Idamange ahanishijwe gufungwa imyaka 15

Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu arengwa rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’i Rwanda.

Idamange ahanishijwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n'ibyaha yaregwaga
Idamange ahanishijwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha yaregwaga

Muri Werurwe 2021 Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko Idamange akomeza gufungwa by’agateganyo ategereje kuburana mu mizi.

Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini ku byo yatangarije kuri YouTube anenga Leta, ahamagarira imyigaragambyo no kuvuga ko Perezida w’u Rwanda yapfuye atabigaragariza ibimenyetso.

Idamange yahakanye ibyaha aregwa avuga ko ari umuturage usanzwe udafite ububasha bwo gutanga amabwiriza kuri rubanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne muri Gashyantare 2021, akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda.

Ni ibyaha Idamange Iryamugwiza Yvonne yakoze, yifashishije imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo agaragara nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uburenganzira umenya ari ijambo rigomba gusubirwamo kugirango twese yunve neza icyo bivuga. Kurenga inzira ni ugutandukira ni ukwigomeka ni ugusuzugura ni ukwibwirako ugomba guca aho abandi badaca kugirango werekane ko wigize ikigenge kitagira rutangira. Umenya bamwe bitiranya kugira uburenganzira ni ukuvuza kwishyira ukizana no kuba rubebe rutagira igaruriro. Uwo mugire bazamugotore bamufasha gutandukanya ikiza n’ikibi areke kuvugaguzwa no gushira isoni no kuba isoko y’amafuti n’amahano kandi n’abandi nkawe bunvireho.

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 30-09-2021  →  Musubize

Uyu mugore yari akwiye igifungo cya burundu! Jye naramwumvise (kuri YouTube ) ndumirwa mbanza no guhanuza ko bishoboka gutukana bene kariya kageni; ukamgisha "Uburenganzira n’ubwiisanzure" da! Uko biri ndibaza ko azarangiza igihano amaze guca akenge!

Pierre Gatare yanditse ku itariki ya: 30-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka