kandi n’ubwo ari ibintu bishimishije, ni n’ikimenyetso cyiza cyane kikwereka amarangamutima agufitiye.

7. Ikimenyetso cya nyuma: Iyo urwaye cyangwa wumva utameze neza, akuba hafi

Mu miterere y’umubiri wa muntu, abagabo kuva kera na kare barangwa no guhora biteguye gufasha abo bakunda. Niba urwaye umusore akagusaba ko yaza kukureba akuzaniye icyo ubasha gufata (icyo kunywa cyangwa amafunguro) ntuzirirwe wibaza byinshi, uzamenye ko uwo muntu agushakaho umubano ukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None xe ntabwo ushoboro kuba umukunda ark udashobora kumukorera kimwe muribi nkibijyanye namafanga

ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Nonese konjyenabuzumukobwamwizatwakundana mwandangira?

Donatien yanditse ku itariki ya: 2-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka