Abakoze Jenoside nta murage muzima basigiye imiryango yabo - Minisitiri Ingabire

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assoumpta Ingabire, avuga ko abakoze Jenoside nta murage muzima basigiye ababo kuko bibukwaho ibibi.

I Ngoma mu Karere ka Huye bashyinguye imibiri itandatu yabonetse mu mirima
I Ngoma mu Karere ka Huye bashyinguye imibiri itandatu yabonetse mu mirima

Yabibwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, tariki 30 Mata 2023, barimo abantu bakuru ariko n’urubyiruko rutari rukeya.

Mu ijambo rye yashimye kuba igikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abantu benshi, cyane cyane ashima kuba harimo urubyiruko rwinshi, kuko ari bo bifuza ko bamenya neza amateka y’u Rwanda, kugira ngo batazibwira ko uko Leta y’u Rwanda ihihibikanira umuturage ari ko byahoze, bityo bakamenya ko ari bo bagomba gusigasira ibyagezweho.

Yagaye kandi kuba umujyi wa Butare wari ugizwe ahanini n’Umurenge wa Ngoma kuri ubu, wari umujyi w’abanyabwenge, ukaba warabagamo abacuruzi bakomeye, abihayimana benshi, biyambuye ibyo byose, bakiyambika icyasha cy’ubwicanyi bazahorana.

Yagize ati “Iyo usesenguye neza, abateguye Jenoside bakayishyira no mu bikorwa na bo usanga batarikundaga. Igihugu cyo ntabwo bagikundaga, kuko ugikunda ntabwo wagisenya. Ariko na bo ubwabo ntibikundaga kuko niba bagifite n’imiryango, baranayifite, nta murage muzima bayisigiye.”

Abayobozi batandukanye bunamiye abishwe muri Jenoside
Abayobozi batandukanye bunamiye abishwe muri Jenoside

Minisitiri Ingabire afatiye ku kuba muri iyi minsi ahitwa i Mibirizi harimo kuboneka imibiri itari mike y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, intandaro ikaba yarabaye gukora amaterasi, yongeye no kwibutsa ko bidakwiye kuba nyuma y’imyaka 29 abantu bakingingirwa kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi yashyizwe, kugira ngo ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Yagize ati “Ikibabaje kinatangaje ni uko iyo abantu babonetse abantu batangira noneho kuvuga amakuru: babishe umugenda, aba ni ba naka bari baturutse aha.... Tuzi neza ko hari abantu bazi aho abantu bakiri, n’ubifite mu mutima simpamya ko atekanye, kuko afite ibanga rikomeye kandi ritari ryiza. Rero turabasaba abantu bakoreshe ubushobozi ubwo ari bwo bwose, batange amakuru.”

Kwibuka mu Murenge wa Ngoma byajyaniranye no gushyigura imibiri itandatu yabonetse mu mirima, harimo uwabashije kumenyekana w’uwari umwarimu wa EAV Kabutare, Furere Grégoire.

Umukobwa we Aline Tumukunde yavuze ko bashima Imana kuba barabonye umubiri we, bakaba babashije kuwushyingira mu cyubahiro, anavuga ko mu rwego rwo kwirinda guheranwa n’agahinda biyemeje kujya bibuka ibyiza.

Aline Tumukunde na murumuna we
Aline Tumukunde na murumuna we

Mu byiza bibuka ku babyeyi babo bari n’abarimu bombi, harimo kuba barabatoje kwihangana no guharanira kwigira, kuko ari byo bizabahesha kubaho nta wubasuzugura.

Ati “Iyo twabaga turi ku meza, ni bwo batuganirizaga, bakatubwiraga uko tugomba kwihangana mu buzima. Twavugaga ukuntu twatotejwe ku ishuri, ukuntu muri karitsiye abana badutoteza batwita inyenzi, bakavuga bati ntimukabasubize. Mujye mwihangana, mubibwire Imana.”

Bo ngo bumvaga bakwihorera, ariko ababyeyi bagakomeza kubigisha, bakanabatoza gukunda bagenzi babo n’ubwo bo batabakunda.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jensode rwa ngoma
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jensode rwa ngoma
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assoumpta Ingabire
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assoumpta Ingabire
Kwibuka i Ngoma mu Karere ka Huye byitabiriwe n'abatari bake
Kwibuka i Ngoma mu Karere ka Huye byitabiriwe n’abatari bake

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka