Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu karere ka Bugesera, barateganya gutera ibiti kuri hegitari zirenga 100, muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 24-30 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 28 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,555 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)
Sosiyete Huawei izobereye mu by’Ikoranabuhanga ifite icyicaro i Shenzhen mu Bushinwa, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda igiye gutangiza amarushanwa y’ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda, afite intego yo kongerera abanyeshuri ubumenyi mu bijyanye n’imikorere ya za mudasobwa.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku muhanda uva ahazwi nko kwa Rwahama ugana ku Mushumba mwiza mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki ya RAE 539, babiri bahita bitaba Imana abandi bane barakomereka.
Impuguke mu by’Ubukungu yasobanuye ko kuba u Burusiya bwahagaritse amasezerano bwagiranye na Ukraine hamwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ngo bizateza kongera kubura kw’ibiribwa ku masoko no kurushaho gutumbagira kw’ibiciro.
Hirya no hino najyaga numva abakoresha bahahira abakozi babo ibishyimbo n’akawunga, ariyo mafunguro yabo ahoraho, ubu nkaba nibaza icyo basigaye barya cyane ko numvise ko mu bisigaye birya umugabo bigasiba undi nabyo birimo.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango ruvuga ko kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, byabasigiye isomo rikomeye ryo gushingira ku bimaze kugerwaho nabo bakagira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’aho batuye n’Igihugu muri rusange.
U Budage bwatangiye kureba uko kugura no kunywa urumogi byakwemerwa n’amategeko, aho Chancellor Olaf Scholz, avuga ko nibitangira gushyirwa mu bikorwa, icyo gihugu cyaba mu bya mbere bibikoze ku mugabane w’u Burayi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega.
Nyuma y’amezi atari make yari ashize hariho impaka z’urudaca mu bijyanye n’amategeko, cyane cyane agenga za sosiyete, Elon Musk, Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Tesla, yashoboye kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura no gusibura imiringoti yasibamye ndetse no gufasha abatishoboye gutera ifumbire.
Amakuru aturuka mu Bunyamabanga bukuru bwa Arikidiyosezi ya Kigali, aremeza ko Antoine Cardinal Kambanda, ariwe ugiye kuyobora umuhango w’ishyirwa mu rwego rw’Abahire Umubikira witwa Maria Carola, wo muri Arikidiyosezi ya Nyeri mu gihugu cya Kenya.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, Edith Heines, avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza umwihariko n’ubudasa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage, ari urugero rwiza n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.
Abaturage 151 bo muri Koreya y’Epfo baguye mu mubyigano 82 barakomereka bikomeye, ubwo bari mu birori byizihizaga umunsi uzwi nka ‘Halloween’, ubanziriza uw’Abatagatifu bose, iyo mpanuka ikaba yabereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsindiwe muri Mali mu mukino wo kwishyura, wabaye ku wa 29 Ukwakira 2022, igitego 1-0 asezererwa mu mikino yo gushata itike y’Igikombe cya Afurika ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Uburyo bwo kwifotoza buzwi nka ‘Selfie’ ni bumwe mu bukunze gukoreshwa n’abantu cyangwa umuntu ushaka kwifotora akoresheje camera cyangwa se telefone zigezweho zizwi nka smartphones.
Umuyobozi w’Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage, Perezida-Minisitiri, Malu Dreyer, kimwe n’abandi, avuga ko abana bafite ubumuga bitaweho neza bavamo abantu bakomeye.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zakoze umuganda ndetse zitanga ubuvuzi ku baturage.
Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali, ibitego 3-0 biyihesha umwanya wa mbere.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyesheje abarusabye akazi ku myanya itandukanye, ko hatoranyijwe abagera ku 1778 bemererwa kuzajya gukorera ibizamini mu ntara babarizwamo.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, arasaba abaturage guhindura imyumvire ku kubungabunga ibidukikije, kugira ngo hirindwe ingaruka zirimo no kubura imvura, bishobora guteza inzara mu bice bitandukanye.
Abatuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, barifuza ibiti by’imbuto bihagije byo gutera, kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Theodoros wa II, Papa wa Alexandria na Afurika mu idini rya Orthodox, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’iryo dini.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya IHF Trophy itsinze Uganda i Nairobi muri Kenya
Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2021/2022, ingo zahawe amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange zisaga ibihumbi 116 naho izirenga ibihumbi 127 zikaba zarahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ivuga ko imvura yaguye tariki ya 27 Ukwakira 2022 irimo umuyaga mwinshi yangije ibikorwa remezo bitandukanye abantu bamwe bagakomereka.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haherutse kuba Inteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba z’ibindi bateganya gukora mu rwego rwo guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), riratangaza ko imidugararo n’imihindagurikire y’ibihe biri ku isonga mu bikomeje guteza inzara ku Isi, aho abaturage basaga miliyoni 270 ku mugabane wa Afurika bugarijwe n’inzara.
Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye abanyuze mu bigo ngororamuco rwitwa ‘Imboni z’Impinduka’ rugera kuri 300, bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, Abanyarwanda bibukijwe ko batagomba kwirara ngo bareke gukingiza abana iyi ndwara, kuko bumva ko yacitse.
Umugabo wo muri Nigeria yavunnye ukuboko k’umwana we w’amezi abiri amuziza kumubuza gusinzira, bamujyanye kwa muganga biba ngombwa ko baguca.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze uvutse, abawugize baje gusangira n’ababyeyi b’intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera.
Padiri Sindarihora Antoine wo muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi.
Abarimu ni bamwe mu bantu b’ingenzi bashobora gufasha abanyeshuri kumenya icyerekezo cy’ubuzima bwabo, kandi bigatuma bagera ku nzozi zabo.
Mu mukino wambimburiye indi y’umunsi wa karindwi ya shampiyona, ikipe ya Police FC yatsinze Rwamagana bituma igira amanota 10 kuri 12 mu mikino ine iheruka gukina.
Mu ibaruwa umuhanzi Niyo Bosco yandikiye sosiyete MI Empire yakoranaga na yo asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gutandukana na Mulindahabi Iréné bari bamaze igihe bakorana, zirimo kuba hari amafaranga bumvikanye adahabwa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavub’, ishobora gukina umukino wa gicuti n’igihugu cya Sudan mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Mozambique, yatembereye Umurwa mukuru w’icyo gihugu, Maputo, ndetse asura isoko riri hafi y’inyanja, aganira n’abaturage.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, kubera ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe kumvwa mu rukiko.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Iguhugu barishimira gahunda yiswe Baza MINUBUMWE, kuko biteze ibisubizo by’ibibazo bamaranye igihe, basiragizwa hirya no hino mu nzego zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho, Sam Matekane.
Nyuma y’imyaka igera kuri 27 ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riyoborwa na Prof. Elisée Musemakweli, ryahawe umuyobozi mushya ari we Prof. Penina Uwimbabazi, wari usanzwe ari umuyobozi wungirije waryo ushinzwe amasomo.
Mu irushanwa rihuza ibihugu by’akarere ka gatanu muri Afurika, amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma (Finals)
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyateguwe n’iri tsinda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen François-Xavier Mabin, umuyobozi wa (Elements Français au Gabon) wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uba tariki ya 27 Ukwakira, Abanyarwanda bahamagarirwa kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ababyeyi basabwa gufasha abana kwigirira icyizere, kumva bafite agaciro no kwiyakira bityo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba yakiriwe na mugenzi we Philippe Nyusi.