Abadepite b’u Rwanda batahanye imidari irindwi mu mikino ya EAC

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’lburasirazuba (EAC) bishimiye intsinzi y’imidari irindwi batahanye irimo ibiri ya zahabu.

Depite Muhakwa Valens wari Kapitene w’ikipe ya Volleyball yatangarije Kigali Today ko muri iyi mikino u Rwanda rwatahanye ibihembo birimo n’imidari ya Zahabu.

Ati “Twatahanye intsinzi, ni ibyo kwishimirwa kuko iyi mikino twayitwayemo neza amarushanwa hafi ya yose twabonyemo igihembo."

Depite Muhakwa avuga ko mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudari wa Zahabu aho yasize abandi muri 800m, ndetse no mu gusiganwa ku ntera ya metero 400, anegukana umudari wa Bronze mu gusiganwa muri 100m.

Mu bagabo Depite Nyabyenda Damien we yegukanye umudari wa Silver mu gusiganwa muri 400m.

Naho mu mukino wa Volleyball wahuje abagabo u Rwanda rwegukanye umudari wa Silver, naho abagore bahabwa umudari wa Bronze ndetse no mu mukino wa GOLF abagore begukana umudari wa Bronze.

Depite Muhakwa avuga ko iri rushanwa ritari rigamije ibihembo no kurushanwa hagati y’abagize Inteko Zishinga Amategeko baturuka mu bindi bihugu ahubwo ko ikiba kigamijwe ari uguteza imbere ubufatanye hagati y’Inteko z’ibihugu n’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’lburasirazuba (EALA).

Ni mu gihe Depite Mukabalisa Germaine, avuga ko intsinzi ahanini yayikomoye ku mwanya Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabahaye wo kwitegura amarushanwa.

Ati "Baduhaye umwanya uhagije wo kwitoza ndetse baduha n’ibyo twari dukeneye byose."

Aba badepite bavuga ko kwitabira aya marushanwa biba ari n’umwanya mwiza wo guhura bakungurana ibitekerezo no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu na EALA.

Ikindi, ngo ni umwanya w’ubukangurambaga bubafasha gusobanurira no gukangurira abaturage ba EAC gahunda y’ubumwe n’ubufatanye bw’akarere binyuze mu mikino.

Amakipe yaserukiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda arimo Volleyball abagabo n’abagore, imikino ngororamubiri, "Golf", na "Darts".

Andi makipe yitabiriye yaturutse muri Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, u Burundi, ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’lburasirazuba (EALA).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka