Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ko abapfobya Jenoside bari mu mahanga bakurikiranwa
Mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’Inama y’Igihugu Ishinzwe Iterambere (Conseil National de Development – CND), ari na bo bari bashinzwe ibijyanye n’amategeko, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko gukoresha imibanire n’imikoranire n’izindi Nteko mu kumvikanisha ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga gikwiye guhanwa kimwe n’ipfobya ryayo.

Minisitiri Dr. Bizimana yagize ati “Kugira ngo ibihugu bishyireho amategeko ahana iki cyaha cya Jenoside, haracyakenewe imbaraga zo gukomeza kumvisha binyuze mu mibanire n’imikoranire y’Inteko zishinga Amategeko y’ibindi bihugu ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga, uwayikoze n’uwayipfobeje bakaba bakwiye guhanwa.”
Minisitiri Dr. Bizimana yabagaragarije uruhare rw’Abanyapolitiki mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abereka zimwe mu ngamba zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni mwe mutora amategeko, ni mwe mukora igenzura rya Guverinoma, muzi imiterere ya Politiki nziza iri mu Rwanda. Nimuyimenyekanishe kuko kumenyekanisha Politiki nziza iri mu Rwanda ubwabyo byafasha mu kurwanya abapfoya n’abahakana Jenoside ku buryo buremereye.”
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko uhereye mu myaka ya 1959 ubutegetsi bubi bwakomeje guhembera urwango mu baturage akenshi bwakurikirwaga n’ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi mu myaka myinshi.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yavuze ko nk’Inteko Ishinga Amategeko, ari ngombwa gufata umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro, no kwihanganisha imiryango y’abafite ababo bibukwa, n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bose.
Ati “Kwibuka ni ngombwa, kugira ngo duhamye ingamba kandi twiyubakemo imbaraga n’ubushobozi. Tubigire intego ihamye, ko twese tugomba gukora buri kintu cyose kiri mu bubasha bwacu no mu bushobozi bwacu, twubaka u Rwanda ruzira amacakubiri”.

Dr. Kalinda yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko kuba ku isonga mu kurwanya politiki mbi, kuko ari yo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ati “Dufite uruhare rukomeye tubinyujije mu nshingano dufite, rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, tugashyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo, Abanyarwanda bagire amahirwe angana mu mibereho yabo ntawe uhejwe”.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yashimangiye ko abanyepolitiki b’iki gihe bakwiye kugira amahitamo meza kuko ari yo abumbatiye ahazaza h’Igihugu.
Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda yibutsa abanyapolitiki kwamagana politiki mbi yagizwe umuco mu myaka yo hambere ikanageza Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|