Abakozi b’Ibitaro bya Gatonde bagaye abaganga bijanditse muri Jenoside
Abaganga n’abakozi b’ibitaro by’Akarere bya Gatonde, banenga ubugwari n’urugero rubi bamwe mu baganga bahoze bakora mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu bagaragaje bakijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwanya wo kuzuza inshingano zo kurengera no gukiza ubuzima.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye tariki 27 Mata 2023 ku rwego rw’Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, abakozi babyo bashimangiye ko bafitiye Igihugu umwenda w’imikorere ihindura isura mbi bagenzi babo bagaragaje ubwo bijandikaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakirengagiza kurengera ubuzima bw’inzirakarengane.
Dr Dukundane Dieudonné, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde, agira ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu kuko bituma turushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, dore ko muri twe harimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside. Rero tuyashingiraho turwanya icyatandukanya Abanyarwanda, bikanadufasha kwimakaza ubunyarwanda nk’isano iduhuza, kandi tukunguka imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gusigasira amahoro dufite ubungubu”.
Abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamiye banashyira indabo mu mugezi wa Mukungwa, wajugunywemo inzirakarenga z’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bazishyira no ku rukuta rwanditsweho amazina ya bamwe mu bawujugunywemo, nk’ikimenyetso cyo kubasubiza agaciro bambuwe.
Mu gihe cya Jenoside, bamwe mu Batutsi bicirwaga mu makomini harimo iya Gatonde, Ndusu, Kigombe n’ahandi byegeranye, Interahamwe zabajugunyaga mu mugezi wa Mukungwa abandi zikabarohamo ari bazima nk’uko bigarukwaho na Ndihazanyirayo Alphonsine, wiciwe umugabo ndetse n’abana be bane muri Jenoside bakaba barajugunywe muri uwo mugezi.
Yagize ati: “Abatutsi benshi barimo abo mu makomini ya kure n’abari batuye ino aha ngaha mu gace kegeranye n’uyu mugezi, babicishaga imihoro n’amahiri ashinzemo imisumari barangiza bakabarohamo. Ari abakuze ndetse n’abana batoya, barabazingazingaga bakabarohamo ari bazima abandi bamaze kubica ku buryo byageze aho amazi yose y’umugezi ahinduka amaraso gusa. Mu bajugunywemo harimo n’abana banjye bane bishwe muri batanu nari narabyaye. Uretse Papa wabo ushyinguwe mu Rwibutso rwa Buranga, abo bana bose nta n’umwe nabashije kubona ngo nshyingure mu cyubahiro kugeza ubu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko gukumira ingengabitekerezo, amacakubiri ndetse no kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda ari igihamya ntakuka kigaragaza ko amateka nk’aya atazasubira ukundi. Uruhare rw’abakozi b’ibi bitaro ngo rurakenewe cyane mu kurushaho gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho.
Yagize ati: “Amateka atugaragariza mu buryo budakuka ko Jenoside yagizwemo uruhare n’abiganjemo injijuke, zirimo n’abaganga bavuraga mu mavuriro atandukanye, bagaragaje ubugwari binyuze mu kwigisha amacakubiri no kuyishyira mu bikorwa, kuko hari Abatutsi babaga bahungiye mu bitaro bakicirwamo, ahandi ugasanga bamwe mu baganga bagize uruhare mu kuyobora ibitero no gutanga amabwiriza yo kwica”.
Yongeyeho ati “Abaganga b’ubu rero tubashishikariza kwamaganira kure urugero rubi nk’urwo rwaranze abababanjirije, bibanda cyane ku kurengera ubuzima, bakazirikana ko bari mu b’ingenzi bakenewe mu kurengera ubuzima bw’abantu no kuba abateramahoro”.
Depite Habineza Frank witabiriye gahunda y’ibitaro bya gatonde yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye umuhate w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugendo rwo kwiyubaka no kwigarurira icyizere nyuma y’amateka mabi banyuzemo.
Asanga gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kwimakaza imibanire myiza, ari inzira nyayo yo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Ayo mateka mabi tuzi aho yatugejeje. Kuyakumira biradusaba gukomeza gushyira hamwe tugasaba kandi tugatanga imbabazi, urubyiruko rugashishikarira gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abagoreka amateka yacu, tukubakira ku musingi ukomeye twashyiriweho n’Ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora Igihugu, twitabira gahunda za Leta, turushaho no kwirinda icyadusubiza inyuma”.
Mu kurushaho kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibitaro bya Gatonde byishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 71 yo mu Murenge wa Mugunga, hagamijwe kuyunganira mu buryo bwo kwivuza bitabagoye.
Ibi bitaro byatangiye gutanga serivisi guhera mu mwaka wa 2021, bikaba biha serivisi abasaga ibihumbi 84 bo mu Mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo, Muzo, Rusasa na Cyabingo.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|