Imodoka itwara abagenzi irakongotse
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Reramacumu, ahagana saa 18h30 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 habereye impanuka, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya Ritco yavaga i Kigali yerekeza Muri Ngororero ifatwa n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abagenzi bose bari bayirimo uko ari 57 ntacyo babaye, bakaba babashije kuvamo bakuramo n’imitwaro yabo ariko imodoka yo irashya irakongoka, n’ubwo abaturage bagerageje kuyizimya bikananirana.
Ku bijyanye n’icyateye iyi mpanuka, CIP Habiyaremye yavuze ko batabashije guhita bakimenya ariko ko hagikorwa iperereza ngo kimenyekane.
Murego Fulgence umushoferi w’iyi modoka nawe nta makuru yatanze ku kibazo iyi modoka yari ifite gishobora kuba cyateye iyi nkongi. Icyakora hari amakuru avuga ko inkongi ishobora kuba yaturutse ku ipine ryaturitse rigahita rifatwa n’umuriro, utwika imodoka yose.

CIP Habiyaremye atanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga kujya babisuzumisha bakamenya niba byujuje ubuziranenge, ikindi yagarutseho ni uko umushoferi wese yagombye gufata urugendo afite ibyangombwa byose bishobora kumufasha kwitabara igihe ahuye n’impanuka nk’iyi.
Ati “Umushoferi ntiyagombye kugenda nta Kizimyamwoto afite mu modoka kugira ngo igihe ahuye n’inkongi nk’iyi abashe kuyizimya”.
Ohereza igitekerezo
|
Jye mbona muri karere habonyetse police ishinzwe kurwanya inkongi byaba byiza. Abaturage bakajya batabarirwa igihe.
Siyo ya mbere ihiye no muri Gakenke hafi y’aho bita ku kamagi yarahahiriye, Imana naho yakinze akaboko kayo.
Mwiriwe neza! Nagirango