Col. Mamady Doumbouya yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho wa Guinea
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ari na we wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwariho muri Guinea, yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu.

Col Doumbouya w’imyaka 41, agiye ku butegetsi nyuma y’ihirikwa rya Alpha Condé, akaba abaye umukuru w’igihugu wa kabiri muto muri Afurika, uwa mbere akaba ari Col Assimi Goïta wa Mali, ufite imyaka 38 wakuyeho Perezida Ibrahim Keïta, bikozwe mu buryo bwa Coup d’Etat.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byagarutse ku byo Perezida Mamady Doumbouya yavuze nyuma yo kurahira, aho yagize ati “Intego yanjye kwari ugusubiranya igihugu, kurwanya ruswa, guhindura uko amatora yakorwaga, nshyiraho amatora yizewe kandi akozwe mu mucyo”.
Ku itariki 5 Nzeri 2021, ni bwo Col Mamady Doumbouya n’ingabo ayobye, bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wari umaze imyaka 11 ayobora Guinea.
Ohereza igitekerezo
|
uwo musirikare ayobore nge ndumva abikwiye
uwo musirikare ayobore nge ndumva abikwiye