Abasore babiri, Irafasha Donat na Ntakirutimana Noel, bo mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima, ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro (Wolfram).
Abakuriye imiryango itari iya Leta ikorana n’urubyiruko mu Karere ka Huye, bavuga ko basanze urubyiruko cyane cyane rwo mu cyaro, rwishyingira rukiri rutoya kubera kubura ibyo rukora.
Ikipe ya Etincelles FC yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Kigali yifuza rutahizamu wayo Moro Sumaila w’imyaka 27 muri Mutarama 2023.
Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo (PSF) rurasaba abategura imurikagurisha ku rwego rw’Intara ko byajya bishyirwa mu byiciro, kugira ngo byitabirwe cyane kuko iyo ibikorwa bihurijwe hamwe habura umwanya uhagije wo kubisobanukirwa cyangwa ibindi ntibinitabirwe.
Itorero ryitwa Ebenezer rifite icyicaro i Kigali ku Kacyiru rivuga ko urusengero rwaryo ruri i Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka rurimo kugurishwa amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 300.
Umugore witwa Gemma Williams yatanze ubuhamya bw’ukuntu uwahoze ari umukunzi we David Barr yamurumye ugutwi kugacika, ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsindwaga mu gikombe cy’isi cya 2014.
Umubyeyi witwa Zawadi Msagaja w’imyaka 20 y’amavuko, utuye ahitwa i Mahaha mu Karere ka Magu, mu Ntara ya Mwanza, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gushyingura umwana we ari muzima kugira ngo abone ubukire.
Jean Damascene Uzabakiriho wo mu Karere ka Kamonyi amaranye uburwayi bwa Diyabete imyaka irenga 20 ku buryo byamuviriyemo gucibwa ukuguru. Uzabakiriho ukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Muhima, avuga ko yamenye ko arwaye Diyabete muri Nyakanga 2000, kugeza muri 2005 ubwo yamutezaga igisebe ku kuguru kw’ibumoso mu (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yaburiye Ukraine ko nitubahiriza ku neza ibyifuzo by’igihugu cye, igiye kubyumvishwa n’imbaraga zidasanzwe z’igisirikare cy’u Burusiya.
Nyuma yo kubona abaturage bamwe bihisha inyuma y’iminsi mikuru bakubaka mu buryo bw’akajagari, ndetse budakurikije amategeko y’imiturire, Umujyi wa Kigali wabasabye kubyirinda kugira ngo bitazabagiraho ingaruka zo gusenyerwa.
Urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi mu Gihugu cy’u Burundi, ruravuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 34, arizo zimaze gutaha ku bushake zivuye mu Rwanda.
Umubyeyi witwa Uwiragiye Marie Chantal wo mu Karere ka Bugesera, yibarutse abana bane mu ijoro rya Noheli, nyuma y’imyaka 15 ategereje urubyaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo yijeje abantu bagenderera Akarere ka Rubavu gususurutswa n’ibitaramo byagiye bitegurwa mu gusoza umwaka wa 2022, abizeza kuzumva bamerewe neza kuko umutekano uhari.
Abagore bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga bafite abana bafite ubumuga bize kuboha, barifuza gufashwa gushakirwa amasoko kuko ibyo bize kuboha bitabona ababigura mu cyaro.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, nibwo umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wa Volleyball, Dusenge Wicklif yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Qatar mu mujyi wa Al Wakra, aho agiye gukinira ikipe ya Al Wakra Volleyball Club.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye gukoresha imbaraga zishoboka ku buryo bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2023, ikibazo cyo kubaka ubwiherero cyadindijwe n’imvura nyinshi kizaba cyarangiye kuko hatangiye kuboneka imicyo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’inzego z’umutekano barahumuriza abaturage, nyuma y’ubugizi bwa nabi bwakomerekeyemo barindwi muri bo.
Mu gihe habura iminsi micye ngo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifungure imiryango tariki 1 Mutarama 2023, amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports, yatangiye kurambagiza rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbrevor.
Umuhanzi Israel Mbonyi yahaye urubyiruko ubutumwa, mu gitaramo yamurikiyemo Alubumu ze ebyiri, cyujuje inyubako imenyereye gukorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro ya ‘BK Arena’.
Abana 100 bakomoka mu miryango ikennye mu Karere ka Rubavu, bahawe Noheli n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle.
Dian Fossey wamenyekanye cyane mu Rwanda nka Nyiramacibiri, imyaka 37 irashize atabarutse, kuko yitabye Imana ku ya 26 Ukuboza 1985, akaba yariciwe mu Birunga.
Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba iratangaza ko ku munsi ubanziriza Noheri, kuri Noheli no mu rukerera rwayo, mu Turere dutandukanye tugize iyi Ntara, habaye impanuka eshanu harimo iza Moto enye n’imodoka imwe, zihitana ubuzima bw’abantu babiri, batandatu barakomereka abandi batatu bakaba bafunze bazira gutwara (…)
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana Children’s Voice Today (CVT), uratangaza ko abana bafite ibibazo ari abana nk’abandi, bityo ko ari byiza ko basabana na bagenzi babo, bikabarinda kwigunga no kwiheba.
Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kamunuza (HEC), iremeza ko mu gihe ishuri rikuru cyangwa Kamunuza yakiriye umunyeshuri utujuje ibisabwa, bishobora kuyigiraho ingaruka zishobora no gutuma ifungirwa zimwe muri Programu zayo, byaba na ngombwa igafungwa burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, asangira n’abakinnyi b’ikipe y’Akarere ka Rubavu, Étincelles, mu kwizihiza Noheli, yatangaje ko ashingiye uko abakinnyi b’iyo kipe barimo kwitwara, ngo afite ubwoba ko ayandi makipe azabatwara.
Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Ishoramari yo mu Burayi ( European Investment Bank ‘EIB’), bwagaragaje ko Abanyafurika bagera kuri 88% mu babajijwe, bavuze ko babona imihindagurikire y’ikirere yaramaze gutangira kugira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Abafite ubumuga barasaba ko inzego zabo zajya zihera ku rwego rw’Umudugudu nk’inzindi, aho guhera ku rwego rw’Akagari nk’uko bimeze.
Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yatangirwaga mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’iminsi itandatu hifashishijwe imashini yimurwa.
Inyubako ikoreramo ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, ibyumba byayo bibiri byo ku gice cyo hejuru byafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2022. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hatahise hamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa (…)
Abanyeshuri b’abakobwa bagera kuri 70 bangiwe kwinjira mu birori byo kurangiza amasomo (graduation) kubera ko bari bitejeho inzara zitari izabo.
Abantu benshi ku Isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli, nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse. Icyakora Padiri Ndagijimana Theogene arawusobanura byimbitse.
Mu gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, bamwe mu baturage bavuga ko iyi minsi mikuru batarimo kuyizihiza neza kubera ibiciro by’ibiribwa bihanitse.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kiraburira uzafatwa acuruza inyama zitujuje ubuziranenge, gisaba n’abaguzi kuba maso cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye ababyeyi ndetse n’abandi bantu bose kwirinda guha abana ibisindisha by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru kuko bitemewe.
Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, mu mpera z’icyumweru bwateguye Inteko y’Abahizi, Akarere gashimira Imirenge yabaye indashyikirwa mu bikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’Imirenge yahize indi mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Mu nsengero zitandukanye Abakristu bizihije Noheli, yaba abo muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Regina Pacis, Zion Temple n’ahandi.
Ababyeyi n’abayobozi b’ishuri ryitwa Les Petits Pionniers mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gutegura umunsi mukuru w’abana mu bihe bya Noheli, ari ukubaha urugero bisanisha na rwo ruzwi ku Isi hose, kandi bibafasha kwiremamo icyizere cyo kugirira Igihugu n’Isi yose akamaro.
Buri tariki 25 Ukuboza hirya no hino ku isi hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli wahariwe kuzirikana ivuka rya Yezu n’ubwo n’abandi batandukanye batitaye ku by’imyemerere usanga batabura kuwizihiza.
Tariki 23 Ukuboza 2022, abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo bari bamazemo amezi 10 bayikorera mu kigo cya gisirikare cya Nasho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko butangira umwaka wa 2023 bufite ahategerwa imodoka hashya nyuma y’imyaka imodoka zitwara abagenzi zicumbikirwa.
Guverinoma ya Burkina Faso yirukanye uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri icyo gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’imitwe y’iterabwoba. Guverinoma yasohoye itangazo itegeka Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Barbara Manzi wakoreraga muri icyo gihugu, guhita akivamo byihutirwa nubwo nta bisobanuro bindi yahawe.
Mu bice bitandukanye by’Igihugu harimbishijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, no kwitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2023.
Pasitoro Eraste Rukera urimo gukorera impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), avuga ko abizera Imana badatekereza kwita ku bidukikije kuko bumvise nabi amagambo yo muri Bibiliya, aho mu gitabo cy’Intangiriro mu mutwe wa mbere n’uwa kabiri Imana yahaye umuntu ububasha bwo “Kororoka, gukwira (…)
Imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zo kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu Kirisitu cyangwa Yesu Kristo, ni iyitwa Mary’s Boy Child yahimbwe n’itsinda ryo mu Budage ryitwaga Boney M ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.
Ni uburyo bwa mbere bwo guhangana n’iyo virusi bubayeho butari mu buryo bw’ibinini. Ubushakashatsi bugaragaza ko uwo muti ukora neza cyane kurusha ibinini byo kumira.
Guverinoma y’u Rwanda, yongereye iminsi y’ikiruhuko yagenwe nyuma y’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani, aho yavuye kuri ibiri igirwa ine. Byari bimenyerewe ko, Umunsi ukurikira Noheli (Boxing day) n’umunsi ukurikira Ubunani, ari yo ifatwa nk’ikiruhuko, ariko hagaragaye impinduk,a iyo minsi igirwa ibiri kuri buri munsi mukuru.
Ikipe ya Gasogi United yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa bituma Rayon Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.