Urukiko rwategetse ko se wa Britney Spears amurekurira imitungo

Icyamamare muri muzika, Britney Spears, yongeye guhabwa uburenganzira bwo gucunga imitungo ye nyuma yuko urukiko rwa Los Angeles rwambuye inshingano se umubyara wari usanzwe ayicunga, gusa ruvuga ko hazashakwa umuhanga mu icungamutungo uzajya amufasha.

Iyi nkuru yakiranywe ubwuzu n’abakunzi b’uyu muhanzikazi ubwo birohaga mu mihanda bishimira icyemezo cy’urukiko, benshi bakaba bari baje ku rukiko kumushyigikira basaba ko yahabwa uburenganzira bwo kwigenga ku mutungo we.

Haba Britney Spears cyangwa se nta n’umwe wagaragaye mu rukiko mu rubanza rwamaze amasaha abiri.

Umucamanza Brenda Penny, akaba yafashe icyemezo cyo gukura kuri Jamie Spears, se wa Britney Spears, inshingano zo gucunga imitungo y’umukobwa we ndetse ategeka ko bihita bishyirwa mu bikorwa ako kanya.

Uyu muhanzi yari yarambuwe uburenganzira bwo gucunga umutungo we nyuma y’uko agaragaweho ko yaba afite ibibazo byo mu mutwe bituma urukiko ruha inshingano se umubyara.

Uyu muhanzi akaba yarabaye icyamamare ku buryo anafite imitungo myinshi ibarirwa mu mamiliyari arenga 50 uyabariye mu Mafaranga y’u Rwanda.

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka