Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka (Amafoto)
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, habaye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo bya ‘The Choice Awards’, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro, Bruce Melodie atwara ibihembo bibiri birimo icy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.
- Bruce Melodie
Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu byamamare bikomeye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho babanzaga kunyura ku itapi itukura (red carpet).
Bruce Melodie yatwaye ibihembo bibiri, aribyo Indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza yise ‘Funga Macho’, ndetse n’igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.
Abatwaye ibihembo bitandukanye
Amashusho y’indirimbo y’umwaka (video of the year): Funga Macho ya Bruce Melodie
Uhanga imideli w’umwaka (fashion designer of the year): Joyce Fashion Designer
Umubyinnyi w’umwaka (dancer of the year): Jojo Breezy
Umukinnyi wa filime w’umwaka (actress of the year): Miss Nyambo
Iconic Award: Mukansanga Salima
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza imana w’umwaka (gospel artist of the year): Israel Mbonyi
- Israel Mbonyi
Uwayoboye amashusho y’indirimbo w’umwaka (video director of the year): Gad
Umukinnyi w’umwaka: Bigirimana Abedi
Umuhanzi mushya (new artist): Afrique
Umukinnyi wa filime w’umugabo w’umwaka (male actor): Niyitegeka Gratien (Papa Sava)
Umuhanzikazi w’umwaka (female artist of the year): Alyn Sano
- DJ Brianne
Uvanga imiziki w’umwaka (DJ of the year): DJ Brianne
Ibi bihembo bigamije kwereka abakora umuziki, abakinnyi ba filimi, ababyinnyi n’abakinnyi bo muri siporo zitandukanye n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro ko bashyigikiwe.
Parfait Busabizwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, yashimye Isibo TV itegura ibi birori, ndetse anasaba abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’imyidagaduro, gukomeza gukora cyane, anagaragaza amahirwe urubyiruko rufite ndetse anarusaba kwegera iyo Minisiteri, kugira ngo rufashwe kwiteza imbere.
- Papa Sava
- Aaliyah Cool
- Jojo Breezy
- Parfait Busabizwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|