Bibutse abari abakozi ba BRALIRWA bishwe muri Jenoside

Uruganda rwa BRALIRWA rwibutse abahoze ari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Komini Rouge.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, akaba yongeye gushimira ubuyobozi bw’uruganda rwa BRALIRWA, rwateguye igikorwa cyo kwibuka abakozi barukoreraga n’imiryango yabo, kimwe n’abandi Batutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, kuko abo bitaga abavandimwe, inshuti n’abo bakoranaga, bizeraga ko babahisha bagakiza ubuzima bwabo, basanze barabaye inyamaswamuntu, ati “abo bose turabibuka”.

Mbarushimana avuga ko n’ubwo ibyo byabaye bitaciye intege abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Agira ati “Turabashimira ko mwemeye gutanga imbabazi ku babiciye haba ku bazisabye n’abatarazisabye, mugakomeza kwihangana, kwitanga no kudaheranwa n’agahinda. Ubwo ni ubudasa dukwiriye kubigiraho twese, maze tukabishingiraho dufatanya mu kubaka ejo hazaza heza, hazira amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Akomeza ashimira BRALIRWA yashyizeho gahunda yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse igakomeza kwita ku miryango y’abarokotse, bari bafite ababyeyi n’abavandimwe bakoraga muri icyo kigo, agasaba ko n’ibindi bigo byabareberaho.

Agira ati “Bikwiye kubera urugero rwiza n’ibindi bigo yaba ibyariho mu gihe cya Jenoside n’ibyavutse nyuma, bikajya bitegura gahunda zo kwibuka, kuko zifasha kongera kuganira ku mateka yaranze Igihugu cyacu, no guharanira ko atazongera kuba ukundi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, avuga ko Abanyarwanda baranzwe n’ubumwe n’ubudaheranwa, mbere na nyuma y’umwaduko w’abakoloni, ndetse agaragaza ko bagize ubutwari bwo guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, mu gihe amahanga yarimo arebera.

Uruganda rwa BRALIRWA rutegura ibikorwa byo kwibuka abakozi barwo bishwe muri Jenoside, ndetse rugakomeza gufata mu mugongo imiryango yabo hafashwa abana biga, n’ubwo abarangije basaba ko bafashwa kubona imirimo.

Kimwe mu bintu byakajije Jenoside yakorewe abatutsi mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero z’urwo ruganda, harimo kuba rwari rurinzwe bikomeye kubera hari habitswe umurambo wa Perezida Habyarimana, mbere yo kujyanwa mu cyari Zaïre.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka