Abantu bane bakurikiranyweho guhisha Pulake za moto

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, ryafatiye mu Karere ka Kamonyi, abantu bane barimo abamotari babiri n’abagenzi babiri bari batwawe kuri moto bahishe nimero ziziranga (Plaque) bagambiriye gukwepa amande y’amakosa yo mu muhanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) René Irere, yavuze ko aba bamotari bafashwe, basanze ibinyabiziga byabo byari bisanzwe bifite n’imyenda itarishyurwa.

Yagize ati: "Hafashwe abamotari 2 n’abagenzi 2 barimo umugabo w’imyaka 44 ucuruza ibirayi i Nyabugogo wari utwawe n’umumotari w’imyaka 27 ufite moto nimero RB 879 X, umugenzi atwaye yarengejeho umwenda, hafatwa n’umumotari w’imyaka 29 waturukaga mu Ruhango yerekeza i Kigali utwaye moto isanzwe ifite plaque RD 126 K yari yarasibye nta mubare n’umwe ugaragara, hanafatwa n’umudamu w’imyaka 40 wari utwawe n’umumotari ugishakishwa wirutse agacika wari warahinduye plaque ya moto yari ifite RD280P ayigira RD280R."

Yakomeje agira ati “Aba bamotari bari bazi ko bafite imyenda bandikiwe ku makosa bakoze mbere, bahisha nimero za moto kugira ngo batagumya kongera amadeni kuko moto ifite plaque RB 879 X twayisanganye umwenda w’ ibihumbi 260Frw by’amakosa yagiye akora mu muhanda atandukanye, moto RD 126 K tuyisangana umwenda ungana n’ibihumbi 110Frw.”

Akomeza avuga ko moto yari ifite nimero RD280P yari itwaweho umugenzi w’umudamu ucuruza imbuto, yari yapfutseho umwenda yari akenyeye, baza gusanga imbere yari ifite nimero RD 280R gusa nyirayo R ihera ayikoramo inyuguti ya P, nyirayo akaba yaje no gucika akaba agishakishwa.

SSP René Irere yaburiye abamotari bazi ko bahinduye imibare cyangwa inyuguti zigize ibirango bya moto zabo, n’abagenzi bifashisha mu kuzihisha, bose avuga ko batazihanganirwa.

Ati: “Ahanini abantu bakora bene ibi byaha usanga baba bagambiriye kudafatwa na Camera zashyizwe ku mihanda ngo zifashe gucunga umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku muvuduko ukabije, ahandi ugasanga babikora kugira ngo izo moto zikoreshwe mu byaha bitandukanye nko kwiba cyangwa gutwara ibiyobyabwenge mu masaha ya nijoro."

Abafashwe biyemereye ko bahishaga plaque ngo batandikirwa nyuma yo gufatwa na camera zo mu muhanda bitewe n’umuvuduko urenze uwagenwe kuko bagendaga bakwepana n’abapolisi bari barimo gukurikirana igikorwa cy’umuganda.

Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibinibyo grwose abamotari bahisha purake muge mubafata cg natwe muzaduhe uburenganzira tuge tubafata harigihe ukurikira a numumotari ukareba ukuntu yasibye ikirango cg yateyeho ibyindo ukumva urababaye cyane cg umugenzi agakubitaho ikiganza porici yamuhagarika akazamura urutiki rurere ngo faka man wankurage biratubabaza cyane nibo batwicira akazi bakatwita ibisambo kdi ibisambo aribariya

Nzeyimana Noel motari ikigari yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka