Mu mikino yo guhatanira itike ya AfroBasket mu bagore, Kenya itsinze Misiri yegukana igikombe, naho u Rwanda rutahana umwanya wa gatatu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gupima COVID-19 mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali. Ni igikorwa kigamije kugaragaza ishusho rusange ya COVID-19 muri Kigali no kumenya ubwandu buri mu baturage. Muri iki gikorwa cy’iminsi ibiri, biteganyijwe ko hapimwa nibura 15% by’abaturage. Abapimwa bagezwaho ubutumire (…)
Abantu basaga 230 biganjemo abo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu Murenge wa Byimana basenga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko utwo duce twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza izo ngamba mu mujyi w’aka Karere nta rujya n’uruza rw’abaturage rwahagaragaraga, bikagaragaza ko abaturage bubahirije (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko uduce tuzabonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 nyuma yo gupima abatuye Umujyi wa Kigali, tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe abandi bazaba basubiye mu kazi (bavuye muri Guma mu Rugo).
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomezaga imikino ya 1/8 itari yaraye ibaye, aho ikipe imwe y’u Rwanda y’abagore yari isigayemo imaze gusezererwa
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani, ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ahandi hasigaye hose bakaba na bo bakomeza gahunda ya Guma mu Karere.
Abinyujije mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa mushiki we witwa Uwimbabazi Nadège wazize icyorezo cya COVID-19, nk’uko Meya Richard yabisobanuye.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 927 babasanzemo Covid-19, muri bo 188 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 732, abantu 10 bitabye Imana, naho abarembye ni 74 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore itsinzwe na Kenya muri 1/2, ibura amahirwe yo kwitabira imikino ya AfroBasket izabera muri Cameroun.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU), kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, bafashe uwitwa Uwimaninyeretse Innocent w’imyaka 35, yafatanywe ibicuruzwa bya magendu ari byo ibitenge icyenda, imifuka 4 yuzuyemo imyenda ya caguwa n’umufuka wuzuyemo inkweto za caguwa.
Umwe mu baregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be by’umwihariko abagabye ibitero byakomerekeyemo abantu mu Karere ka Rusizi, Nikuzwe Simeon, yiyamye umwunganizi we mu mategeko kuko ngo yamushishikarije kwemera icyaha atakoze, ahitamo gukomeza urubanza nta mwunganizi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, wari umunsi wa nyuma ubanziriza Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani. Ni umunsi waranzwe n’urujya n’uruza rw’abakora ingendo hirya no hino, abahaha, abashaka amafaranga mu mabanki, ariko by’umwihariko benshi bakaba bagerageje gukora ingendo berekeza aho bashaka ko (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero n’urubyiruko rwawo, bahamya ko amateka y’Umurenge wa Nyange ari icyitegererezo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge yaje kwifatanya na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina bikabyara impuzamashyaka MRCD-FLN, ari na yo yagabye ibitero mu Rwanda, Nsanzubukire Felien na Munyaneza Anastase, basabye kurekurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ubuyobozi bw’imipaka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma bwangiye Abanyarwanda basanzwe bakorerayo kimwe n’abajyanayo ibicuruzwa kwambuka umupaka.
Ku munsi wa gatatu w’irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) iri kubera mu Karere ka Rubavu, Abanyarwanda ntibabashije kugera mu cyiciro gikurikira.
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, hari kandi no gukunda kuba ahantu hagera umwuka uhagije.
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, baravuga ko kuba Leta yafashe icyemezo cya Guma mu Rugo mu karere kabo, batigeze batungurwa mu gihe ngo bakomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19 muri ako karere.
Guhera ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga kugera ku wa Kane tariki 22 Nyakanaga 2021, u Rwanda ruzakira Abayobozi b’Imijyi itandukanye y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (AIMF).
Uwitwa Niyonzima Valens wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Cyabakamyi mu Kagari ka Karama mu Mudugudu wa Karama yahishuye amayeri we na bagenzi be bamaze imyaka myinshi bakoresha mu kwiba amafaranga kuri ‘Mobile money’ z’abaturage. Ibi babikoraga biyita abakozi ba MTN n’ikigo ngenzuramikorere, RURA.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangiye igikorwa cyo gushyikiriza telefone zigezweho (smartphones) abayobozi b’imidugudu hagamijwe kuborohereza akazi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kudafata ibyemezo bihubutse bihutaza abaturage, ariko na none n’abaturage bakumva ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Cociv-19 biri mu nyungu zabo.
Abahagarariye abafite ubumuga basanga hakwiye kubaho abahagarariye inyungu z’abafite ubumuga mu tunama dutanga amasoko mu bigo bitandukanye, kuko ari byo byafasha mu kubaka inyubako zitabaheza.
Abagore bakoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi baratangaza ko abashoramari n’abikorera bakwiye kwibuka ko hakenewe uburinganire mu ikoranabuhanga, kugira ngo gahunda ya Leta y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga igerweho.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku ngamba nshya zo kurwanya Covid-19 cyabaye ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, Abayobozi bo nzego z’ubuzima, abo muri Minisiteri zitandukanye ndetse na Polisi, bagize ibisobanuro batanga bijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 14 Nyakanga yafatiwemo n’ingamba zo gushyira Umujyi (…)
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatandatu cy’impunzi 133 zivuye mu gihugu cya Libya. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yemeje ko zageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza Masudi Djuma nk’umutoza mukuru, naho Mukura VS itangaza itsinda ry’abatoza rizaba riyobowe na Ruremesha Emmanuel
Uwihoreye Jean Bosco Mustapha wamamaye ku izina rya Ndimbati, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana benshi, kuko ngo bitewe n’uko u Rwanda rwagize amateka akomeye, byatumye hari abana arera atarababyaye, hari n’abandi ngo bamufata nk’umubyeyi wabo, kandi na we akabafata nk’abana be, ku buryo ngo avuze ko afite umubare (…)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko n’ubwo uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikazaba bifunze, ngo hari inganda zizakomeza gukora.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 883 babasanzemo Covid-19, muri bo 227 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 896, abantu 9 bitabye Imana, naho abarembye ni 74 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Irene Ingabire Kamanzi, ukoresha izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahishuye ikiri inyuma y’ibiganiro arimo agirana n’abakuru b’igihugu byo mu Karere k’ibyaga bigari, avuga ko ibyo yaganiriye n’u Rwanda na Uganda ari byo aganira n’u Burundi, akemeza ko bitanga ikizere mu kuzamura imikoranire y’ibyo bihugu, bikagira (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 igafata ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 harimo no gushyira uduce tumwe muri Guma mu Rugo, Resitora zitegura amafunguro atwarwa n’abakiriya cyangwa kuyabashyira bitemewe.
Mu irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ririmo kubera i Rubavu, ikipe imwe y’u Rwanda ni yo yabashije kubona itike ya 1/8 cy’irangiza
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ku bari mu kaga, ritangaza ko ryatabaye umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba mu Kagali ka Nyarushyamba, umudugudu wa Makoro wahagamye mu giti akakivunikiramo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Lt. Col. Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko bizeye ko gahunda ya Guma mu Rugo yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani tubonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 izabugabanya ku kigero cya 75%.
Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) bw’igihugu iravuga ko muri gahunda ya Guma mu Rugo izatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 17 Nyakanga 2021 mu bice bimwe by’igihugu, habaruwe imiryango ibihumbi 211 izitabwaho mu rwego rwo kubafasha kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye gukora ibishoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwe.
Eugénie Musaniwabo w’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari we ngo wahimbye imbyino yamamaye izwi ku izina rya “Ngera” yaje no kumwitirirwa, avuga ko yayihimbye aburira bagenzi be basangiraga itabi bihishe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 zijyanye no kwirinda Covid-19, hagiye gushirwaho gahunda yo gupima icyo cyorezo mu tugari, iyo gahunda ikazatangira ku ya 17 Nyakanga 2021.
Matata Ponyo ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta, afungishijwe ijisho guhera ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, urwandiko rwo kumuta muri yombi rwakozwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rukaba rwarasinywe ku wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 n’Umucamanza mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abo mu miryango irimo umuntu umwe cyangwa babiri barwaye Covid-19, kudasohoka ngo bajye guhura n’abandi bantu kuko na bo bashobora kuba baranduye n’ubwo baba bataripimisha, inzego zibishinzwe zigashyiraho uburyo bwo kubafasha kubaho.