‘Messengers Singers’ bagiye gukorera igitaramo kuri YouTube

Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana, Messengers Singers, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali, nyuma y’uko basohoye indirimbo ryise ‘Urahambaye’ igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.

Messengers Singers
Messengers Singers

Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

Ati “Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza ku yindi mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’Indirimbo twatangiye gukora muri studio”.

Ishimwe ati “Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe ikoranabuganga rya YouTube”.

Indirimbo ‘Urahambaye’ irimo amagambo y’Isanamutima hari aho baririmba bati ‘Mana nyir’irema urahambaye, nta kiriho nakimwe kitagenwe nawe duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa”.

Iyo ndirimbo yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Mucyo Serge.

Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

Messengers Singers yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Umusumari, Iyo avuze, Nyuma ya byose na Izi impamvu, yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani, yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Collège Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda, kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka