Col. Doumbouya yasabye ko hafungurwa ingendo z’Indege zihuza Conakry na Kigali

Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea-Conakry, Col. Mamadi Doumbouya, yasabye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano agamije ubufatanye, mu bijyanye n’ingendo z’indege zihuza Conakry na Kigali.

Hasinywe amasezerano atandukanye hagati y'u Rwanda na Guinea-Conakry
Hasinywe amasezerano atandukanye hagati y’u Rwanda na Guinea-Conakry

Perezida Doumbouya, atangaje ibi mu gihe tariki 17 Mata 2023, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guinea-Conakry, rwari rugamije kwimakaza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko Abakuru b’ibihugu byombi, bahagarariye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, arimo ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.

Ikinyamakuru visionguinee.info dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko Perezida Mamadi mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, yasabye Minisitiri w’Intebe gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo hashyirweho komisiyo y’ubutwererane, ihuriweho n’u Rwanda na Guinea-Conakry, ndetse no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, yahawe amabwiriza mu rwego rwo gutegura gahunda yo gufungura ikirere mu bijyanye n’ingendo z’indege, hagati ya Conakry na Kigali.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Col. Mamadi Doumbouya ubwo yasuraga Guinea-Conakry
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Col. Mamadi Doumbouya ubwo yasuraga Guinea-Conakry

Perezida Mamadi, yasabye kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Morissanda Kouyaté, gukora ibishoboka byose bidatinze hagafungurwa za Ambasade mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ubushuti n’ubufatanye, hagati ya Guinea-Conakry n’u Rwanda.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Guinea-Conakry, ari kumwe na mugenzi we Col. Mamadi Doumbouya, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko ubushuti n’ubushake bw’u Rwanda na Guinea-Conakry bwo gukorera hamwe, byigaragaza kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Col. Doumbouya yavuze ko we anyotewe cyane no kwigira ku budasa bw’u Rwanda, rwiyubatse ruhereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rumaze kuba intangarugero muri Afurika no ku Isi.

Yavuze ko arajwe ishinga no kuzahura Guinea akayiganisha mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge, guharanira kwigira no kwaguka, bityo akaba yiteguye kubaka ikiraro gikomeye gihuza Conakry na Kigali mu bya dipolomasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kandi ni ngombwa kugira imigambi yubaka ubumwe n’iterambere ry’abaturage. Perezida wa Guinea-Cinakry yaba ahisemo neza mu gihe yaba yigemeje kugera ikirenge mu cya mugenzi we w’U Rwanda.

Eugene yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka