Abakoze Jenoside nta murage muzima basigiye imiryango yabo - Minisitiri Ingabire
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assoumpta Ingabire, avuga ko abakoze Jenoside nta murage muzima basigiye ababo kuko bibukwaho ibibi.

Yabibwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, tariki 30 Mata 2023, barimo abantu bakuru ariko n’urubyiruko rutari rukeya.
Mu ijambo rye yashimye kuba igikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abantu benshi, cyane cyane ashima kuba harimo urubyiruko rwinshi, kuko ari bo bifuza ko bamenya neza amateka y’u Rwanda, kugira ngo batazibwira ko uko Leta y’u Rwanda ihihibikanira umuturage ari ko byahoze, bityo bakamenya ko ari bo bagomba gusigasira ibyagezweho.
Yagaye kandi kuba umujyi wa Butare wari ugizwe ahanini n’Umurenge wa Ngoma kuri ubu, wari umujyi w’abanyabwenge, ukaba warabagamo abacuruzi bakomeye, abihayimana benshi, biyambuye ibyo byose, bakiyambika icyasha cy’ubwicanyi bazahorana.
Yagize ati “Iyo usesenguye neza, abateguye Jenoside bakayishyira no mu bikorwa na bo usanga batarikundaga. Igihugu cyo ntabwo bagikundaga, kuko ugikunda ntabwo wagisenya. Ariko na bo ubwabo ntibikundaga kuko niba bagifite n’imiryango, baranayifite, nta murage muzima bayisigiye.”

Minisitiri Ingabire afatiye ku kuba muri iyi minsi ahitwa i Mibirizi harimo kuboneka imibiri itari mike y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, intandaro ikaba yarabaye gukora amaterasi, yongeye no kwibutsa ko bidakwiye kuba nyuma y’imyaka 29 abantu bakingingirwa kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi yashyizwe, kugira ngo ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Yagize ati “Ikibabaje kinatangaje ni uko iyo abantu babonetse abantu batangira noneho kuvuga amakuru: babishe umugenda, aba ni ba naka bari baturutse aha.... Tuzi neza ko hari abantu bazi aho abantu bakiri, n’ubifite mu mutima simpamya ko atekanye, kuko afite ibanga rikomeye kandi ritari ryiza. Rero turabasaba abantu bakoreshe ubushobozi ubwo ari bwo bwose, batange amakuru.”
Kwibuka mu Murenge wa Ngoma byajyaniranye no gushyigura imibiri itandatu yabonetse mu mirima, harimo uwabashije kumenyekana w’uwari umwarimu wa EAV Kabutare, Furere Grégoire.
Umukobwa we Aline Tumukunde yavuze ko bashima Imana kuba barabonye umubiri we, bakaba babashije kuwushyingira mu cyubahiro, anavuga ko mu rwego rwo kwirinda guheranwa n’agahinda biyemeje kujya bibuka ibyiza.

Mu byiza bibuka ku babyeyi babo bari n’abarimu bombi, harimo kuba barabatoje kwihangana no guharanira kwigira, kuko ari byo bizabahesha kubaho nta wubasuzugura.
Ati “Iyo twabaga turi ku meza, ni bwo batuganirizaga, bakatubwiraga uko tugomba kwihangana mu buzima. Twavugaga ukuntu twatotejwe ku ishuri, ukuntu muri karitsiye abana badutoteza batwita inyenzi, bakavuga bati ntimukabasubize. Mujye mwihangana, mubibwire Imana.”
Bo ngo bumvaga bakwihorera, ariko ababyeyi bagakomeza kubigisha, bakanabatoza gukunda bagenzi babo n’ubwo bo batabakunda.




Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|