Akarere ka Gasabo kabonye abafasha ababyeyi kugaburira abana ku ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwashatse abafatanyabikorwa bishyurira abana ifunguro ryo ku ishuri, ariko bazaba banashinzwe gukangurira ababyeyi kwita kuri izo nshingano zabo.

Ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kacyiru ya kabiri hamaze kuboneka ibizatunga abana muri iki gihembwe
Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kacyiru ya kabiri hamaze kuboneka ibizatunga abana muri iki gihembwe

Leta isaba ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza kwishyurira buri mwana amafaranga y’u Rwanda 975Frw ku gihembwe, mu gihe uwiga mu yisumbuye agomba gutangirwa 19,500Frw ku gihembwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo by’umwihariko, bavuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugeza ubu yitabirwa n’ababyeyi bangana na 62%, abandi bakaba barayabuze cyangwa baranze kuyatanga.

Gahunda yiswe ‘Operation SMILE’ (School Meals Improve Learning Environment) mu Karere ka Gasabo bagenekereza bati ‘Ifunguro ryo ku Ishuri rifasha kwiga utekanye’ igamije gushaka abafatanyabikorwa bunganira ababyeyi ariko banabibutsa inshingano zabo.

Uwitwa Mukarurinda Rosine uhagarariye amavuriro mato yigenga mu Karere ka Gasabo, avuga ko bishyize hamwe biyemeza gutanga ibiro 500 by’ibishyimbo nk’ibiribwa bitanga ibyubaka umubiri.

Hari n'abafatanyabikorwa batanze moto zo gukora igenzura ry'imirire y'abana mu mashuri
Hari n’abafatanyabikorwa batanze moto zo gukora igenzura ry’imirire y’abana mu mashuri

Uwitwa Michel Kayitaba utuye ku Kacyiru na we avuga ko yafatanyije na bagenzi be gukangura ababyeyi bataritabira iyo gahunda, ku buryo ubu bamaze kubona ibizatunga abana muri iki gihembwe cyose kizamara amezi atatu.

Kayitaba yagize ati "Jyewe n’ubwo nta mwana mfite mu ishuri, niyemeje kuba natanga iryo funguro kugira ngo mfashe umubyeyi ufiteyo umwana mu gihe imyumvire itarahinduka neza".

Umubyeyi witwa Nshimiyimana Serge Galilée na we utuye ku Kacyiru, ashima ko Leta yashyizeho ingamba zo kugabanya ibiciro by’ibiribwa by’ibanze, ku buryo ubukangurambaga bazakora mu babyeyi ngo buzaborohera.

Umuryango ukora ivugabutumwa mu Rwanda witwa AEE na wo watanze moto zo gufasha ubuyobozi bw’Amashuri mu Karere ka Gasabo, kureba uko abana bagaburirwa ku ishuri no gutanga raporo byihuse.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali, ashima ko uretse inkunga y’abafatanyabikorwa bandi, iyamaze gutangwa n’ababyeyi bitabiriye ubukangurambaga bwa bagenzi babo ngo iragera hafi kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo
Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo

Umwali yakomeje agira ati "Hari ababyeyi batita ku nshingano ngo batange ayo mafaranga, hari uvuga ngo ’ni make, n’ubundi Leta izayantangire’, aya rero iyo batayatanze ari benshi bituma ba rwiyemezamirimo bagemura ibiribwa ku mashuri batayabona ngo bishyure".

Umwali asaba n’undi muntu wese kugira umutima w’urukundo n’ubwo nta mwana yaba afite wiga, mu rwego rwo gukumira ko hagira umwana usonza agata ishuri.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n'Imibereho myiza y'Abaturage, Martine Urujeni
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, aragaya uruhare rw’ababyeyi kugeza ubu ngo rukiri ruto cyane.

Urujeni avuga ko inda ziterwa abangavu zishobora guterwa n’uko abana b’abakobwa batabonye ifunguro, bikabatera gushukwa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo busaba buri wese gutanga umusanzu muri Operation SMILE igamije kugaburira abana ku ishuri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo busaba buri wese gutanga umusanzu muri Operation SMILE igamije kugaburira abana ku ishuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka