Dore ingaruka zo gukoresha ibinyobwa byongera imbaraga bizwi nka ‘Energy Drinks’

Hari abanywa ibinyobwa bivugwa ko byongera ingufu cyangwa se byongera imbaraga, ariko hari ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibyo binyobwa bizwi nka ‘energy drinks’ bigirira nabi ubuzima bw’umuntu kurusha uko bimugirira neza.

Abamamaza ibyo binyobwa, babivugaho ibyiza bitandukanye harimo no kuba byongera ubudahangarwa bw’umubiri, ariko ibyo ngo ntaho bihuriye n’ukuri nk’uko bisobanurwa na bamwe mu nzobere mu by’ubuzima.

Ibyo binyobwa bya ‘energy drinks’ hari abibaza niba byaba ari byiza ku buzima kuko byongera ingufu, ariko inzobere mu buzima bw’abana, Dr Stephanie Nguyen Lai, avuga ko igisubizo kuri icyo kibazo ari ‘oya’, kuko izo ‘energy drinks ‘ ngo ziba zuzuyemo isukari nyinshi, hakabamo ‘sodium’ndetse na ‘caffeine’ akenshi ikubye inshuro ebyiri iyo mu ikawa cyangwa se yikubye inshuro umunani ugereranyije n’iba muri soda.

Uwo muganga avuga ko mu by’ukuri ‘energy drinks’ ari ibinyobwa bigirira nabi ubuzima bw’abantu, cyane cyane abantu bakibyiruka cyangwa se abakiri mu myaka yo gukura.

Agira ati, “Umubyeyi yagombye kuganiriza umwana we mu gihe ageze mu bugimbi cyangwa se ubwangavu, akamusobanurira ingaruka z’ibyo binyobwa”.

Dr. Lai akomeza agira ati “Caffeine ni ikiyobyabwenge, ntabwo cyemewe ku bana, by’umwihariko igihe ari cyinshi. Ikindi gituma ibyo binyobwa birushaho gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ni igihe bivanzwe n’inzoga ( alcohol), kandi ibyo ni byo urubyiruko rwinshi rukora.”

Avuga ko hari inganda zikora ibyo binyobwa ariko ntizishyire ‘caffeine’ ku rutonde rw’ibigize ikinyobwa, ahubwo zikavuga ko biri mu ibanga ry’uruganda.

Mu ngaruka zishobora guterwa no kugira Caffeine nyinshi mu mubiri nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu by’ubuzima, harimo gutuma umutima utera cyane bidasanzwe, kugira umuvuduko w’amaraso ukabije, kubura ibitotsi, kubura amazi ahagije mu mubiri n’ibindi.

Ibindi bibazo biterwa no kunywa ibinyobwa byongera ingufu nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.newsmedical.net, ni uko ababinywa akenshi usanga basa n’ababaye imbata zabyo, ku buryo icyo bagiye gukora babanza kunywa izo ‘energy drinks’ kugira ngo zibongerere imbaraga.

Urugero, ngo ni uko hari abantu bazi ko ‘energy drink’ ari ikinyobwa cyiza mu gihe cyo gukora siporo cyangwa se imyitozo ngororamubiri, kandi icyo ni ikibazo gikomeye, kuko bimwe mu bigize ibyo binyobwa bituma umutima utera cyane, kandi n’ubundi mu gihe umuntu ari muri siporo umutima uba utera cyane, ibyo rero ngo bikaba bishobora gutuma umutima uhagarara gukora ku buryo butunguranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yebabaweeeeee kotwashize!!

Felix yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

Komereza aho inyigisho nkizo z’ubuzima ziradufasha congratulations 🎊

Emmanuel Kevin yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka