Musanze: Barohoye umurambo urongera urabacika

Umurambo w’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15, wabonetse mu mugezi wa Mpenge mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, ariko kubera ubwinshi bw’amazi yamanukaga muri uwo mugezi, bamaze kuwurohora urongera urabacika.

Uwo mwana ntabwo bigeze bamumenya dore ko ngo muri uko kurohora umurambo we basanze isura yamaze kwangirika ku buryo kumenya uwo ari we bitaboroheye.

Uwo mugezi wa Mpenge ukunze kuzura mu bihe by’imvura, dore ko n’amazi y’umugezi wa Cyuve ari wo yirohamo, agateza ibibazo.

Uwo mugezi hari ubwo utwara abantu mu buryo butunguranye, aho amazi aza batayiteze mu gihe aho bari mu mirimo yabo izuba riba riva, bagatungurwa no kubona amazi abiroshyeho.

Ni nako byagendekeye abatuye mu Kagari ka Cyabararika, aho bamaze kubona uwo murambo barawurohora, mu gihe bakiri ku nkengero z’umugezi bategereje abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza, batungurwa no kubona umuvu w’amazi y’uwo mugezi ubatera, bakizwa n’amaguru basiga uwo murambo urongera utwarwa n’amazi, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Chales, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Mu kujya kwirukankana uwo murambo amazi yahise atubana menshi, ndetse atwara umwe muri twe, ariko ku bw’amahirwe avamo ari muzima, uwo murambo wo waducitse duhita dutangira kongera kuwushakisha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Chales, yasabye abaturage kwitwararika cyane cyane muri ibi bihe by’imvura,bakajya bakoresha inzira zabugenewe birinda impanuka bashobora guterwa n’uwo mugezi wa Mpenge ukomeje kuzura ugateza ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyumugezese reta y,urwanda niyatera inkunga akarere kamusanza bakahubaka ikiraro. ubuhatariho ikiraro ntuwo batereramo abamubonye bagirango yaguyemo.

Niyokwizerwa j BOSCO yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

Uyu murambo Wu mwana wari wabuze kumakuru yatanzwe n’abaturage wongeye kuboneka hafi yaho umugezi wari wamutwariye none tariki 3/5/2023.

Nduwayo Charles yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka