U Rwanda rwaciye imwe mu mitego ikoreshwa mu burobyi

Inama yahuje Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi n’abayobozi b’amakoperative akorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu, ku ya 30 Nzeri 2021, yemeje ko imitego ya kane (4) ikoreshwa mu burobyi igomba gusenywa mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo uburobyi bwemererwe gusubukurwa.

Imitego y'uburobyi ya kane na gatanu ntiyemewe mu Rwanda
Imitego y’uburobyi ya kane na gatanu ntiyemewe mu Rwanda

Iyo nama yemeje kandi ko imitego ya gatanu (5) igomba na yo kuba yakuwe mu mazi bitarenze amezi ane, umwaka wa 2022 hakazakoreshwa imitego ifite ijisho rya gatandatu (6) kuzamura.

Ikibazo cy’imitego itujuje uhuziranenge cyahagaritse uburobyi mu kiyaga cya Kivu, mu gihe abarobyi bavuga ko kuva tariki ya 28 Nzeri 2021, bari biteguye gutangira uburobyi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu, ariko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ikaba yarababujije.

Itangazo rya MINAGRI ryasohotse ku itariki 23 Nzeri 2021, rivuga ko gukoresha no gucuruza ibikoresho byangiza uburobyi bibujijwe, icuruzwa ry’ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi risabirwa uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB).

Minagri yasabye aborozi bakorera mu Kiyaga cya Kivu ko imitego ikoreshwa mu kuroba isambaza mu makipe yemewe ari umutego ufite ijisho rya mm 6 kuzamura, umutego w’icyerekezo ufite mm 9 na 10.

Imitego iroba ingudu igomba kuba ifite ijisho rya inch 1.5 na ho Tilapia umutego ugomba kuba ufite ijisho rya inch 4 kuzamura.

Iryo tangazo riburira abantu bose ko inzitiramubu, umutego ukozwe n’urudodo rumwe uzwi nka Kaningini utemewe.

Mukasekuru Mathilde, umuyobozi muri Minagri avuga ko ikibazo cy’imitego ifite kane kirangirana n’impera z’iki cyumweru, abarobyi bakemererwa gusubira mu burobyi mu kiyaga cya Kivu.

Ati "Abarobyi basabwe gukuraho imitego itemewe kuva 2019, tubasaba gukuraho imitego ifite amaso ya kane, batwizeza ko bazajya babikora buri mwaka aho 2020 bagombaga kureka imitego ifite ijisho rya gatanu, 2021 hagakoreshwa imitego yemewe ariko n’ubu baracyakoresha imitego ya kane na gatanu. Inama yasabye ko imitego ya Kane ikurwaho bakemererwa gusubira mu burobyi mu kiyaga cya Kivu".

Mukasekuru avuga ko tariki ya 1 Ukwakira 2021, abarobyi birirwa bakura imitego ya kane mu mazi, na ho tariki ya kabiri na gatatu igatwikwa, mu gihe imitego ya 5 igomba kuba yakuwe mu mazi kugeza muri Mutarama 2022.

U Rwanda buri mwaka rufata ikiruhuko cy’amezi abiri mu burobyi, kugira ngo isambaza zishobore kororoka.

N’ubwo bikorwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu gihuriweho n’u Rwanda na Congo, abarobyi bari ku ruhande rwa Congo nta kiruhuko bafata ahubwo bakomeza kuroba.

Iyi ni imwe mu mbogamizi yo kudashyira hamwe kw’inzego zishinzwe uburobyi mu Rwanda na Congo, ituma ibyemezo bifashwe mu Rwanda bitubahirizwa muri Congo.

Mukasekuru avuga ko kuba u Rwanda rufata ikiruhuko mu burobyi mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Congo bagakomeza kuroba bibangamiye uburobyi, icyakora agatanga icyizere ko ubuyobozi bw’Intara zihuriye ku kiyaga cya Kivu buzabiganiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasabako Niba bishoboka(RB)yatworohereza ku yemezo bafatiye abarobyib’amakipe cyogukuramo imitego ya gatanu kuko icyocyemezo cyaratugoyecyane kuko ukurikije imiterere yisambaza zibamukiyaga cya Kivu ntitwakoresha imitego wa6 ngotugire icyotubonamorwose tekereza nawe kumva abarobyi b’amakipe uturere dutanu dukikije ikivu byaratunaniye!!.

Nzakizwanayo Samuel yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka