Ikirwa cya Malta cyemeye kwakira abakingiwe Covid-19 baturutse mu Rwanda

Abayobozi b’ikirwa cya Malta batangaje ko kuva ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ibyemezo byo gukingira Covid-19 byatanzwe n’abantu bavuye muri Arabiya Sawudite, Maleziya n’u Rwanda byemewe nk’ikimenyetso cyemeza ko bafite ubudahangarwa kuri virusi y’icyo cyorezo.

Malta
Malta

SchengenVisaInfo.com ivuga ko hashingiwe ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urubuga rwemewe rw’ingendo rwa Malta, ‘VisitMalta’, abantu bose bateganya kujya muri Malta bava muri Arabiya Sawudite, Maleziya, cyangwa u Rwanda bazemererwa kwinjira mu gihe icyemezo cy’inkingo cyujuje ibyangombwa byose.

Ibi bivuze ko Abarabu bo muri Arabiya Sawudite, Abanya Maleziya, n’Abanyarwanda bazemererwa kwinjira muri Malta igihe cyose icyemezo cyabo cyerekana ko bakingijwe AstraZeneca EU (Vaxzevria), Moderna (Spikevax), Johnson & Johnson (Janssen) na Pfizer/ BioNTech (Comirnaty).

Icyemezo kigomba kwerekana ko byibuze hashize iminsi 14 kuva umuntu ahawe urukingo rwa nyuma.

Minisiteri y’ubuzima ya Malta itangaza ko ibyemezo byerekana ko ugifite yakingiwe virusi hamwe n’inkingo ebyiri zitandukanye zemewe na EMA, na zo ziremewe mu gihe zubahirije igihe gikenewe hagati y’ikingira rya mbere n’irya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka